RFL
Kigali

Patriots BBC yaraye mu ijoro ry'umwijima, itsindwa na K Titans BBC izamutse mu cyiciro cya mbere

Yanditswe na: ISHIMWE Olivier Ba
Taliki:14/01/2023 8:28
0


Patriots BBC yabaye igitambo y'umunsi wa mbere wa shampiyona ya Basketball itsindwa na K Titans BBC amanota 98 kuri 85, REG BBC itsinda Orion BBC amanota 103 kuri 51.



Kuri uyu wa Gatanu tariki 13 Mutarama 2023, ni bwo shampiyona y'icyiciro cya mbere mu Rwanda yatangiye aho REG BBC na Patriots BBC zitwaye neza umwaka ushize zamanutse mu kibuga. 

Ku isaha ya saa 19:00 PM ni bwo REG BBC yamanutse mu kibuga ihanganye na Orion BBC yazamutse mu cyiciro cya kabiri ari iya kabiri. 

Uyu mukino wabereye ku kibuga cya Kepler aho agace ka mbere karangiye REG BBC ifite amanota 23 kuri 15 ya Orion BBC, agace ka 2 nabwo REG BBC yakihariye karangira ari amanota 26 ku 10;

Agace ka gatatu karangiye ari amanota 26 kuri 20, agace ka nyuma REG igatsinda 28 kuri 6, umukino urangira REG BBC itsinze amanota 103 kuri 51 ya Orion BBC. Muhizi Prince wa REG BBC niwe watsinze amanota menshi agera kuri 19. 

Orion BBC yatangiye urugendo rwayo mu cyiciro cya mbere

Ku isaha ya saa 21 hahise hakurikiraho umukino w'injyanamuntu wahuje Patriots BBC yabaye iya kabiri muri shampiyona iheruka, aho yahuye na K Titans BBC yatwaye igikombe cya shampiyona y'icyiciro cya kabiri. 

Ihangana hagati ya Patriots BBC na K Titans ryari ku rwego rwo hejuru

Uyu mukino nawo wabereye ku kibuga cya Kepler, agace ka mbere karangiye  Patriots BBC ifite amanota 22 kuri 20, agace ka kabiri K Titans irigaranzura igatwara ifite amanota 28 kuri 26, agace ka 3 Patriots BBC ikegukana ku manota 26 kuri 16, naho agace ka nyuma K Titans igatsinda Patriots BBC inayisuzuguye amanota 34 kuri 11. 

Umukino warangiye K Titans BBC ifite amanota 98 kuri 85 ya Patriots BBC. Munyeshuri Thierry K Titans iherutse kugura muri Espoir BBC, ni we watsinze amanota menshi agera kuri 42.

Kuri uyu wa Gatandatu harakomeza imikino y'umunsi wa kabiri, aho saa 13:00 APR BBC iri bwakire RP IPRC Musanze, naho 15:00 Tigers BBC yakire RP IPRC Huye imikino yose ikaba iri bubere muri Kepler. 

REG BBC yatangiranye imbaraga nk'izo yatwaranye igikombe umwaka ushize






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND