Kigali

Amagare: Chris Froome uri mu bakinnyi b'ibihe byose azitabira Tour du Rwanda 2023

Yanditswe na: Ngabo Mihigo Frank
Taliki:16/01/2023 9:13
0


Christopher Froome, Umwongereza ubarwa mu bakinnyi beza b'ibihe byose mu mukino w'amagare, yemeje ko azitabira Tour du Rwanda ya 2023, aho biteganijwe ko azaba umukinnyi wa mbere watwaye Tour de France uzaba akinnye Tour du Rwanda ikomeje kuba ubukombe.



Chris Froome w’imyaka 37 y'amavuko, yaraye yemeje ko azakinira mu Rwanda ari nabwo bwa mbere azaba akiniye muri Africa, umugabane yavukiyeho. Mu mashusho yanyujijwe ku mbuga za Tour du Rwanda, yagaragaye amwenyura avuga ko yiteze isiganwa ryiza.

Yagize ati “Muraho mwese, ndi Chris Froome. Nishimiye gutangaza ko nzasiganwa muri Tour du Rwanda mu kwezi gutaha kwa Gashyantare. Bizaba ari inshuro ya mbere muri Afurika, nzagira inararibonye yo gusiganwa mu Rwanda kandi niteze ko rizaba ari isiganwa ridasanzwe.”

Froome akinira Israel Premier Tech 

Froomey umaze imyaka 12 yigaragaza ku ruhando rw'isi azazana i Kigali na bagenzi be bo mu ikipe ya Israel Premier Tech, barimo n'abakinnye muri Tour du Rwanda ziheruka.

Uyu mugabo wavukiye muri Kenya mu 1985 mbere yo kuba muri Africa y'Epfo no gusubira mu Bwongereza aho akomoka, ni umwe mu bihangange byabayeho mu mateka y'umukino w'amagare, aho yahawe inshuro eshatu igihembo cya Velo D'Or gihabwa umukinnyi witwaye neza mu mwaka ku isi.

Clive Froome yatwaye Tour de France inshuro 4 ndetse ni we mukinnyi wenyine wabigezeho mu kinyejana cya 21, bituma abarwa ku rwego rumwe n'abatwaye Tour de France inshuro 5 aribo; Jacques Anquetil, Eddy Merckx, Bernard Hinault, na Miguel Indurain.

Yatwaye kandi Giro d' Italia muri 2018, anegukana Vuelta España inshuro 2 (2011 & 2017), bimugira umwe mu bakinnyi 7 gusa babayeho mu mateka begukanye ayo masiganwa atatu akomeye nibura inshuro imwe kuri buri rimwe.

Chris Clive Froomey (Uwambaye umupira w'umuhondo) ubwo yatwaraga Tour de France 2017 hamwe na Team Sky

Tour du Rwanda 2023 yitezweho kuzakurura ba mukerarugendo bavuye impande zose z'isi, itegerejwe mu mihanda y'intara zose z'igihugu, kuva ku ya 19 kugeza tariki 26 Gashyantare 2023, aho izitabirwa n'amakipe 20 ari mu byiciro bine by'Amakipe y'ibihugu, UCI Continental team, UCI Pro teams na UCI World Tour teams.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND