RFL
Kigali

Carine ucyambaye impeta ya Issa Bigirimana ari mu Rukundo rushya na Major wo muri Symphony-AMAFOTO

Yanditswe na: Umukundwa Josue
Taliki:14/01/2023 10:39
0


Uwase Carine wahoze akundana na rutahizamu Issa Bigirimana kugeza n’ubwo amwambitse impeta amusaba kubana ubuziraherezo ari mu Rukundo rushya na The Major wo muri Symphony Band.



Abinyujije kuri Tiktok ye, The Major yatatse ibyiza, ubwiza n’ibihe bidasanzwe Carine, amubwira ko yanyuzwe n’ibihe bagirana umunsi ku munsi mu rwego rwo kumwifuriza isabukuru y’amavuko.

The Major yabwiye Carine ko amushakira ibyiza mu magambo asize umunyu ati’’Warakoze ku bihe byiza wazanye mu buzima bwange, Isabukuru nziza mukunzi, ndagushakira ibyiza kandi ndagukunda.’’

Ni amagambo yashimishije ndetse anyura inshuti za Joackim uzwi nka The Major mu ndirimbo no mu gucuranga mu itsinda rya Symphony Band.

Inkuru y’urukundo rwa Issa na Carine yavuzwe cyane muri Kamena 2019 ubwo uyu mukinnyi yateraga ivi agasaba Carine ko yazamubera umugore undi akabyemera, mu birori byabereye i Nyarutarama mu Mujyi wa Kigali.

Uyu rutahizamu yavuze ko yatandukanye na Carine yari yaranamaze gufata itariki y’ubukwe, aho bwagombaga kuba mu mpera z’umwaka wa 2021.


Carine uvugwa mu rukundo na The Major

Mu kiganiro na Isimbi Tv, icyo gihe Issa yatangaje ko iby’urukundo rwe na Carine byashyizweho akadomo. Yagize ati: ”Ni byo twaratandukanye, ntabwo ibyo twapfuye ari ngombwa kubivuga mu itangazamakuru gusa hashize igihe, umwaka ushize mu kwezi kwa Kanama”.

Yongeyeho ko “Ubukwe bwari hafi, bwagombaga kuba tariki ya 1 Ugushyingo 2021”.

Issa ashimira Carine bamaranye imyaka itatu baryoherwa n’urukundo avuga ko yamubereye umwana mwiza kandi yamubereye uw’ingenzi.


The major yabonye umukunzi

Muri 2021 hacicikanye amakuru ku mbuga nkoranyambaga avuga ko urukundo rwa Issa na Carine ruri ku manga nyuma y'uko umwe afashe undi amuca inyuma, ndetse bikaba birebire hafi yo kurwana, gusa ibyavugwaga bisa nk'aho byari ukuri kuko uyu mukinnyi ukina muri Zambia nyuma yaje gufata umwanzuro wo gutandukana n’uwo biteguraga kurushinga.

The Major yamuteye imitoma itagira uko isa

Issa Bigirimana yamenyekanye cyane muri APR FC cyane nk’umwe mu bakinnyi bakundaga kwibasira Rayon Sports mu mukino bahuyemo, nyuma aza kuyerekezamo nyuma yo kuva muri Yanga Africans, nayo yaje kuvamo yerekeza muri Zambia.


Carine na Issa barasomanye karahava


The Major yagaragaje ko anyuzwe n'urukundo ahabwa na Carine


Issa yashinze ivi asaba Carine ko yamubera umugore






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND