RFL
Kigali

Abanyeshuri ba IPRC Kicukiro baganirijwe ku bubi bw'ibiyobyabwenge - VIDEO

Yanditswe na: Muramira Racheal
Taliki:13/01/2023 15:42
0


Muri IPRC Kicukiro habereye igikorwa cyahuje abanyeshuri ndetse n’abayobozi batandukanye, kigamije kwigisha ndetse no gukumira ikoreshwa ry’ibiyobyabwenge mu rubyiruko ndetse n’abandi muri rusange.



Iki gikorwa cyabaye Taliki 11 Mutarama 2023, cyateguwe n’Umuryango witwa "Bohoka Tuganire Organization" washinzwe hagamijwe kubungabunga umuryango nyarwanda uzira amakimbirane, agahinda gakabije n’ikoreshwa ry’ibiyobyabwenge.

Uyu muryango ufite gahunda yo kuzenguruka igihugu wigisha urubyiruko kureka ibiyobyabwenge. Kuri iyi nshuro uyu muryango wari wasuye abanyeshuri biga muri IPRC Kicukiro.

Ibiyobyabwenge byasobanuwe nk’ibintu byose bikoreshwa bikangiza ubuzima bw’ababikoresha ndetse bakabihitamo akenshi babitewe no kunanirwa kwakira ubuzima bahuye nabwo. 

Bimwe mu biyobyabwenge bikunda gukoreshwa harimo urumogi, widi n’ayandi matabi akoreshwa. Si ibyo gusa kuko hari n’ibisindisha bindi birimo inzoga zikakaye n’ibindi byinshi.

Benshi mu bitabiriye iki gikorwa cyo gukumira ibiyobyabwenge, bavuze ko zimwe mu mpamvu zituma abantu biyahuza ibiyobyabwenge cyane cyane urubyiruko, akenshi biterwa nuko abana bigana imico babonye ahandi.

Biterwa kandi n'agahinda gakabije, kwangwa muri sosiete cyangwa bakabita amazina ajyanye nuko bateye, kubabwira ko ari babi, bityo bakibwira ko gukoresha ibiyobyabwenge byabazanira ibyishimo ndetse bakaba abantu barenze. Ingaruka ikaba kwangirika kw'ahazaza habo.

Nshimyumuremyi Vedaste, Umuyobozi wa Bohoka Tuganire Organization, yashishikarije abanyeshuri kwimenya, bakikunda bakarwanira icyo bashaka kuba bo. Yagize ati “Ejo heza hacu hari mu biganza byacu ndetse n’igihugu kiradushyigikiye.”


Vedaste Umuyobozi wa Bohoka Tuganire Organization

Apotre Mutabazi Kabarira Maurice, Umushumba w’Itorero New Covenant Kingdom Citizen yari umwe mu batumiwe kuri uyu munsi. Yagarutse ku mikorere y’ibiyobyabwenge iyo byageze mu mubiri ndetse n’ingaruka bitera.


Yagize ati “Nkiri ku ntebe y'ishuri banyitaga amazina ambabaza, ntekereza kunywa ibiyobyabwenge, ariko naje kumenya ko kubikoresha atari umuti wo gukemura ibibazo ahubwo ngomba gukomera ngashaka inzira zo ku bikemura.”

Uwamungu Evariste, umuganga mu bijyanye n’imitekereze ku bitaro bya Ndera, yabwiye abanyeshuri n’urubyiruko muri rusange ko abafite agahinda gakabije, babagana bakabaganiriza. 

Ati “Mwatugana tukabagira n’izindi nama zabafasha aho kujya mu biyobyabwenge kuko ibiyobyabwenge bimunga intekerezo zanyu ibyo mwari kuzaba byo bikaburizwamo.”


Uwamungu Evariste, Umuganga mu bitaro by'i Ndera

Evaliste Murwanashyaka, Umugenzuzi w’Uburenganzira bw’Umwana mu gihugu yagize ati “Amakimbirane mu miryango ni kimwe mu bituma abana biyahuza ibiyobyabwenge kugira ngo bishakemo ibyishimo baburiye mu miryango.”


Muryanashyaka Theoneste, umugenzuzi w'uburenganzira bw'umwana mu gihugu hose

Haragirimana Clever umuyobozi w'Umuryango utari uwa Leta witwa OPROMAMER, yagaye bamwe mu rubyiruko bihaye imvugo yitwa “Gutwika”. Ati “Gutwika nk’imvugo yadutse mu rubyiruko, irabangiriza bakanywa ibiyobyabwenge ngo bavugwe nk’abantu badasanzwe. Mureke tubirwanye ku bw'ahazaza hacu.”


Harerimana Clever yabibukije kwigira kandi bakikunda

Madamu Byiringiro Consolatrice ukora mu bijyanye n’ikoranabuhanga, yavuze ko imbuga nkoranyambaga zishuka abana bagatangira kwigana ibyo bazibonaho.


Consolatrice yavuze ko nawe ari mu rubyiruko, bityo akaba yiteguye kubafasha 

Yagize ati “Imbuga nkoranyambaga ni wowe uzikoresha, iyo uhisemo ibikwangiriza biba bihari n'iyo uhisemo ibigufitiye akamaro biba biriho. Rubyiruko mwite ku hazaza hanyu hari mu biganza byanyu.

Ndagijimana Jean Pierre, mu magambo akomeye arimo inyigisho ku rubyiruko rwari ruteraniye aho yagize ati “Muharanire kuba abo muri bo aho kwigana abandi.” Yavuze ko yakuriye mu muryango ukennye, ariko yaharaniye kwiteza imbere akazamura n’abo akomokaho, kandi yabigezeho.


CIP Irene Umuhozari mu mpanuro ze yagize ati “Birababaje kuba wakwamburwa umwenda mwiza nk'uwo mwambaye, mukambikwa iroza bambika abagiye gufungwa, kuko uzahanwa nufatwa ukoresha ibiyobyabwenge.” Yabagiriye inama yo kubungabunga amagara yabo bakubaka igihugu.

Abanyeshuri bari bitabiriye iki gikorwa, bari bafite inyota yo kumva izi nama. Bavuze ko bagiye kwigisha na bagenzi babo bakamenya ibibi byabyo ndetse bagaharanira kubaka igihugu dore ko ari bo Rwanda rw'ejo.

Abanyeshuri bafashe ifoto y'urwibutso n'abayobozi bari babasuye

REBA UKO BYARI BIMEZE MU MASHUSHO


VIDEO + PHOTOS: Iradukunda Jean de Dieu






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND