Byagaragaye ko abanyeshuri benshi bava ku ntebe y’ishuri aho kubyaza umusaruro ibyo bize, bakagenda bakabyicarana, ndetse ababyeyi bakagumana umutwaro wo gukomeza kubitaho kandi baramaze kugira imyaka y’ubukure.
Ababyeyi bashimishwa no kubona abana babo babayeho
neza. Niyo mpamvu benshi bigomwa byinshi ku buzima bwabo kugira bategure ahazaza
h’abana babo bakabajyana mu mashuri. Ariko biryoha kurushaho iyo abo bana batanze
umusaruro yaba mu byo biga cyangwa nyuma yo kwiga.
Si ibyo gusa kuko abenshi bavuga ko umubare munini w’abana bananira ababyeyi ndetse n’igihugu, bipfira mu miryango nkuko bivugwa ko umwana apfa mu iterura.
Iyo uganirije imiryango imwe n’imwe ivuga ko kunanirana kw’abana
bamwe na bamwe bitangira baramaze gukura ndetse no kubahana bitacyoroshye ku
babyeyi kuko baba bumva baramaze gukura. Ababyeyi baba bifuza ko bagira
umuryango mwiza ufite indangagaciro zubahirizwa kandi n’abana bakabigira
ibyabo.
Kuwa Gatatu taliki 10 mutarama 2023 nyuma y’igikorwa cyabereye muri IPRC Kicukiro cyo kurwanya ibiyobyabwenge mu rubyiruko, twaganiriye na bamwe mu banyeshuri bahigira mu kigo cya TSS (Technical Secondary School).
Batubwiye ko kimwe mu bituma bamwe muri bo biyahuza ibiyobyabwenge harimo kuva
ku ntebe y’ishuri bakabura imirimo, bakiyumva nk’imburamukoro mu bandi, maze
bakanywa ibiyobyabwenge nk’igisubizo kibagabaniriza kwiheba n’agahinda.
Abanyeshuri bigira mukigo cya TSS/IPRC Kicukiro
Nyuma y'uko bahawe impanuro no kwigishwa ko urubyiruko
ari bo mbaraga z’igihugu, babwiye inyaRwanda ko bagiye guhindura imyumvire bakigisha na
bagenzi babo ku buryo bazava ku ntebe y’ishuri bashyira mu bikorwa ibyo bize
kandi bakaba aba mbere mu kwihangira imirimo, bakazamura imiryango yabo.
Bamwe mu bahagarariye abandi banyeshuri ubwo
twababazaga uko bazitwara nyuma yuko bavuye ku ntebe y’ishuri mu bijyanye n’ubukungu,
bagize bati “Twabonye ishusho mbi umwana asigarana iyo yangije ahazaza he. Twe
twarigishijwe kandi tuzavamo abantu b’abagabo bakomeye ku gihugu n’imiryango
yacu.
Uwahagarariye igitsinagore yagize ati “Ntitugomba gusigara mu iterambere ngo twumve ko tuzishingikiriza ku bagabo, ahubwo natwe turashoboye.”
Uhagarariye abakobwa biga muri TSS
Ukuriye abanyeshuri muri rusange yagize ati “Tuzagaragaza itandukaniro mu guteza imbere igihugu cyacu natwe ubwacu ndetse n’abazadukomokaho.”
Umunyeshuri wiga muri TSS/IPRC Kicukiro
Dr Ndagijimana Jean Pierre (Senior clinician), Umuganga w'ibikomere byo mu mutima muri SOLID Minds, ubwo yaganiriza aba bana yabashishikarije
kunyurwa n'abo bari bo, bakamenya urwego barimo n'ibyiza
bibakwiriye akaba ari nabyo bahitamo kuko
benshi bifuza kugera ku bukungu ariko ntibatekereze ko igishoro cya mbere ari umutwe wabo n’amahitamo meza
bagira.
Dr Ndagijimana Jean Pierre ubwo yigishaga abana kwiga gukora bakiri bato
Yagize ati “Nakuriye mu muryango ukennye no kubona uko njya kwiga bigoye ni bwo nabonye amahirwe njya kwiga. Ariko natinyaga kugaragara uko ntari cyangwa ngo nifuze ibya mirenge ntafite.
Ahubwo nihaye
intego ko ngomba kubyaza umusaruro amahirwe mbonye nkazaba umuntu ukomeye. None
ubu ndi umuganga ukomeye, nahoze nifuza kuba we ndi muto. Byose nabigezeho kubera
intego".
AMAFOTO-Iradukunda jean de dieu.
TANGA IGITECYEREZO