Kigali

Indirimbo Fame ya Safi Madiba yakije umuriro mu Bufaransa ikurikira iya Kizz Daniel

Yanditswe na: Umukundwa Josue
Taliki:14/01/2023 13:41
0


Inkuru nziza ku muziki w’u Rwanda no muri Afurika muri rusange, by’umwihariko ku bakunzi ba Safi Madiba nyuma y’uko indirimbo Fame aherutse gusohora iri ku rutonde rw’indirimbo 7 ziyoboye kuri RFI Musique.



Indirimbo Fame ya Safi Madiba iri ku mwanya wa gatatu kuri uru rutonde mu gihe indirimbo iyoboye izindi ari ya Kizz Daniel, RTID; igakurikirwa na KPC ya Viviane Chidid, ku mwanya wa gatatu hakazaho Fame ya Safi Madiba.

Nyuma ya Safi Madiba, haza abahanzi nka One Lyrical, Yvon Yusuf, Mr King na Thiird n’ubundi bafite izina rikomeye muri uyu muziki wa Afurika ndetse n’isi muri rusange.

Fame ije kuri uru rutonde mu gihe imaze iminsi 11 gusa, aho imaze kurebwa n’abarenga ibihumbi 268 bayihozaho ijisho umunsi ku munsi bitewe n’uko iryoheye amatwi ku babashije kuyumva.

Fame ifite amashusho y’umwihariko, ikaba ari indirimbo Safi avuga ko yamufashe umwanya kugira ngo ahe ikintu kiza abakunzi be n’abakunzi b’umuziki nyarwanda bamushyigikira umunsi ku munsi.


Safi Madiba atangiranye umwaka imbaraga zidasanzwe

Radiyo mpuzamahanga y’Abafaransa (RFI) niyo isanzwe itegura ibihembo bya Prix Découvertes byegukanywe n’umunyarwanda Yvan Buravan mu 2018 uherutse kwitaba Imana.

Mu gihe amakuru yamenyekanaga ko uyu muhanzi yitabye Imana, iyi Radiyo yafashe icyemezo cyo gutura igihembo cy’uyu mwaka uyu muhanzi witabye Imana ku wa 17 Kanama 2022.

Indirimbo Fame mu zigezweho i Paris


Mu bihugu bivuga igifaransa, indirimbio ya Safi Madiba irakunzwe


KANDA HANO UREBE INDIRIMBO FAME YAKIJE UMURIRO MU BUFARANSA






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND