RFL
Kigali

French Montana yahishuye ko umuraperi Max B azafungurwa muri Mata

Yanditswe na: Dushime Nina Cynthia
Taliki:11/01/2023 16:55
0


French Montana yahishuye ko umuraperi Max B azafungurwa muri Mata 2023 nyuma y'imyaka 14 yari amaze muri gereza azira ibyaha by'urugomo.



Muri videwo French Montana yasangije ku rubuga rwa Twitter ubwo yamamazaga amashusho y'indirimbo nshya ya Max B ufunze, yise 'Lemonade,' (Iri kuri alubumu ya 'Coke Boys', French aherutse gusohora), yahise aboneyeho gutangaza ko Max yamusabye kumutangira ubutumwa bw'uko azasohoka muri gereza muri Mata.

French Montana yatangaje ko umuraperi Max B azafungurwa muri Mata

Umuraperi Charley Wingate uzwi ku mazina ya Max B yafunzwe muri 2009 nyuma yo gukatirwa igifungo cy’imyaka 75, akurikiranyweho ibyaha by’ubugambanyi bujyanye n’ubujura bwitwaje intwaro, gushimuta, gukomeretsa bikabije n’ubwicanyi. 

French Montana mu itangazo rye yagize ati "Umuvandimwe wanjye yari yarakatiwe imyaka 75. Yambwiye kubabwira mwese ko azaba ari mu rugo muri Mata !!". Yakomeje kandi ashishikariza abantu kujya kureba amashusho y'indirimbo 'Lemonade' iri ku mbuga zose. 

Max B wavukiye i Harlem yakatiwe igifungo cy'imyaka 75 muri Nzeri 2009 ahamijwe ibyaha icyenda muri 11 yashinjwaga. 

Nk'uko HIPHOP Dx ibitangaza, uyu muraperi yahamijwe icyaha cy'ubwambuzi bwakorewe abagabo babiri i New Jersey, muri 2006, abifashijwemo n'umuvandimwe we, Kelvin Leerdam, n’uwahoze ari umukunzi we, Gina Conway, ndetse bikarangira umwe muri aba bagabo arashwe agapfa.  

Muri Nzeri 2016, igihano cya Max cyaragabanijwe gishyirwa ku myaka 20, nyuma yo kujurira ku kirego cy'ubwicanyi, ndetse igihano cye cyaje kugabanywa kugeza ku myaka 12 muri 2019, kubera impamvu zitaramenyekana.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND