RFL
Kigali

Cricket: U Rwanda rwakoreye amateka mu mikino y'igikombe cy'Isi

Yanditswe na: ISHIMWE Olivier Ba
Taliki:17/01/2023 15:03
0


Abangavu b'u Rwanda mu mukino wa Cricket batsinze Zimbabwe kuri Runs 39, babona itike yo kuzamuka mu kindi cyiciro.



Kuri uyu wa kabiri tariki 17 Mutarama, nibwo ikipe y'igihugu y'abangavu batarengeje imyaka 19 mu mukino wa Cricket yakinnye umukino wayo wa kabiri, mu mikino y'igikombe cy'Isi kiri kubera muri Afurika Y'Epfo. 

Uyu mukino watangiye ku isaha ya saa 10:00 za Kigali, aho u Rwanda rwagiye kujya mu kibuga rubizi neza ko rugomba gutsinda uyu mukino kugira ngo rugume mu irushanwa, kandi ruhatanira imyanya y'imbere.

U Rwanda nirwo rwatangiye rukubita udupira (Batting) rushyiramo amanota 119, bivuze ko Zimbabwe mu gice cya kabiri yagombaga ku Batting ishaka amanota 120. Mu gice cya kabiri, Zimbabwe yagombaga kuza ishaka kurenza ku manota u Rwanda rwari rumaze gukora, gusa ntabwo byabakundiye kuko bakoze amanota 80 gusa muri Overs 18.2 mu gihe u Rwanda rwakinnye Overs 20.

Gisele Ishimwe Kapiteni w'ikipe y'igihugu niwe wakoze amanota menshi muri uyu mukino agera kuri 34, mu gihe Natasha Mtombe yakoze amanota 20 ku ruhande rwa Zimbabwe.

U Rwanda rusigaje umukino ruzakina n'u Bwongereza tariki 19 Mutarama, mu gihe Zimbabwe izakina na Pakistan. Bitewe n'urwego rwo hasi Zimbabwe iri gutsindiraho kuko ubu ifite -5.325 bituma n’iyo yatsinda, u Rwanda byagorana ko ica ku Rwanda ariyo mpamvu u Rwanda rwamaze kuzamuka mu makipe atandatu ya mbere.

Amakipe 16 ari muri iyi mikino agabanyije mu matsinda 4 aho buri tsinda rizazamukamo amakipe 3 akaba 12, ubundi agakora amatsinda abiri aho buri tsinda rizaba ririmo amakipe 6. 


u Rwanda rwatsinze umukino warwo wa mbere mu mateka y'igikombe cy'isi mu mikino ya cricket






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND