Sosiyete icuruza Internet mu Rwanda, Mango 4G, yasinye amasezerano y’imikoranire na n’umuhanzikazi Abayizera Grace wamenyekanye nka Young Grace uri mu bakundwa kubera ubuhanga bwe mu kurapa.
Ni amasezerano yari agamije gukomeza kwamamaza ibikorwa
by’iyi sosiyete imaze kuba ubukombe mu gutanga serivisi za internet
by’umwihariko yo mu bwoko bwa 4G.
Ntabwo impande zombi zigeze zifuza gutangaza igihe aya
masezerano azamara, gusa zivuga ko ashobora kuzongerwa bitewe n’uburyo ibyo
bumvikanye bizaba byubahirijwe.
Young Grace yitezweho kumenyekanisha serivisi za Mango
4G muri iki gihe cyo gutangira umwaka mushya wa 2023.
Kuva mu minsi mikuru ya Noheri n'Ubunane, Mango 4G yahananuye
ibiciro bya internet ndetse ni na ko bizakomeza.
1GB yaguraga amafaranga 900 Frw iri kugura 590 Frw, 3GB
zaguraga 2900 Frw ubu zigura 1900 Frw, 5GB zaguraga 3300 Frw ubu ni 2900 Frw,
10GB zaguraga 5500 Frw ziri kugura 5900 Frw.
Kandi hari na
Poromosiyo yiswe 'Ni Dilu Ishyushye' aho umuntu iyo aguze Telefone cyangwa
router ahabwa inyongera ya 72 GB z’ubuntu mu mezi 24.
Ushaka ibindi bisoburo agana ishami rya Mango4G
rimwegereye agahabwa internet yihuta kandi yizewe ya Mango4G cyangwa ushaka
ibindi bisobanuro agahamagara umurongo utishyurwa ariwo 2550 cyangwa agasura urubuga rwabo
rwa www.mango4g.rw
Mango 4G kuri ubu ifite amashami arenga 25 hirya no hino mu gihugu, aha hose haboneka
ibicuruzwa byayo.
Mu Ukuboza 2022, Mango yari yasinyishije abarimo
Rocky Kirabiranya usanzwe uzwi mu gusobanura filime ndetse n’Umunyamakurukazi Uwimana
Clarisse uzwi muri siporo mu Rwanda cyane kuri B&B FM-UMWEZI.
Young Grace yasinye amasezerano yo kwamamaza Mango
Young Grace ubwo yasinyaga aya masezerano
Young Grace agiye kwamamaza ibikorwa by'iyi sosiyete
Ntabwo igihe aya masezerano azamara kigeze gitangazwa
AMAFOTO- Sangwa Julien
TANGA IGITECYEREZO