RFL
Kigali

Kanye West yasezeranye na Bianca baheruka kugirana ibihe byiza

Yanditswe na: Abitije Seraphin Elise
Taliki:13/01/2023 13:32
0


Kanye West amakuru yamaze kumenyekana ni uko atari kugirana ibihe byiza gusa n’inkumi baheruka kugaragara bari kumwe, ahubwo basezeranye kubana mu buryo bw’ibanga rikomeye.



Amakuru dukesha ikinyamakuru cya TMZ ni uko  amazina y’umugore mushya wa Kanye West ari Bianca Censori, akaba akora nk’umukozi mu ikompanyi ya Kanye West izwi nka Yeezy aho amaze igihe kirere.

Impamvu yari yatumye abantu badahita bamumenya akaba ari uko yogoshe imisatsi, mu gihe yari asanzwe afite imiremire.

Nk’uko iki kinyamakuru gikomeza kibivuga ni uko aba bombi basezeranye mu birori byitabiriwe n’abantu bacye, gusa ntabwo haramenyekana neza niba baramaze no gusezerana mu mategeko.

Kuri ubu aba bombi bakaba bari mu bihe byiza by’ukwa buki ndetse Kanye West yagaragaye yambaye impeta y’isezerano, ubwo bari kumwe ku i Hotel ya Waldorf Astoria mu gace ka Bev Hills, ibi bikaba bishimangira amakuru y’ubukwe bwabo.

Binemezwa ko indirimbo uyu mugabo aheruka gushyira hanze aba avugamo amagambo y’urukundo yise ‘Censori Overload’, ariyo yakoreye uyu mugore we mushya.

Muri iyi ndirimbo kandi agaruka ku bukwe bwe avuga ko yubaha Imana n’amagambo ya Bibiliya, bityo adakwiye gukora ubusambanyi akwiye umugore kandi ari ibintu byumvikana.

Mu minsi micye ishize, nibwo haherukaga gukwirakwira amafoto y’aba bombi basangira bishimye. Nta byinshi bizwi hagati ya Kanye West na Bianca, n’uburyo biyemeje kubana kuko atari kenshi bagiye bagaragara bari kumwe.

Ubwo Kanye West na Bianca baheruka kugaragara bari kumweBianca muri Gicurasi 2022 ubwo yaserukaga mu birori bya Balenciaga Kanye West yatangiye kugaragara atewe ishema n'impeta yambikanaye n’uwo biyemeje kubana






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND