Mimi Mehfira yifatanije n’umugabo we Meddy wavuze ku bihe bikomeye amazemo iminsi ahanini bishingiye ku kubura Mama we ari nabyo byatumye akora indirimbo nshya yashyize hanze yise ‘Grateful’.
Mu masaha macye ashize
ni bwo Meddy yashyize hanze indirimbo nshya yishimiwe cyane dore ko
yari amaze igihe kinini adashyira hanze indirimbo hanze kuko mu bihe yiteguraga kugira
iyo yashyira hanze umubyeyi we yararwaye aza no kwitaba Imana kuwa 14 Kanama 2022.
Ni ibintu bigoranye
kubyakira cyane nk'uko Meddy yabikomojeho na cyane ko atari ahari mu bihe bye bya nyuma. Hari ubwo umuntu agira ikibazo, ugasa nuhugira mu bindi bikarangira
bitakigukundiye na cyane ko hagati y'u Rwanda na Leta Zunze Ubumwe z’Amerika harimo intera nini.
Ubwo Meddy yashyiraga
hanze ubutumwa burebure agaruka ku buryo amaze amezi menshi arira buri munsi, Mimi yahise anyura mu nyunganizi "Comment" aramuhumuriza mu magambo meza agira
ati: ”Uri urutare rwanjye mukundwa reka urumuri rwawe rukomeze kumurika.”
Ni amagambo meza koko
akwiye ugereranije n'akababaro gakomeye kashenguye umutima wa Meddy
nubwo muri byose ishimwe ku Mana akomeza kurigira intwaro dore ko ari yo imenya
byose.
Mu butumwa yashyize hanze, Meddy yatangiye agira ati:”Amezi macye ashize yari amezi yankomereye mu buzima. Byinshi byabaye mu buzima bwanjye ariko icyo nize ni uko icy’ingenzi ari cyo wubakiyeho ubuzima bwawe.
Kuko hari iminsi y’ikibi kandi twese tugomba
kunyuramo. Ntababebeshye ubuzima bwanjye bwarahunganye kugera mu ndiba.”
Avuga ko Imana yonyine ariyo yamunyujije mu bihe bikomeye amazemo iminsi ati: ”Icyo nari nishyingikirije cyonyine ni Imana, umugore wanjye ni we muhamya, yambonye nyura mu bubare bukomeye bw’ubuzima bwanjye ambera umwunganizi mwiza.
Narariraga buri munsi mu
mezi menshi ariko na none ni ko buri munsi ukwizera kwanjye kwazamukaga.”
Yavuze ko kubera kuyizera yari azi ko azongera agatora agatege ati:”Nari mbizi ko igihe kizagera
nkongera gukomera nkahinduka nkaba umugabo mwiza rimwe na rimwe turebe uruhande
ruto rw’ubuzima bwacu ariko hari uruhande runini rufite igisobanuro kigari n’intego, rero ntuzategereze kubabara ngo ubone kubibona.”
Avuga ko icyo wabasha gukora ufite kugikora udategereje kandi ahamya ko Yesu
ari umwami. Yanaboneraho gushima ahereye ku mugore we n’umwana ati:”Buri munsi
duhabwa amahirwe kandi ayawe wasanga ari none rero bavandimwe Yesu ni urutare, ntewe ishema n’impano zanjye
ebyiri Mimi na Myla.”
Ashimira n’abamukunda n’abamufasha mu muziki we ati:”Kandi ntewe ishema n’umuryango wanjye, ntewe ishema namwe mwabanye nanjye mu rugendo rw’umuziki wanjye muri ab'ingenzi, ishimwe rikomeye kuri Licky, Innocente. Thiery na IMC Band.”
KANDA HANO UNUMVE 'GRATEFUL' YA MEDDY
TANGA IGITECYEREZO