Abanyamideli 88 batangiye guhatana mu matora yo kuri internet mu gikorwa cyiswe “Rwanda's Global Top Model”, azasiga hamenyekanye 30 bakomeza mu cyiciro kibanziriza icya nyuma.
Amatora ari kubera ku rubuga rwa Noneho.com, yatangiye kuva
kuri uyu wa Kabiri tariki 17 Mutarama 2023 azarangira ku wa 4 Gashyantare 2023.
Kuri uwo munsi nibwo hazaba igikorwa cyo guhitamo abanyamideli 30, bakomeze mu
kindi cyiciro (Top 30 Selection).
Aba banyamideli 88 bavuye mu 177 biyandikishije
binyuze kuri Email. 30 bazakomeza ni abagize amajwi menshi mu itora ryo kuri
internet (Most Voted), batanu batoranyijwe n'abafana (Public Choice) ndetse
na batanu bahize abandi mu kwiyerekana neza (5 Best in virtual Casting) abandi
15 bazatangwa n'Akanama Nkemurampaka (15 by Judges).
Ndekwe Paulette uhagarariye Embrace Africa iri
gutegura iki gikorwa, yabwiye InyaRwanda ko mu guhitamo abanyamideli 30 bazaha
ijambo abafana.
Yavuze ati “Tuzashyiraho uburyo abafana bagira ijambo
mu rwego rwo kubaha umwanya wo guhitamo abagomba gukomeza. Hiyandikishije benshi,
rero abafana bazahitamo batanu bajya mu kindi cyiciro babona bahize
abandi."
Akomeza ati "Impamvu twahaye umwanya abafana, ni
uko usanga mu bikorwa byinshi usanga ababikurikirana bataha bavuga ko
batanyuzwe. Rero utazakomeza hariya ubwo n'abafana ntibazaba bamushimye. Ni
ukugira ngo habeho umucyo uhagije muri iki gikorwa.
Ibi bikorwa nk’ibi by’imideli byafashije abarimo Naomi
Campbell, Gisele Bündchen, Cindy Crawford, Lais Ribeiro n’abandi.
Ku wa 3 Ukuboza 2021, ikinyamakuru DailyMail cyasohoye
inkuru igaruka ku kuntu Naomi Campbell yitwaye mu kumurika imideli mu gikorwa
cyiswe ‘Arise Fashion Week’, cyabereye muri Hotel Armani i Dubai muri Leta
Zunze Ubumwe z’Abarabu.
Icyo gihe, iki kinyamakuru cyavuze ko imyaka 36 ishize
nta muntu ufite ikibazo ku buhanga bwa Naomi, mu kumurika imideli.
Uyu munyamideli w’Umwongereza w’imyaka 51, aheruka mu
Rwanda mu mwaka wa 2019 ubwo yitabiraga umuhango wo Kwita Izina.
Izina rye ryagiye ryisanisha n’ibikorwa byo kumurika
imideli bikomeye ku Isi. Abari gutegura ‘Rwanda's Global Top Model’ bavuga ko
barangamiye gufasha abanyamideli bo mu Rwanda kugera ku rwego mpuzamahanga
nk’urw’abandi.
Ni ku nshuro ya mbere kigiye kubera mu Rwanda, mu
ntego yo gushyigikira no guteza imbere abiyumvamo impano zo kumurika imideli.
Kugeza ubwo twandikaga iyi nkuru Laura Sarah ni we wari imbere mu majwi
KANDA HANO UBASHE GUTORA UWO USHYIGIKIYE MU IRUSHANWA
AMAFOTO
Y’ABASORE N’INKUMI BAHATANYE MURI IRI RUSHANWA:
1.Divine Muziranenge
2.Piorrine Kabasinga
3.Naomi Muhoza
4.Joy Rwagitinywa
5.Olive Gihozo
6.Shamimu Kamanzi
7.Esther Kamanzi
8.Hortence Gakwanya
9.Adraide Uwase
10.Annette Karenzi
11.Flora Ineza
12.Kany Nikeze Mupenzi
13.Nelly Mukundwa
14.Lea Nzamukosa
15.Teddy Rudasingwa
16.Aimee Uwase
17.Danmbaye Ndarbe
18.Sarah Mugiraneza
19.Sandrine Uwimpuhwe
20.Justin Shema
21.Umubyeyi Deborah
22.Ndikumana Zawadi
23.Tuyisenge Ruth
24.Gihozo Patience
25.Uwiragiye Grace
26.Batamuriza Yvette
27.Muberarugo Ellianh
28.Sarah Laura
29.Marie Nsanzimana Benigne
30.Annet Shallon Rwahama
31.Iwacu Grettah
32.Alliance Atete
33.Benitha Karire
34.Cecile Murerwa Uwimana
35.Munyana Kenson
36.Marie Grace Bateta
37.Diane Ngabonziza
38.Marie Bonne Ngirimana
39.Nadia Umuhire
40.Ugirimbabazi Cecile
41.Michelle Ashimwe
42.Zaninka Emelyne
43.Fabiola Teta Nshuti
44.Quethia Ritha Mudahogora
45.Amelia Mwiza
46.Iradukunda De Dieu
47.Muhoza France
48.Niyiturinda Aime Jesus
49.Uwamahoro Joana
50.Beyse Uwambayinema
51.Jovaille Boase
52.Rosine Bamurange
53.Umutoni Christelle
54.Nahimana Esther
55.Akumuntu Kevine
56.Uwera Anette
57.Isimbi Sylivie
58.Nzayihimbaza Rachel
59.Mutesi Ruth
60.Mugemana Justin
61.Kakira Prince
62.Ishimwe Christopher
63.Buseyi Christian
64.Umutesi Nadine
65.Nshogoza Jean
66.Habimana Eric
67.Mugisha Andrew
68.Mugabe Brian
69.Birasa Edison
70.Mucyo Kelyan
71.Hakim Cedric
72.Hamad Yasin
73.Nshuti Boris
74.Sangano Chris
75.Uwurukundo Erson
76.Gatete Fred
77.Willy Cedrick
78.Abdul Karim Kayumba
79.Irumva Mugisha Jacob
80.Nkurunziza Kenny
81.Ishimwe Kevin
82.Ruberwa Edvin
83.Rebero Iriho Osee
84.Israel Maic
85.Patrick Umukunzi
86.Alan Mac Rwemerakurinda
87.Uzabakiriho Emmy
88.Umuganwa Goretti
TANGA IGITECYEREZO