Miss Rwanda 2016 Mutesi Jolly, yavuze ko atewe icyubahiro no kuba umwe mu bitabiye amasengesho yo gusabira u Rwanda.
Ku
nshuro yayo ya 28 amasengesho yo gusabira igihugu azwi nka ‘National Prayer
Breakfast’ kuri iki Cyumweru tariki ya 15 Mutarama 2023, yongeye kuba aho yabereye
muri Kigali Convention Center.
Mu byamamare
byagiriwe umugisha wo kuyitabira harimo Miss Jolly, wagaragaje amarangamutima
akomeye ashimangira ko mu gihe Imana iri mu ruhande rw’u Rwanda ntawarunesha
bibaho.
Mu
butumwa yashyize ku mbuga nkoranyambaga yagize ati: “Byari icyubahiro kwifatanya
na Nyakubahwa Perezida Paul Kagame, abayobozi n’inshuti z’u Rwanda mu masengesho
yo gusabira igihugu.”
Akomeza
asabira u Rwanda umugisha anashimangira ko ntacyaruhungabanya kuko rwubakiye ku
Mana ati: “Nta ntwaro ibaho yabasha kunesha igihugu ubuzima bwacyo bwubakiye ku
mubano n’Imana. Umutima wacu ufatiye muri Kristo. Imana ihe imigisha u Rwanda.”
Aya masengesho
akaba ategurwa na Rwanda Leaders Fellowship, kuyitabira bikaba biba ari umugisha
ndetse akaba afite igisobanuro gikomeye kuko yongera guhuriza hamwe abayobozi
bakuru b’igihugu, abayobozi b’amadini n’amatorero, ibyamamare n’abandi bavuga
rikijyana.
Miss Mutesi Jolly akaba ari mu byamamare byabashije kwitabira aya masengesho no mu bato bari bayarimo, dore ko kugeza ubu uyu mukobwa yatangiye umwaka wa 27.
TANGA IGITECYEREZO