Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame yumvikanishije ko buri wese afite uburyo bwe bwo kwiyegereza Imana, ari nayo mpamvu hadakwiye kugira uwiyumvisha ko arusha mugenzi we gusenga, bityo bakwiye guhurira ku cyita rusange cyo guca bugufi.
Umukuru w’Igihugu yabigarutseho kuri iki Cyumweru
tariki 15 Mutarama 2023, mu masengesho yo gusengera Igihugu no gushima Imana, yabereye muri Kigali Convention Center azwi nka National Prayer Breakfast.
Yitabiriwe n’abandi baturutse mu bihugu
bitandukanye birimo nka Botswana, Congo Brazzaville, Gabon, u Budage, Ghana,
Kenya, Uganda, Leta Zunze Ubumwe za Amerika na Zimbabwe.
Aya masengesho ngarukamwaka yo gusengera Igihugu
ategurwa na Rwanda Leaders Fellowship (Rwanda L. Fellowship), umuryango wa
Gikirisitu ufite intego yo kwimakaza indangagaciro zubahisha Imana mu buyobozi.
Kuva uyu muryango washingwa mu 1995, utegura ibikorwa bitandukanye bihuza abayobozi hagamijwe gusengera Igihugu n'abayobozi mu nzego zitandukanye;
Gushimira Imana ibyagezweho, ndetse no kwiga inyigisho z'ijambo
ry'Imana ku bijyanye n'ubuyobozi bwiza.
Uyu muryango wifuza kandi uhora uharanira ko u Rwanda
ruhora ari Igihugu cyubaha Imana, Igihugu gitera imbere kandi Imana ihora
yishimira.
Inyigisho ndetse n'impanuro zitangirwa mu materaniro
nk'aya zisiga amasomo meza mu bayobozi, kandi bikazana impinduka mu miryango,
mu kazi, ndetse no mu gihugu muri rusange.
Kuri iyi nshuro aya masengesho yabaye yubakiye ku
nsanganyamatsiko igira iti ‘‘Gukunda Igihugu, ni ibuye rikomeza imfuruka y'inzu
y'iterambere rirambye."
Umuyobozi wa Rwanda Leaders Fellowship, Moses Ndahiro
avuga ko gukunda igihugu ari imwe mu ndangagaciro-remezo zimakaza Ubunyarwanda
ndetse n'ubukristu.
Avuga ko amahoro, iterambere bisagambye mu gihugu ari
umusaruro w'ubwitange bwa Perezida Kagame n'abandi bayobozi bakunze 'iki gihugu
bakakitangira'.
Ati “Ubwitange bwanyu buri uko tubwumvise budutera
ishyaka n'ishema. Mwarakoze kuduhindurira amateka no kutwubakira umusingi uhamye
dukomeza kubakira (ho). Mukaduhesha agaciro. Uwiteka akomeze abagirire neza."
Mu ijambo rye Perezida Kagame yavuze ko gusenga ari
byiza, kandi bitwibutsa 'icyo turi cyo'. Hejuru y'ibyo bikigisha byinshi umuco, guca
bugufi, icyo buri wese akwiriye kuba akora mu byo ashinzwe n'ibindi.
Ati “Gusenga ni byiza, bikubiyemo ibintu byinshi.
Gusenga biributsa, biba bitwibutsa icyo turi cyo. Turi abantu, biratwigisha.
Kubera kumenya icyo umuntu ari cyo biguha umwanya wo kumenya uko wifata. Bitwibutsa
n’icyo tuba dukwiriye gukora. Icyo dushinzwe…”
Umukuru w'Igihugu yifashishije
urugero rw'umubumbe w'Isi, yavuze ko isanzure ririmo ibintu byinshi kandi ni
amayobera ku buryo n'abiyita abahanga batarabasha gusobanukirwa neza.
Avuga ko isanzure ari naryo ririho iyi si dutuye ari nk'ururo mu ntoki, bikwiye gutuma buri wese yiroroshya.
Akomeza ati “…Urebe ahantu iyo si yabaye akantu gato
nk'ururo, hanyuma wowe wibaze: Jye wicaye aha muri iki cyumba.., Isi yose yabaye
nto, u Rwanda rwabaye ruto, hanyuma se wowe? Ibyo se ntibyatuma ubwabyo witonda
ugacisha make?”
Yavuze ko hari abirengagiza ibi byose bakazamura urutugu, yewe ngo hari n'ibihugu byifata uko. Ati “Niyo mpamvu mvuga ngo wowe
wahera he ushaka kumbwira ngo ushaka ko mba gutya! Ubimbwira gute ko twese turi
bato.”
“…Hari abibagirwa ibyo nasobanuraga bagenda bakubita
igituza bavuga ko ari ibitangaza. Twese turi bato, igikwiriye kuba kibaho
cyonyine ni magiririrane."
Yakomeje avuga ko buri gihe mu buzima abantu bakora
ariko ibindi bakabiharira Imana.
Ati “No kuyumva muyumve neza [Aha yavugaga Imana],
ibintu bimwe turagenda tukagera ku byo dushoboye ibindi ukabyihorera. Rimwe na
rimwe ibindi ubirekera Imana. Hari abavuga ko bayisobanukiwe neza ntabwo ndi
bujye impaka nabo [...] Ni ukuvuga ngo dushaka kugera kuki mu bikorwa byacu mu
myumvire yacu. Ni ukuvuga ngo imico, imyifatire n’imyumvire.”
Umukuru w’Igihugu yagaragaje ko n’ubwo buri Cyumweru
abantu batamubona mu Misa nawe asenga.
Ati "Ubu nanjye rimwe na rimwe mubona mutambona mu Misa buri Cyumweru, ntibivuze ko wowe ujyayo buri munsi ufite icyo undusha, nta na busa, ubwo ni uburyo bwawe, nanjye mfite ubwanjye, icyangombwa ni uko tuba twabonye wa mwanya tugashima, tugasenga, tugakunda tukabana."
Amasengesho
yo gusengera Igihugu yatangiye gukorwa kuva mu 2016.
Perezida Kagame yumvikanishije inyungu ziri mu kwiyegereza Imana uko bukeye n’uko bwije
Kagame avuga ko Isi ari akantu gato yagereranyije n’ururo
ruri mu ntoki mu bigize isanzure muri rusange
Perezida Kagame yavuze ko abantu bose ari bato, bityo ntawe ukwiye kumva ko aruta abandi kuri iyi Si
Umukuru w’Igihugu yabwiye abayobozi kumva neza umutwaro w’inshingano bahawe
Perezida Kagame yasabye abantu kwiyoroshya
Kagame avuga ko buri wese azabazwa ibye-Bityo akwiye guharanira gusiga isi neza kurusha uko yayisanze
Umuyobozi wa Rwanda Leaders Fellowship, Ndahiro Moses [Ubanza imbere] na Pasiteri Yves Castanou ukomoka mu Bufaransa [Uri inyuma ye]
Ange Ingabire Kagame n' umugabo we Bertrand Ndengeyingoma mu bitabiriye amasengesho yo gusengera igihugu no gushima Imana, National Prayer breakfast
Umuhangamideli Sonia Mugabo n'umugabo we Diego
Twahirwa
Umuhanzi w’indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, Aime Uwimana ufatwa nka ‘Bishop w’abahanzi’ yisunze indirimbo zitandukanye yasusurukije abitabiriye aya masengesho
Umuramyi Yvan Ngenzi uzwi mu ndirimbo zirimo nka ‘Ishyanga
Ryera’ yaririmbye muri aya masengesho ngarukamwaka yo gusengera igihugu
Mukarwema Yvette wari Umusangiza w'amagambo muri aya
masengesho yabaye kuri iki Cyumweru tariki 15 Mutarama 2023
Minisitiri w'Intebe Dr Edouard Ngirente
Intumwa y'Imana Dr Paul M. Gitwaza, Umushumba Mukuru
w'Itorero Zion Temple Celebration center ku Isi
Rwanda Leaders Fellowship (Rwanda L. Fellowship) ni umuryango wa Gikirisitu ufite intego yo kwimakaza indangagaciro zubahisha Imana mu buyobozi
Donatha Mukanyarwaya Ukuriye PSF mu Ntara y'Amajyaraguru yagarutse ku mashimwe y'u Rwanda mu mwaka wa 2022
REBA HANO IJAMBO RYA PEREZIDA PAUL KAGAME MU MASENGESHO YO GUSENGERA IGIHUGU
Kanda hano urebe amafoto menshi
AMAFOTO: Village Urugwiro
TANGA IGITECYEREZO