RFL
Kigali

MU MAFOTO 25: Papi Clever na Dorcas baserukanye n’abana babo mu gitaramo cy’amateka

Yanditswe na: Abitije Seraphin Elise
Taliki:14/01/2023 21:55
0


Papi Clever n’umugore we Dorcas baserukanye ku rubyiniro abana babo b'abakobwa mu gitaramo bise 'Yavuze Yego Live Concert'. Aba baramyi banyuze bikomeye abantu ibihumbi bitabiriye iki gitaramo.



Ni igitaramo cyiswe "Yavuze Yego Live Concert" cyabaye kuri uyu wa Gatandatu tariki 14 Mutarama 2023 muri Camp Kigali kuva saa kumi n'imwe z'umugoroba.

Papi Clever na Dorcas bageze ku rubyiniro ku isaha ya saa 06:40 mu ndirimbo yatumye biyemeza gutangira gukorana nk'uko Papi Clever yabitangaje.

Papi yagize ati: ”Turabishimiye bantu mwese kuko mwaje kwifatanya natwe, indirimbo dutangiriyeho ni yo twaririmbanye bwa mbere turi kumwe kuva ubwo sinongere kuririmba njyenyine.”

Ku isaha ya saa 06:50, bombi bakiriye ku rubyiniro abana babo babiri bavuga ko kuva bakwiyemeza kubana mu mwaka wa 2019, Imana yabakoreye ibikomeye ibaha n’urubyaro.

Abana babo ni abakobwa 2 Ineza Oakynn na Uwineza Kylie. Papi yatangaje ko abana babo nabo ari abakozi b’Imana kandi bakunda umuziki cyane.

Aba baramyi baserutse mu myambaro myiza ubona ko rwose bari biteguye cyane iki gitaramo nk’ubukwe. Ni cyo gitaramo cya mbere bakoze kuva batangiye kuririmbana nk'itsinda ry'umugabo n'umugore.

Papi n'umugore we Dorcas bakomeje guhembura imitima y'abakunzi baboUmukobwa wabo mukuruMu byishimo byinshi umuryango wiyemeje kuramya no guhimbaza Imana

N'abo hanze y'u Rwanda bakunda bikomeye umuziki wa Papi Clever na Dorcas

Igitaramo cyaranzwe n'ubwitabire buri ku rwego rwo hejuru

Abantu bitabiriye ku bwinshi banaryoherwa n'umuziki

Papi Clever yuzuye amashimwe!






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND