Umuririmbyi Ruti Joël wamenyekanye mu muziki gakondo ariko awuvanga n’injyana za kizungu, yashimishije abakunzi be mu gitaramo yabaririmbiyemo indirimbo zirimo n’iyanditswe na Buravan.
Ni mu gitaramo cyabaye kuri uyu wa 14 Mutarama 2023, cyateguwe n'Itorero Ibihame by'Imana.
Uyu musore ubwo yari
agihamagarwa, yakirijwe urufaya rw’amashyi n’abari aho igitaramo cyabereye. Aba bateye
indirimbo zitandukanye za Kinyarwanda, zirimo iya Kamaliza yise ‘Naraye Ndose’ n’izindi
nyinshi zamenyekanye mu muco nyarwanda.
Uyu muhanzi ku rubyiniro
yaserukanye n’abasore bamufashaga, bamucurangira guitar n’ibindi bicurangisho
birimo n’ibya gakondo.
Yinjiye ku rubyiniro
asuhuza abari bitabiriye igitaramo, arangije yanzika n’indirimbo zirimo iyo yise
‘Cyane’. Yahise ashimira abakunze album ye ya mbere aheruka kumurikira abanyarwanda.
Ati “Ndabashimiye mwe
mwakunze umuzingo wanjye wa mbere nise ‘Musomandera’.” Yahise aririmba indirimbo
ziriho kuri iyi album, zirimo ‘Rwagasabo’ na ‘Cunda’.
Yageze ku ndirimbo
yitwa ‘Nyambo’, abwira abari mu gitaramo ko yanditswe na Buravan uheruka kwitaba
Imana. Arangije arababwira ati “Muyumve namwe!”
Yahise akomereza ku
ndirimbo yise ‘Amaliza’.
Arangije ahita avuga
ko uretse kuba Buravan yarasize amufashije kwandika album ye, yanamusigiye
umurage wo gukunda Imana. Ati “Murakabyara muraberewe gusa nta kindi navuga. Aka
gahungu [Buravan] nahoze mbabwira kamfashije gukora album yanjye. Yansigiye byinshi
birimo n’Imana. Nanjye reka nyibaririmbire uko yayiririmbye.’’
Uyu muhanzi yahise
yanzika n’indirimbo ya Buravan yise ‘‘Ni Yesu’’ ndetse aba ari nayo
asorezaho. Ruti yaserutse yambaye umushanana
w’umweru ndetse n’inkweto z’umweru.
Album “Musomandera” Ruti
yasogongeje abakunzi be, yagiye hanze ku itariki 10 Mutarama uyu mwaka. Yayitiriye
izina ry’umubyeyi we Musomandera, akaba ari izina ryitiriwe nanone uwahoze ari
Umugabekazi w’u Rwanda Kanjogera.
Ni album iriho
indirimbo icumi yakoze mu njyana ya gakondo gusa, ndetse akaba ari we wenyine
uri kuri iyi album. Yayikozeho mu gihe cy’imyaka ibiri.
Iyi album ishingiye
ku rukundo rw’umubyeyi n’umwana, umugabo n’umugore ndetse n’urukundo
rw’umuturage ku gihugu, asobanura nk’urukundo rutagira icyasha ari byo yise
Rukundorwera. Iri rikaba ari ijambo akoresha
cyane muri iyi album.
Iyi album
‘Musomandera’ ni iya kabiri yashyize hanze, nyuma y’iyo yitiriye izina rye
‘Rumata’ muri 2021.
Ruti ni umwe mu bakomoka kuri Sentore Athanase, akaba mubyara wa Sentore Jules uri mu bahanzi bafite izina rikomeye bakora
injyana gakondo.
Ruti yatangiye
umuziki mu 2013 abarizwa muri Gakondo Group, kugeza ubwo yatangiraga kuririmba
wenyine.
Mu bahanzi
afatiraho icyitegererezo harimo Massamba Intore wamubaye hafi kuva kera,
Muyango, Sentore Athanase, Rujindiri, Kayirebwa, Jules Sentore n’abandi.
Ruti ubusanzwe witwa Rumata Joël, mu 2017 nibwo yagiye muri studio akorana indirimbo na King Bayo witabye Imana ndetse na Jules Sentore, bise ‘Diarabi’.
Indirimbo zazamuye izina
rye zirimo ‘Ndaryohewe’ yahuriyemo
n’abandi bahanzi, ndetse na ‘Diarabi’. Hari kandi ‘La Vie est Belle’, ‘Rumuri rw’Itabaza’,
‘Rusaro’ , ‘Igikobwa’ , ‘Rasana’ , ‘Rumata’ , ‘Cyane’ n’izindi nyinshi.
Ruti Joel asigaye afashwa na Agura Group LTD, ifasha abahanzi ubu ikaba ikorana na we gusa.
AMAFOTO-Rwigema Freddy
TANGA IGITECYEREZO