Umukobwa witwa R'Bonney Gabriel wo mu Mujyi wa Houston muri Leta ya Texas ho muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, ni we wambiswe ikamba rya Miss Universe 2022 ahigitse bagenzi be bageranye mu cyiciro cya nyuma.
Yasubije ikuzo n’icyubahiro iki gihugu cy’igihangange ku
Isi, kuko imyaka 10 yari yuzuye nta mukobwa uhakomoka wegukana ikamba rya Miss
Universe. Baherukaga ikamba rya Miss Universe mu 2012, icyo gihe ryegukanwe na
Olivia Culpoa.
Gabriel yatangajwe mu birori byabaye mu rukerera rwo
kuri iki Cyumweru tariki 14 Mutarama 2023, byabereye mu nyubako y’imyidagaduro
ya Morial Convention Center mu Mujyi wa New Orleans, aho abakobwa barenga 80
aribo bari bahataniye iri kamba.
Ni ku nshuro ya 71 iri rushanwa ryari ribaye. Riri mu marushanwa ane akomeye ku Isi, kandi u Rwanda ntirurabasha kuryitabira n’umunsi n’umwe.
Abakobwa bahatanye mu byiciro bitandukanye birimo nko
kwiyerekana mu myambaro gakondo, ibiganiro mpaka, kwiyerekana mu makanzu
maremare, mu mwambaro wo kogana (Bikini), icyo batekereza cyakorwa mu guhindura
Isi nziza n’ibindi.
Ibi byose byasize Akanama Nkemurampaka kemeje ko R'bonney
Gabriel wo muri Amerika, ari we wahize abandi mu bwenge, ubwiza n’ibindi. Yambitswe
ikamba na Harnaaz Sandhu yasimbuye.
R'Bonney Gabriel wegukanye ikamba rya Miss Universe
afite imyaka 28 y’amavuko. Asanzwe ari umuhangamideli ubarizwa muri Leta ya
Texas. Kugira ngo yitabire iri rushanwa yatwaye imodoka mu gihe cy’amasaha ane
avuye iwabo, kugira ngo abashe kugera aho ryabereye.
Uyu mukobwa asanzwe afite ikamba rya Leta Zunze Ubumwe
za Amerika. Asanzwe afite kandi Impamyabumenyi y’icyiciro cya Kabiri yakuye
muri Kaminuza ya North Texas mu bijyanye no guhanga imideli, kandi afite iduka
ry’imideli.
Ubwo yari ageze muri batanu ba mbere bavuyemo Miss
Universe, Gabriel yabajijwe n’umwe mu bagize Akanama Nkemurampaka impinduka
yifuza muri iri rushanwa.
Yabwiwe ko mu gihe gishize komite itegura iri rushanwa
yakuyeho ingingo yabuzaga abarushinze kwitabira iri rushanwa.
Uyu mukobwa yatanze igisubizo cyatumye ahita ajya muri
batatu ba mbere. Yavuze ko imyaka y’abakobwa bitabira iri rushanwa ikwiye
kuzamurwa, kuko ubu ugomba kuba utarengeje imyaka 28 kandi nawe akaba ariyo
yahatanye afite.
Ati “Kuri njye ndifuza ko imyaka yazamurwa, kuko ubu mfite imyaka 28. Iyi niyo myaka fatizo kugeza ubu kugira ngo uhatane. Ndatekereza rero cyaba ari ikintu kinini.” Yavuze ko nk’umukobwa yizera neza ko imyaka atari yo ‘idusobanura’.
Yabajije kandi icyo azakora aramutse yegukanye iri
kamba ry’agaciro kanini ku Isi.
Yavuze ko imyaka 13 ishize yunze ubumwe n’umwuga wo
kudoda. Avuga ko azakoresha ubuhanzi mu kugaragaza ibyiza no kuba umuyobozi
uzana impinduka.
Uyu mukobwa yavuze ko afite abagore n’abakobwa bahuye
n’ikibazo cyo gucuruzwa, gufatwa ku ngufu n’ihohoterwa ry’umubiri yigisha
kudoda.
Avuga kandi ko ibikoresho byinshi akoresha mu kudoda
bidahumanya ikirere. Yavuze ko buri wese akwiye gukoresha ububasha yifitemo mu
guhindura sosiyete.
Ati “Buri wese yifitemo ibidasanzwe muri we. Iyo duteye
izo mbuto mu bandi tubahindurira ubuzima.”
Amanda Dudamel wo muri Venezuela ni we wambitswe ikamba
ry’igisonga cya Mbere, ni mu gihe Andreina Martinez Founier wo muri Dominican
Republic ari we wambitswe ikamba ry’igisonga cya Kabiri.
Sofía Depassier wo muri Chile ndetse na Maxine Formosa
Gruppetta, buri umwe yegukanye ikamba ryo kubanira neza abandi (Miss
Congeniality).
Umuhango wo gutangaza Miss Universe 2022 watambutse
imbonankubone ku bitangazamakuru bikomeye, uyobowe n’abashyushyarugamba Olivia
Culpo na Jeannie Mai Jenkins.
Akanama Nkemurampaka kari kagizwe na Ximena Navarrete,
Big Freedia, Mara Martin, Wendy Fitzwilliam, Emily Austin, Olivia Quido, Myrka
Dellanos, Sweta Patel, Kathleen Ventrella ndetse na Olivia Jordan.
Umuhango wo gutangaza Miss Universe kandi waririmbyemo
abahanzi barimo Big Freedia, Big Sam Funky Nation, Amanda Shaw, Yolanda
Adams & Tank na the Bangas.
Inseko ya Gabriel wo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika nyuma yo kwambikwa ikamba rya Miss Universe kuri uyu wa 13 Mutarama 2023
Gabriel yishimanye n’abakobwa bari bahatanye nyuma yo gutangazwa nka Miss Universe wa 71, mu birori byabereye mu Mujyi wa New Orleans
Gabriel yashyize ikiganza mu gituza nyuma yo gutangazwa ko ari we uhigitse abakobwa barenga 80 bari bahatanye
Amanda wabaye igisonga cya Mbere
Martinez wabaye igisonga cya Kabiri
Gabriel yazamuye amashimwe nyuma yo kwambikwa ikamba rya Miss Universe 2022
R’bonney Gabriel [Amerika] na Amanda Dudamel [Venezuela] ubwo bari bategereje itangazwa ry’uwegukana ikamba rya Miss Universe
Uhereye ibumoso: Amanda Dudamel wo muri Venezuela wabaye igisonga cya Mbere, R’bonney Gabriel wegukanye ikamba rya Miss Universe na Andreína Martínez wabaye igisonga cya Kabiri cya Miss Universe
Sandhu wabaye Miss Universe 2021 yishimira mugenzi we wegukanye ikamba
TANGA IGITECYEREZO