RFL
Kigali

Indaya i Paris - Moses washinze Moshions yagaragaye ahagaze bwuma imbere ya Tour Eiffel

Yanditswe na: Ngabo Mihigo Frank
Taliki:11/01/2023 0:00
2


Turahirwa Moses washinze inzu y'imideri ya Moshions yakomeje gutigisa imbuga nkoranyambaga, nyuma y'aho yagaragarije ko ameze neza ndetse ahagaze nta rwicyekwe i Paris mu Bufaransa, mu gihe benshi bakomeje bacyibaza ku mashusho yamugaragaje aryamanye n'umugabo mugenzi we.



Mu masaha ya mbere y'ijoro ryo kuri uyu wa 10 Mutarama 2023, Turahirwa Moses  yashyize ifoto ku rubuga rwa Instagram agaragaza ko ari i Paris mu Bufaransa, ayikurikiza ubutumwa bugira buti "Indaya i Paris" byerekana ko arimbye kandi ameze neza i Burayi.

Amagambo yanditse mu rurimi rw'igifaransa ngo 'La Prostituée á Paris' aherekejwe n'ishusho y'umutima umenetse (Emoji), Moses yayanditse munsi y'ifoto imwerekana yambaye imyenda y'umukara, bigaragara ko yafatiwe hafi y'umuturirwa wa Tour Eiffel mu masaha y'umugoroba.

Mu minota 30 ya mbere iyi foto ishyizwe kuri Instagram, hari hamaze gushyirwaho ubutumwa burenga 50 buyisubiza, burimo ubugaruka ku mashusho yashyizwe hanze mu cyumweru gishize, yagaragayemo Turahirwa Moses akora imibonano mpuzabitsina n'umugabo mugenzi we.

Abasubije kandi barimo abagaragaza ko bashyigikiye Moses muri ibi bihe, nk'aho uwitwa Kavanna 250 yagize ati "Ubuzima bwawe, amahitamo yawe" naho Anyce Nicky akagira ati "Uko byaba kose, ndagukunda ibihe byose."


Ubutumwa bwa Moses

Ku ya 3 Mutarama 2023, nibwo ku mbuga nkoranyambaga zitandukanye hasakaye amashusho agaragaza Turahirwa Moses akora imibonano mpuzabitsina n'undi mugabo, nyuma aza gusaba imbabazi abanyarwanda muri rusange, avuga ko ayo mashusho yahererekanijwe kubera konti ye ya SnapChat yibwe.

Turahirwa yavuze ko aya mashusho “yashyizwe hanze ajyanye na filime iri gufatirwa mu Butaliyani” yisegura ku bakinnyi ba filime bo mu Butaliyani n’inzu z’imideli zagizweho ingaruka nayo.

Ayo mashusho n'indi foto yaje nyuma igaragaza Moses yambaye ubusa byakomeje kuganirwaho ndetse no guhererekanywa na benshi ku mbuga nkoranyambaga, bakagenda batangaho ibitekerezo ku buryo butandukanye.

Icyo gihe byavuzwe ko Moses yari mu Butaliyani ari naho hafatiwe amashusho amugaragaza anezeranywe n'abandi bagabo ubwo batunganyaga Filime yiswe 'Kwanda' ari naho yavuye yerekeza i Paris mu murwa mukuru w' u Bufaransa, aho ari kubarizwa kuri ubu.

Turahirwa Moses washinze inzu ikomeye y'imideri yitwa 'Moshions' ni umwe mu banyempano bakomeye kandi bahiriwe byihuse n'uyu mwuga wo gukora imyenda n'imirimbo yihebeye kuva mu myaka ye y'ubuto.

Ni umwe mu bahangamideri bafite amazina akomeye mu Rwanda no mu Karere kuko imyenda itunganyirizwa iwe yambarwa n'ibyamamare, abaherwe ndetse n'abandi bakomeye haba ab'imbere mu Rwanda, muri Africa ndetse no hanze y'uyu mugabane.


Moses watangije Moshions muri 2015 ni umuhanga mu guhanga imyambaro ibereye ijisho






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Umuhoza josiline1 year ago
    Ndiumukobwa nifuza umugungu twaba inshuti
  • Umuhoza josiline1 year ago
    Ndiumukobwa nifuza umugungu twaba inshuti





Inyarwanda BACKGROUND