Kigali

Marine FC yatsinze APR FC mu mukino wa gicuti

Yanditswe na: ISHIMWE Olivier Ba
Taliki:15/01/2023 18:33
0


Igitego cya Nsanzimfura Keddy mu minota ya nyuma, cyafashije Marine FC gutsinda APR FC ibitego 2-1 mu mikino ya gicuti.



Kuri iki Cyumweru tariki 15 Mutarama 2023 Marine FC yari yakiriye APR FC kuri sitade Umuganda, umukino watangiye ku isaha ya saa 15:00. 

Marine FC yari igihe gukina umukino wa kabiri nyuma yo kunganya na Musanze FC ibitego 2-2 nyuma yo gutizwa abakinnyi bagera kuri 4 bavuye muri APR FC, Marine FC yari yabanje mu kibuga Mbonyumwami Taiba na Nkundimana Fabio.

APR FC yari yabanje mu kibuga ikipe twakita iya mbere, usibye Nka Mugunga Yves na Nshuti Innocent bari ku ntebe y'abasimbira. Ku munota wa 2 gusa Marine FC yahise ifungura amazamu ku gitego cyatsinzwe na Gitego Arthur, ku mupira yari ahawe na Nkundimana Fabio. 

Marine FC yihariye igice cya mbere, APR FC yiharira igice cya kabiri 

Marine FC yihariye igice cya mbere ndetse ikomeza kubona uburyo bw'igitego, ariko gutereka mu izamu bikanga. Bizimana Yannick yabonye uburyo bubiri mu gice cya mbere bukomeye, aho yasigaranaga n'umunyezamu umupira akawumukuraho. Mu gice cya kabiri amakipe yakoze impinduka, Marine FC ikuramo abakinnyi 10 mu gihe APR FC nayo yakoze impinduka. 

Ku munota wa 51 APR FC yishyuye igitego ku mupira Ishimwe Fiston yahaye Mugunga Yves wari wasimbuye Byiringiro Lague ku bukapiteni, ahita atsinda igitego. Uburyo Marine FC yari yihariye igice cya mbere, ni nako APR FC yihariye igice cya kabiri ariko nayo ibitego bikanga.

Ku munota wa 88 umukino wenda kurangira, Nsanzimfura Keddy yazamukanye umupira bamukorera ikosa inyuma y'urubuga rw'amahina, batanga kufura Nsanzimfura Keddy yateye neza Marine FC ibona igitego cya kabiri. 

Iminota 90 y'umukino yarangiye Marine FC iyoboye, ndetse umusifuzi yongeraho iminota 4 itagize icyo itanga, APR FC itsindwa umukino wa kabiri muri uyu mwaka w'imikino nyuma y'umukino Bugesera FC yayitsinzemo ibitego 2-1.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND