Amakuru dukesha ikinyamakuru cya TMZ
ni uko amazina y’umugore mushya wa Kanye West
ari Bianca Censori, akaba akora nk’umukozi mu ikompanyi ya Kanye West izwi nka
Yeezy aho amaze igihe kirere.
Impamvu yari yatumye abantu badahita bamumenya
akaba ari uko yogoshe imisatsi, mu gihe yari asanzwe afite imiremire.
Nk’uko iki kinyamakuru gikomeza kibivuga ni uko
aba bombi basezeranye mu birori byitabiriwe n’abantu bacye, gusa ntabwo
haramenyekana neza niba baramaze no gusezerana mu mategeko.
Kuri ubu aba bombi bakaba bari mu bihe byiza by’ukwa
buki ndetse Kanye West yagaragaye yambaye impeta y’isezerano, ubwo bari kumwe ku
i Hotel ya Waldorf Astoria mu gace ka Bev Hills, ibi bikaba bishimangira amakuru
y’ubukwe bwabo.
Binemezwa ko indirimbo uyu mugabo aheruka
gushyira hanze aba avugamo amagambo y’urukundo yise ‘Censori Overload’, ariyo yakoreye
uyu mugore we mushya.
Muri iyi ndirimbo kandi agaruka ku bukwe bwe
avuga ko yubaha Imana n’amagambo ya Bibiliya, bityo adakwiye gukora ubusambanyi
akwiye umugore kandi ari ibintu byumvikana.
Mu minsi micye ishize, nibwo haherukaga gukwirakwira amafoto y’aba bombi basangira bishimye. Nta byinshi bizwi hagati ya Kanye West na Bianca, n’uburyo biyemeje kubana kuko atari kenshi bagiye bagaragara bari kumwe.
Ubwo Kanye West na Bianca baheruka kugaragara bari kumwe
Bianca muri Gicurasi 2022 ubwo yaserukaga mu birori bya Balenciaga
Kanye West yatangiye kugaragara atewe ishema n'impeta yambikanaye n’uwo biyemeje kubana