Ni iki gitera benshi mu basore bo mu Rwanda ubukene?

Ubukungu - 17/01/2023 7:43 PM
Share:

Umwanditsi:

Ni iki gitera benshi mu basore bo mu Rwanda ubukene?

Ubukene ni ishyano, ubukene ni umwanzi, ubukene ni imibereho idahwitse ihabanye n’iyo ushaka ariko benshi bavuga ko ari ighe uba ufite ubuzima budafatika utihagije, ndetse utakwiha ibyo ukeneye ariko abandi bavuga ko ubukene ari ubunebwe.

Ushobora kwibaza muri rusange igitera ubukene ukabona ibisubizo byinshi. Ubajije abantu batandukanye nabo baguha ibisubizo bitandukanye. Ariko twibaze iki kibazo, ni iki gitera benshi mu basore bo mu Rwanda ubukene?

Bavuga ko urubyiruko arirwo maboko ndetse n’ahazaza h’igihugu. Urubyiruko rugizwe n’abasore n’inkumi, ndetse n’abisumbuyeho mu myaka ariko bagikomeye. Kwiyongera k’ubukene ntabwo bizamura igihugu n’imibereho y’abanyagihugu muri rusange, ahubwo biradindira.

Nk’uko umubare munini w’abasore ubigaragaza bafite ubukene ku kigero cyo hejuru kandi usanga bibagiraho ingaruka zitandukanye zitari nziza no ku gihugu muri rusange, kuko biba bisa nk’aho igihugu gitakaza imbaraga. Bamwe twagiye tuganiriza batugejejeho impamvu baza mu bakene ba mbere, igitera ubwo bukene, ingaruka bubagiraho n’ingamba bifuza gufata ngo bave muri ubwo bukene.

Impamvu y’iki kibazo abasore bagarutseho, bavuze ko imwe mu mpamvu ituma bakena ari abakobwa. Bamwe bakoresheje impamvu twakwita ko igezweho, ivuga gukura ibyinyo. Gukura ibyinyo ni igihe umukobwa ngo yiyegereza umusore akamubeshya urukundo, ariko yifuza kumumaraho ubutunzi bwe. Abasore benshi barakariye abakobwa nk’imbogamizi ibazitira kuba abaherwe, no kugirira umumaro igihugu.


Abasore basigara bimyiza imoso nyuma y’uko babamazeho ibyabo.

Ariko bamwe mu babyeyi bavuga ko ubukene mu rubyiruko cyane cyane ruterwa no kudakunda gukora, ahubwo bakirundurira mu bidafite umumaro nko kwirirwa bazerera mu bigare kandi barakenera no kubaho. Iyo ubukene buje imbaraga zabo bakagombye gushora zikazana umusaruro, bakazijyana mu bikorwa bibi kugira ngo babeho kuko gukora byabananiye.

Zimwe mu ngaruka ziterwa n’ubukene bw’abasore batewe n’abakobwa zagaragajwe, harimo kuba bibagora gushinga ingo. Iki kintu kirakomeye nk’uko bivugwa na benshi, kuko umukobwa abeshya umusore urukundo ariko ashaka amafaranga, agasiga ayamumazeho n’umusore agasigara atakarije ikizere abandi bakobwa bose, akaba yasaza ari umukene no gushinga urugo bimunaniye.

Abasore bamwe batubwiye ko n’ubwo abakobwa babateza ubukene ariko ntabwo ari bose, kandi ntabwo aribo gusa babatera ubukene, kuko ibyatuma umuntu akena ari byinshi. 

Ibindi byavuzwe bitera abasore ubukene harimo kuba barakuriye mu miryango itabaha uburere cyangwa ngo bigishwe gukora bakiri bato, gusuzugura akazi koroheje bifuza akarenze, gukoresha inzoga nyinshi, kutizigamira, kubaho ubuzima buhenze kurenza ubushobozi bwabo, n'ibindi. Ibyo byose kandi ngo bibasiga mu marira.


Gisa Manzi utuye mu karere ka Nyarugenge umurenge wa Nyamirambo, yatuganirije atubwira impamvu afite ubutunzi buhambaye ko ari uko yagiye kure y’abakobwa ngo batamucucura utwe.

Yagize ati “Nirinze kujya mu nkundo nyuma y’uko mbonye bagenzi banjye bashora amafaranga yabo mu bakobwa ngo barakunda, nyuma bagasigara barira ayo kwarika cyangwa bakumva bamwe bakwiyahura nyuma y’ibibabayeho kuko umukobwa wakumazeho utwawe ahita aguta ".

Yakomeje avuga ko abakobwa ari impamvu ya mbere ku basore ituma batava mu bukene, ndetse bagatinda no gushaka abagore.

Yavuze ko ingaruka iva muri ibi ari idindira ry’ubukungu mu gihugu ndetse no kwiyongera kw’ibikorwa bibi, kuko azi ingero nyinshi z’inshuti ze zananiwe kwiyakira zigahita zishora mu biyobyabwenge ngo ziyibagize ibiri kubabaho. Yanavuze ko abasore benshi batangiye guhumuka, bagatandukanya urukundo no kwaya imitungo yabo.

Abasore barashishikarizwa kubaho ubuzima bufite intego no kumenya guhangana n’ibibazo barimo, ariko cyane cyane kumenya uko bakoresha umutungo wabo. Kuko biteye isoni gutekererezwa n’undi akakuyobya aho utazishimira kuba, bigaragaza ubugwari kandi uba ugomba kubyitwaramo gitore.


Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...