Abasirikare ba RDF 127 basoje amasomo y’umuziki azabafasha mu bikorwa bitandukanye.
Ni igikorwa cyabaye kuri uyu wa Gatanu tariki 13
Mutarama 2023. Aba basirikare 127 bo mu
Ngabo z’u Rwanda (RDF) basoje amasomo y’ibanze ya muzika mu bya gisirikare,
Isomo ryo kuvuza Ingoma, irijyanye n’imyiyereko yo mu birori ndetse n’iijyanye
no kwiga guhugura abandi.
Iki gikorwa cyateguwe na ‘Military Band’ cyamaze umwaka
wose. Gutanga impamyabushobozi ku basoje
amasomo byabereye ku Cyicaro cya Gisikare i Kanombe.
Umuyobozi Mukuru w'Ikigo cya Gisirikare cya Kanombe,
Major General Augustin Turagara, ni we wayoboye iki gikorwa mu izina ry’ubuyobozi
bukuru bwa RDF.
Yashimiye abasoje amasomo yabo abasaba gukoresha neza ubumenyi babonye mu gihe bafataga aya masomo, mu
rwego rwo gukomeza gufasha Igisirikare cy’u Rwanda ndetse n’igihugu muri
rusange.
Yashimiye kandi ubuyobozi bwa RDF ku nkunga bukomeza
gutera ‘Military Band’ mu kubaha ibikoresho no kububakira ubushobozi.
Aba basirikare basoje amasomo y'umuziki
Iki gikorwa cyabereyemo akarasisi
Abasirikare 127 basoje amasomo y'umuziki
TANGA IGITECYEREZO