Umusifuzi Mukansanga Salima uri mu bahatanira igihembo cya Forty Under 40 Africa Award ayoboye urutonde rw'abatorwa mu gice cya siporo, mu irushanwa riba ngarukamwaka aho kuri ubu bari guhatanira igihembo cya 2022.
Mukansanga
Salima, umusifuzi mpuzamahanga wo mu kibuga hagati, ni umwe mu ishusho y'u Rwanda
kuri ubu by’umwihariko muri Siporo nyuma yo gusifura igikombe cya Afurika ndetse
akaza no kugira agahigo kadasanzwe ko kuba umusifuzi wa mbere w'umugore by'umwihariko muri Afurika wasifuye
imikino y'igikombe cy'Isi, aho mu mwaka ushize yasifuye imikino yabereye muri Qatar.
Mukansanga
Salima ibikorwa yagezeho byatumye ubu ari mu banyafurika bari guhatanira ibihembo
bya Forty Under 40 Africa Award. Mukansanga Salima ahanganye n'abandi
basiporotifu barimo Amine Zarat washinze irerero rya Basketball ryitwa Tibu
Basketball Academy riherereye muri Maroc, Mmabatho Langa usanzwe ari umuganga
rusange wa rubanda muri Afurika y'Epfo, na Dr Koketjo Tsebe usanzwe ari
umwarimu muri kaminuza, ndetse akaba n'umuganga mu bya siporo muri Afurika y'Epfo.
Mukansanga amaze kuba ikimenyabose kubera imikino amaze gusifura
Kuri
ubu amatora yo mu cyiciro ya siporo ari kubera kuri nacagha.com, ari naho
wanyura ugatora umwe muri aba basiporotifu twavuze haruguru. Kuri ubu ubwo
twandikaga iyi nkuru, Mukansanga Salima niwe wari uyoboye aya matora aho afite
amajwi 47 ku ijana, agakurikirwa na Mmabatho Langa ufite amajwi 22, Dr Koketjo
Tsebe ufite amajwi 19, naho Amine Zariat akaba afite amajwi 10 ku ijana.
Forty Under 40 Afurica Award ni igihembo baha abanyafurika bari munsi y'imyaka 40 bakora business, bakanibanda mu mikurire ya business n'inganda zikubiye mu kwihangira umurimo, abafite ibyo bagezeho mu gukora cyane kandi bakabikora bakiri bato.
Umuntu ujya muri iri rushanwa agomba kuba avuka muri kimwe mu bihugu 55 bigize umugabane wa Afurika, ikindi kandi agomba kuba atarengeje imyaka 40 cyangwa ariyo afite mu gihe cyo gutanga ibihembo.
Amina Zariat niwe mugabo uri guhatana muri siporo akaba ari nawe ufite amajwi make
Gutora
abagomba guhatanira iki gihembo, byatangiye tariki 24 Ukwakira birangira
tariki 16 Ukuboza 2022. Amatora y'abatoranyijwe yatangiye tariki 10 Mutarama
akazasozwa tariki 28 Gashyantare, mu gihe igihembo nyamukuru kizatangwa tariki
25 Werurwe uyu mwaka.
Mmabatho Langa uhanganye na Mukansanga Salima
Dr Koketjo Tsebe nawe ari mu bahanganye na Mukansanga
TANGA IGITECYEREZO