Kigali

Kicukiro: Hagiye gutangira umushinga wo guhindura Gatenga nko mu Biryogo

Yanditswe na: Ngabonziza Justin
Taliki:10/01/2023 22:39
0


Akarere ka Kicikiro katangaje ko hateganyijwe umushinga ugamije guhindura Umurenge wa Gatenga ukamera nko mu Biryogo.



Uyu munsi kuwa Kabiri tariki ya 10 Mutarama 2023, Umuyobozi Nshingwabikorwa w'Akarere ka Kicikiro ubwo yari mu kiganiro Imvano y'ibivugwa kuri Televiziyo ya Izuba (Izuba tv) yatangaje ko Umurenge wa Gatenga ugiye gutezwa imbere ku buryo uzahinduka nk'uko mu biryogo hameze.

Umutesi Solange, uyobora Akarere ka Kicikiro yemeje ko umushinga wo guteza imbere Gatenga igahinduka umujyi uzatangira gushyirwa mu bikorwa uyu mwaka.

Yagize ati: "Mu mujyi wa Kigali hari gahunda y'uko buri karere hafatwa nibura Umurenge umwe hagashyirwamo ibikorwa nka biriya biri mu Biryogo. Nyarugenge bahereye kuri Biryogo, iwacu muri Kicukiro tugiye guhera muri Gatenga".

"Nakwizeza abaturage ko dushoje duhishiwe. Gatenga mubona muri uyu mwaka n'uwukirikiyeho izaba atari Gatenga abantu bazi, uzaba ari Umurenge w'imihanda kandi ahaje imihanda haza isuku." 

Umutesi yakomeje agira ati: "Gatenga ni umurenge abaturage bavuga ko bakeneye imihanda kandi koko urebye umuhanda ujya Rebero, umuhanda uturuka muri Murambi no muri Gatenga hagati nta mihanda myinshi irimo".

"Naho umushinga wo kuvugurura Gatenga  wamaze kwemezwa, abaturage barimo kwegerwa kugira ngo babarirwe. Uwo mushinga uzakorerwa ku mihanda minini noneho hazanatunganywe site z'ubucuruzi  kugira ngo hazabe ari ahantu hateye imbere nk'uko mu Biryogo hakozwe, ahasigaye abaturage nabo bazavugurure inyubako zabo."






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND