Ni mu gitaramo cyabaye kuri uyu wa Gatandatu tariki 14 Mutarama 2023, muri Kigali
Convention Center. Cyabaye nyuma y’icyo
baherukaga gukora mu 2019, icyo gihe bari bacyise “Intango Kanywabahizi."
Kiri mu bitaramo byubakiye ku muco w’u Rwanda
byaherekeje umwaka wa 2019, wakurikiwe n’inkundura y’icyorezo cya Covid-19
cyamaze imyaka ibiri cyica ibihumbi
by’abantu ku Isi.
Iki gitaramo iri torero ryafashijwemo na Ruti Joel,
wasogonjeje abari bitabiriye album ye nshya yise ‘Musomandera’. Iyi akaba ari
album yitiriye umubyeyi we. Hari kandi na Impakanizi uri mu bahanzi bari
kuzamuka neza mu muziki gakondo.
Iki gitaramo cyari kigizwe n’ibice bibiri. Icya mbere
cyanaririmbyemo aba bahanzi twavuze, ryakinnyemo umukino ugaragaza ko abantu
bakwiriye guharanira kuba intwari kuko ‘wanga kumenera igihugu amaraso, imbwa
zikayasinda!’
Igice cya kabiri cyaganjwe n’imbyino njyarugamba
gakondo. Iri torero ryamaze igihe kigera ku isaha riri gutaramira abari
bitabiriye, mu mbyino zitandukanye gakondo.
Itorero Ibihame by’Imana ryakoze iki gitaramo, n’ubundi
ryari ryagiteguye rigamije kumurikiramo Yvan Buravan nk’Intore nshya, ariko aza
kwitaba Imana kitabaye.
Bahamagaye ababyeyi b’uyu muhanzi babaha umwambaro wa gakondo Buravan iyaba
ahari yari kwambara, yinjizwa mu banyamuryango b’Ibihame.
Iri torero ryatangiye mu 2013.Rigamije kwigisha umuco
nyarwanda kuko abaritangije ni abantu bakuriye muri uwo muco, bakoze amateka
menshi cyane cyane mu kubyina ikinyarwanda.
Umubyeyi wa Buravan yari yizihiwe
Akanyamuneza kari kose ku bitabiriye 





Ruti Joel yasusurukije abari bitabiriye anaririmba indirimbo ya Buravan yise 'Ni Yesu'



Ahabereye igitaramo hari huzuye

Akanyamuneza kari kose ku bitabiriye

Itorero Ibihame ryanyuze benshi



Gahima wahoze ari umugabo wa Aline Gahongayire ni umwe mu bari bitabiriye iki gitaramo


Isheja Sandrine n'umugabo we bari baryohewe n'urwenya rwa Rusine

Ababyeyi ba Buravan bari bitabiriye iki gitaramo


Raissa uvukana na Buravan ndetse uyu akaba ari umwe mu bavandimwe uyu muhanzi yakundaga cyane yari yitabiriye igitaramo

Imyambaro yitiriwe Buravan yari iri gucuruzwa

Hamiss Sango ukorera Radio/Tv 10 ni umwe mu bari bitabiriye





Sandrine Isheja ni umwe mu bari bitabiriye

Mukuru wa Buravan yari yitabiriye


Andy Bumuntu ni umwe mu bahanzi bari bitabiriye

Massamba ni umwe mu bari bitabiriye

Abakuru bari bizihiwe



Victor Rukotana ni umwe mu byamamare byari bihari
Abera bari bizihiwe gakondo
Ku muryango ni uku byari bimeze...

Abakobwa bafashaga iri torero mu kugorora ijwi
Ruti yarabyinnye biratinda
Ababyeyi ba Buravan bahawe umwambaro yari kuzambara yinjira muri iri torero 
Iri torero ryarishimiwe


AMAFOTO-Rwigema Freddy
