Ni umukobwa w’imibiri yombi ku buryo umubonye wese ahita yibwira ko byanga bikunze afite inkomoko muri Afurika, mu bigaragarira amaso ntabwo akunda gusamara ndetse umurebye mu maso uhita ubibona nta kabuza.
Uwo nta wundi ni
Kayije Kagame ukomeje gukangaranya isi ya sinema kuva i Hollywood muri Amerika, kugera mu bindi bihugu bikomeye muri sinema y’i Burayi.
Uyu mukobwa w’imyaka 36 ukomoka mu Rwanda ubusanzwe ni umukinnyi
w’ikinamico, akaba umunyarwenya, umubyinnyi wa ‘Dance contemporaine’ n’ibindi.
Yavukiye i Genève mu Busuwisi ku babyeyi
b’abanyarwanda. Yize ibijyanye no gukina filime n’amakinamico muri Ecole
Nationale Supérieure des Arts et Technique du Théâtre de Lyon mu 2014, nyuma mu
2015 ajya kuba mu nyubako yagenewe abahanzi ya Watermill International Summer
Program iba i New York muri Amerika.
Uyu mukobwa yagaragaye muri filime iri kubica yiswe ‘‘‘Saint
Omer’’, yagiye hanze ku wa 23 Ugushyingo 2022 mu Bufaransa.
Akomeje
guhesha ishema u Rwanda!
Mu minsi ishize Kayije Kagame yashyizwe ku rutonde
rw’abakinnyi 10 ba filime bitwaye neza mu 2022 ku mugabane w’u Burayi, bityo
kubera impano zabo bakazahabwa amahirwe muri Porogaramu yiswe ‘European
Shooting Stars’ ikorerwa mu iserukiramuco rya filime ribera mu Mujyi wa Berlin
mu Budage.
Abajya muri iyi porogaramu batoranywa bigizwemo
uruhare na European Film Promotion
(EFP), isanzwe ihuriyemo ibigo bitandukanye bikora akazi ko kumenyekanisha
ubuhanzi bwo muri sinema mu bihugu 37 byo mu Burayi.
Abatoranyijwe iyo bageze muri ‘Berlin International
Film Festival’ bahabwa umwanya uhagije
wo guhura n’abantu b’ingeri zitandukanye muri sinema, bafite icyo babafasha
muri uyu mwuga.
Aba barimo aba-agents b’impano, abatunganya filime
bakomeye [producers], abayobozi ba filime n’abandi.
Uwabonye aya mahirwe aba ahawe rugari ngo yigaragaze,
ndetse bimufungurire amarembo amenyekane ku rwego mpuzamahanga no ku isi yose
muri rusange.
Abantu bahiriwe no kunyura muri ‘European Shooting
Stars’, barimo Umwongerezakazi Michaela Coel uheruka kugaragara muri ‘Black Panther: Wakanda Forever’ yitwa
Aneka, Umutaliyani Luca Marinelli, Umunya-Suède Alica Vikander umaze kubaka
izina mu buryo bukomeye n’abandi benshi.
‘Berlin International Film Festival’ izaberamo iki
gikorwa, uyu mwaka izaba muri Gashyantare 2023. Izatangira guhera ku wa 16
kugeza ku wa 26 uko kwezi.
Kayije Kagame yahawe aya mahirwe kuba mu bakinnyi ba
filime 10 bagaragaye kuri uru rutonde, nyuma yo gukina mu yitwa ‘Saint Omer’ ya
Alice Diop imara amasaha abiri n’iminota ibiri.
Muri iyi filime, Kayije Kagame akina yitwa Rama. Aba
ari umwanditsi w'ibitabo utwite
witabiriye urubanza rwa Laurence Coly, umugore wo muri Senegal ushinjwa kwica
umwana we w'amezi 15 akamusiga ku mucanga kugira ngo atwarwe n'umuraba.
Aba yagiye muri uru rubanza kugira ngo azabone uko
abara inkuru ya nyayo y’ibyabaye.
Iyi filime ishingiye ku nkuru nyayo y’urubanza
rwabereye mu Bufaransa mu 2016 rwa Fabienne Kabou, wahamwe n'icyaha nk’iki.
Alice Diop wayoboye akanagira uruhare mu kwandika iyi film, yari yitabiriye uru
rubanza rwa Kabou.
Kayije mu mwaka ushize mu Bufaransa yahawe igihembo
gitangwa na Académie des Arts et Techniques du Cinéma, kizwi nka Césars. Iki
yagihawe nk’umukinnyi utanga icyizere mu mwaka wa 2023.
Saint
Omer yakinwemo na Kayije Kagame muri Amerika yahajegeje…
‘Saint Omer’ iheruka kwerekanwa muri Leta Zunze Ubumwe
za America, ku wa 13 Mutarama 2023.
Iyi filime kuva yakerekanwa yakiriwe neza muri iki
gihugu cy’igihangange ku isi by’umwihariko muri sinema, cyane ko uruganda rwayo
rutazirwa izina rwa Hollywood ruri mu za mbere zubahwa cyane ku isi.
Iyi filime iheruka kwegukana igihembo yahawe n’akanama
nkemurampaka cyatanzwe muri Palm Springs International Film Festival (PSIFF).
Iri serukiramuco riri mu yakomeye muri Amerika ryabaga ku nshuro ya 34.
Akanama nkemurampaka kavuze ko Alice Diop wanditse
akanayobora iyi filime, ari umuntu wabashije kugaragaza ibintu bitandukanye ku
mwiraburakazi ku Bufaransa bw’ubu.
Kagaragaje ko yabashije gukinisha neza Kayije Kagame na
Guslagie Malanga bakina ari abakinnyi b’imena.
Muri Cannes Film
Festival ibera mu Bufaransa umwaka ushize iri muri filime z’icyubahiro, ndetse
muri Venice International Film Festival uwo mwaka nabwo ihabwa igihembo
nyamukuru n’akanama nkemurampaka.
Amaso
ahanzwe ‘Oscars’
Kuva ‘Saint Omer’ yajya hanze muri Amerika, ibinyamakuru
bikomeye muri icyo gihugu byayisamiye hejuru bimwe biha ibiganiro Alice Diop
wayikoze.
Ibinyamakuru byayanditseho harimo nka TheWrap, The New
York Times, Variety, Rolling Stone, Deadline Hollywood, Vogue, The New Yorker. Byose
icyo bihurizaho ni uko yakinanywe ubuhanga ndetse bimwe bigera kuri Kayije
Kagame ukinamo yitwa Rama bikamutindaho bivuga ko afite impano ntagereranywa.
Iyi filime iri muri filime mpuzamahanga zatanzwe
zizatoranywamo izizahatana mu bihembo bya Academy Awards cyangwa se Oscars, bizatangirwa
muri Amerika muri Werurwe.
Filime zizahatanira ibihembo ku nshuro ya 95 muri
Oscars zishobora kugaragaramo n’iyi ya ‘Saint Omer’ yakinnyemo Kayije Kagame, zizamenyekana
ku wa 24 Gashyantare 2023.
Ikinyamakuru Rolling Stone cyanditse inkuru cyahaye
umutwe ugira uti ‘‘Saint Omer’ Is an Unforgettable Film That Deserves Oscars
Attention’’ mu rurimi rw’Ikinyarwanda bishatse kugaragaza ko iyi filime
idakwiriye kurenzwa ingohe mu bihembo bya Oscars kubera ubwiza ntagereranywa
bwayo.
Bigaragara ko iyi filime yakunzwe muri Amerika ishobora kugira amahirwe igahatana muri ibi bihembo, bikomeye ku isi muri sinema.
REBA AGACE GATO KA 'SAINT OMER' FILIME IGARAGARAMO UMUNYARWANDAKAZI IRI KUBICA MURI AMERIKA
TANGA IGITECYEREZO