Kimwe n’abandi bantu bose abahanzi nabo bajya mu
rukundo rugakomera, ku buryo iyo bidakunze ko bakomezanya n’abo bari bakunze bivamo inganzo kuri bamwe.
N’ubwo tutakwemeza ko ari impamo yamubayeho nka Meghan
Trainor yahuriyemo na Kaycee Rice na Sean Lew, bagaragaza ishusho y’umuntu wananiwe
kwikuramo uwo yakunze.
Meghan yumvikana aririmba agaragaza ko kubera umusore batandukanye, bigoye kongera gukundana.
Ati ‘‘Ni ibi byose duhabwa mu gihe gito cy’ubuzima? Mbwira
niba twarabonye igihe. Nabonye isi tutari kumwe, ukuntu wari uwanjye, ndetse
oya ndakwinginze winsiga njyenyine. Ntabwo nshaka guha umutima wanjye undi
muntu mushya. Ntabwo nzigera mbona urundi rukundo nyuma yawe.’’
N’umuhanzikazi Selena Gomez w’Umunyamerika, yagaragaje
amarangamutima mu bihe bya nyuma bye by’urukundo rwe na Justin Bieber, aririmba
inkuru mpamo y’urukundo rwe n’uyu muhanzi.
Aba bombi bakundanye mu myaka itatu kuva mu 2011 kugeza
mu 2014, ariko muri icyo gihe cyose nabwo bavugwagaho gutandukana bya hato na
hato bakongera bakunga ubumwe bidateye kabiri.
Mu 2013 Selena Gomez yifashishije abanditsi
batandukanye barimo Antonina Armato, David Jost na Tim James; ashaka kwimara
agahinda mu ndirimbo yise ‘The Heart wants what it wants’ , muri make icyo umutima
ushaka amata aguranwa itabi.
Iyi yayiririmbye mu bihe bibi hafi yo gutandukana na Justin Bieber yari yarihebeye, ndetse wanamwambuye ubusugi. Wumvise amagambo ari muri iyi ndirimbo ukayahuza n’ibihe uyu mukobwa w’imyaka 27 yari arimo, uhita wumva ko bifitanye isano cyane n’ubwo atigeze yerura ngo abivuge.
Hari nk’aho aririmba ati “Watumye nsogongera ku kintu
ntashobora kugira icyo nkigereranya nacyo […] uburiri burakonja iyo udahari,
ahazaza hacu ntabwo hasobanutse, ntabwo ndiho kugeza iyo umpamagaye " Hari
impamvu miliyoni zo kukureka ariko icyo umutima ushatse aba ari icyo."
Mu Rwanda naho byagiye bibaho ku bahanzi benshi bitewe
n’ibihe by’urukundo barimo, bakaririmba
ibihangano bameze nk’abari kwimara agahinda katurutse ku rukundo.
1. Alyn Sano yitotombeye umusore
wamupfubyaga!
Umuhanzikazi Aline Shengero Sano umaze kumenyekana mu
muziki nyarwanda ni umwe mu bagezweho muri iki gihe. Uyu mukobwa umaze imyaka
isaga itandatu mu muziki, mu mwaka ushize
yaratunguranye asohora amafoto ya ‘gâteau’ ikozwe mu gitsina cy’umugabo
ayifashe mu ntoki.
Iyi yari integuza y’amashusho y’indirimbo ye yise ‘Fake
Gee’. Ni indirimbo yashyize hanze ku wa 31 Gicurasi 2022 mu buryo bw’amashusho.
Mu magambo yumvikana yihaniza umusore amwita ‘Fake Gee’, cyangwa se ‘Umusore wa
nta kigenda’.
Atangira avuga ukuntu yiziritse ku musore wa nta
kigenda akanga abandi bari bafite amafaranga, kandi uwo wa nta kigenda we
yaranamurutishaga inkumi z’amafuti.
Hari aho agera mu gice cya kabiri cy’iyi ndirimbo yumvikana
yarakaye, ati ‘‘Gake gake, nshuti yanjye fata ibyicaro, ubu nta by’amabanga
reka nguhe ikinyarwanda.’’
‘‘Mbere na mbere ntabwo dukwiranye, usoma ku nzoga rimwe
ugahita usinda, ufite igitsina cy’amafuti, ushega utabasha uteka ibyo utazi
guhisha [aha yashakaga kumvikanisha ko uyu musore amushyiramo ibyiyumviro byo
gukora imibonano mpuzabitsina nyuma yamara kugira undi agahita arangiza
hadaciyeho n’umunota].’’
Alyn Sano yumvikanye mu itangazamakuru yemera ko ari inkuru mpamo y’umusore bakundanye ariko avuga ko atari buvuge igihe bakundanye cyangwa amazina ye, ariko yemeza ko abamuzi bahita bamumenya.
Alyn Sano aheruka kuririmba acyurira umusore bakundanye wamusigiye urwibutso rubi mu rukundo
2. Active Love
Ntabwo ndi buvuge menshi ku nkuru z’urukundo mu
2016 zacicikanye hagati y’abasore bo
muri Active barimo Derek, Olivis na Tizzo mu bihe byabo mu rukundo n’aba-Miss.
Icyo gihe, Derek niwe wababimburiye akundana na Miss
Sandra Teta, Olivis akurikiraho na Miss Uwase Vanessa mu gihe Mugiraneza
Thierry [Tizzo] yakundanaga na Hitayezu Belyse wahataniye Miss Rwanda mu 2014
na 2015.
Aba basore icyo gihe bakoze mu nganzo, bakora indirimbo bise ‘Active Love’ tugenekereje twavuga ngo ‘Urukundo rugaragara’. Mu nyikirizo y’iyi ndirimbo bararirimba bati ‘‘Ubu meze neza nta ribi ni nk’akanyoni mu kirere, iyo turi kumwe mba mfite ibyishimo bidasanzwe […] meze nk’ayaga mu kiyaga cyangwa ibirenge biri mu mazi y’akazuyazi. Nibyo twita ‘Active Love’.’’
Olivis na Vanessa barakundanye karahava batandukana bandagazanya ndetse urukundo rwabo ruvomerera inganzo ya Active
Active mu bihe byayo byiza by'urukundo yakoze mu nganzo karahava
Urukundo rwa Tizzo na Hitayezu ntawe uzi uko rwarangiye
Active
Love, yarangijwe n’induru!
Urukundo rwa Miss Vanessa Raïssa Uwase wabaye igisonga
cya mbere cya Nyampinga w’u Rwanda mu 2015 ndetse n’umuririmbyi Olivis, rwavugishije benshi mu 2016.
Icyo gihe byaturutse ku magambo uyu mukobwa yanditse
kuri Instagram ko “arambiwe kurera umwana atabyaye ".
Icyo gihe yanditse agira ati “Mbega ukuntu nari
nkumbuye ubuzima bwo kuba ingaragu [...] Ndacyari muto sinabasha kurera umwana
w’abandi, kandi ndakuze sinabasha gukomeza gutegereza. Nakundaga umukunzi wanjye, kugeza ubwo mbonye ko agifite imyaka myinshi yo gukura.’’
Olivis nawe yaje
kwandika ku rubuga rwa Instagram asubiza uyu mukobwa, amubwira ko nta wita
umwana uwo yambariye ukuri.
Mu magambo maremare hari aho yagize ati "Nzirikana
ko twabanye neza […] gusa narakugaye, nta mukobwa wavuze biriya kuko ejo uzaba
umubyeyi niyo mpamvu amabanga y’umwali aguma imbere. Sinkwanze wowe nanze
icyagusohotsemo, gusa nifuje kukubwira nti ‘ntawita umwana uwo yambariye ukuri’."
Nyuma y’aya magambo yakuruye uburakari kuri Derek
wakundanaga na Sandra Teta, cyane ko
Vanessa yari asanzwe ari inshuti y’akadasohoka y’uyu mukobwa. Derek nawe
yifashishije Instagram yaje kubenga Sandra mu buryo butunguranye. Mu magambo
make yanyujije ku mbuga nkoranyambaga, arandika ati ‘‘Nongeye kuba ingaragu
…"
Sandra Teta wabaye igisonga cya Nyampinga wa SFB mu
2011 yatangiye kuvugwa cyane mu nkuru z’urukundo na Derek, hari nyuma yo
gutandukana na Prince Kid wateguraga Miss Rwanda. Ibi byose byagaragazwaga
n’amagambo y’imitoma yateranaga n’uyu musore wo muri Active.
Ibya Tizzo na Hitayezu
Belyse ntawe uzi uko byarangiye, ariko nabyo ntabwo byamaze igihe kinini. Nyuma yo
gutandukana kw’aba basore mu 2016, babaye nk’abishongora kuri aba bakobwa mu
ndirimbo bakoze muri uwo mwaka bise ‘Slow Down’.
Cyane ariko amagambo bumvikana bavuganira Olivis wari wabenzwe n’umukobwa avuga ari umwana. Hari aho baririmba bati ‘‘Ngo imfite isura y’umwana ndabona aribyo biguteye amakenga umbaza abanzi neza […] ndi urundi rwego abanshinja ko ndi umwana bo baveho.’’
Olivis yababajwe no kwitwa 'Umwana' maze mu ndirimbo we na bagenzi be bise 'Slow Down' arinigura
3. Platini yacyuriye uwahoze ari umukunzi
we ?
Ubwo hari hashize imyaka itatu atandukanye na Ingabire
Diane wamubenze bamaranye imyaka ine, Platini muri Kamena 2020, yashyize hanze
indirimbo yise ‘Veronika’ asa nk’ucyurira uyu mukobwa.
Mu mashusho y’iyi ndirimbo uyu muhanzi agaragazamo
inkuru y’umukobwa baba bakundana ariko asanzwe akora akazi ko kumurika imideli
mu gihe Platini we aba ari umufotozi, akaza guhurira mu birori byo kumurika
n’umukire umushikisha ibintu ndetse
n’amafaranga nawe akararuka akamwanga ariko naho agiye ntibimare kabiri
bagatandukana.
Hari aririmba agira ati ‘‘Veronika wibwiraga ko nugenda
ukansiga bazanseka, ya mashagaga yawe yagiye he nshuti yanjye. Ya mababa
yatumaga uguruka yarapfutse? […] ntiwamenye ko uzankumbura iby’Isi ni amabanga
snapchat, Instagram nta post nkibona ntugitwika, Vero holla, ko ntakubona aho abandi bari ? ko wakonje?"
Platini ntabwo yigeze yemera neza ko yacyuriraga uyu mukobwa bakundanye
akamurutisha umusore uba muri Amerika ariko ukurikiye neza usanga ariwe; ariko
ukurikiye ubutumwa buri muri iyi ndirimbo wumva ko ari we nta kabuza.Platini bikekwa ko Veronika yayihimbiye uyu mukobwa bakundanye
4. Inkundura ya Juno na Ariel Wayz
Kuva mu mpera za 2021, Ariel Wayz yatangiye kuvugwa umunsi ku wundi kubera
inkuru ze na Juno Kizigenza bavugaga ko bakundana. Ibyabo ntibyatinze ariko,
kuko muri Mutarama 2022 batangiye guterana amagambo bitana ba mwana.
Byari nyuma y’igihe gito batangije intambara y’amagambo
ku mbuga nkoranyambaga, biturutse ku iteranamagambo ryari rikomeje hagati yabo
mu gihe bari bamaze iminsi bagaragaza ibimenyetso by’uko baba bakundana.
Byatangiye Juno ajya ku rukuta rwa Instagram agatanga nimero za telefoni z’uyu mukobwa nta kuzuyaza, undi nawe biramurakaza yifashishije urubuga rwa Twitter agaragaza ko agiye kumwiyereka.
Icyo Ariel yashyizeho amashusho ya Juno atangira kuvuga
nimero ze muri ‘live’ yakoreye kuri
Instagram arangije ati “Yashyize hanze nimero zanjye? Ni igihe ukabona uwo
ndiwe."
Ubutumwa bwa Ariel Wayz bwavugishije benshi bakurikira
Twitter bwakurikiwe n’ubundi yahise ashyiraho bugaragaza ibiganiro yagiranye na
Juno Kizigenza ku rubuga rwa WhatsApp.
Aha agaragara asa n’utongana na Juno ku rubuga rwa
WhatsApp amuhora kumubeshya ko ari kumwe n’umuryango we i Nyamata mu gihe undi
aba abizi neza ko ari kumwe ku Gisenyi n’umukobwa w’umu-diaspora bahoze
bakundana.
Ibyabo byazambye nyuma y’amezi atandatu ubumwe ari bwo
bwose ahantu hose bagendana ndetse bagakunda gusakaza amafoto menshi bari
gusomana n’andi menshi bajyanye ku mazi bahuje urugwiro.
Gusa bijya gushyuha,
Ariel Wayz yanditse kuri Twitter agaragaza amagambo y’uko yatengushywe
mu rukundo, avuga ko yatengushywe ndetse yibeshye agaha umuntu atawukwiriye.
Juno nawe yamusubije yifashishije urubuga rwa Instagram
agaragaza ko yasubiye kubaho adafite umukunzi. Ikindi cyagaragaje ko umubano
wabo utifashe neza, aba bahanzi bamaze kurekera gukurikirana ku mbuga
nkoranyambaga.
Muri Werurwe uyu mwaka Juno yashyize hanze indirimbo
yise “Urankunda ". Ijya gutangira agaragaza ko ari inkuru mpamo. Irimo ubutumwa
bw’abantu bakundanye bagatandukana ariko buri wese agakomeza gutekereza undi.
Hari aririmba ati “Niba imana izi urwo wankunze, Ese
yakaretse umara intambwe, Uhora ushaka iyo si iruta izindi, iyeeee Urankunda...
Wenda ntabwo nzi iyo bigana, Mbirora kenshi bikambabaza, Urarira kenshi
ugasakabaka, Wayezu[Ariel Wayz] wanjye Bikambabaza."Juno na Ariel urukundo rwabo rwashibutsemo inganzo kuri buri umwe
Ariel Wayz nawe yamusubije yifashishije indirimbo yise ‘Good
Luck’ iyi ndirimbo uyu mukobwa aba agaragaza ko yakunze umusore akamusaza,
nyamara uwo musore [Juno] akaza kumureka vuba.
5. Najyayo!
Indi nkuru yashibutsemo indirimbo ni iya Mwiza Joannah
wabyaranye n’umuhanzi akaba n’umunyamakuru wa Kiss Fm, Tosh Luwano (Uncle
Austin).
Mwiza yatangiye kuvugwa mu itangazamakuru akundana na
Uncle Austin mu 2015. Nyuma mu Ukuboza yibarutse umwana babyaranye w’umukobwa
bise London Ava Luwano.
Muri Gashyantare 2018 nibwo byatangiye guhwihwiswa ko
aba bombi batandukanye, nyuma inkuru iza gusakara ko batakibana mu nzu imwe. Mwiza
aheruka kwambikwa impeta y’urukundo mu Ugushyingo 2021 n’umusore witwa Hirwa
Augustin.
Kuva batandukanye Uncle Austin ntabwo yigeze yifuza
kubivugaho mu itangazamakuru ahubwo
yifashishije indirimbo yise ‘Najyayo’ agaragaza amarangamutima ye. Muri iyi
ndirimbo hari aho avuga ati ‘Mbaye menye aho ari najyayo[…] uyu mwana yansigiye
niwe utuma ntaho ndira!’Uncle Austin yatandukanye n'umugore we ahita ahimba indirimbo yise 'Najyayo'
Mwiza wakundanye na Austin baehruka kumwambika impeta
Austin mu bihe bye byiza by'urukundo rutarambye
6. Akarindi ka Safi na Knowless
Kuva mu 2009 nibwo Butera Knowless yinjiye mu muziki afashijwe bikomeye na Safi Madiba wari inkingi ya mwamba mu itsinda rya Urban Boyz yaje gutatana nyuma.
Urban Boyz ni rimwe mu matsinda yabayeho agakomera mu
muziki w’u Rwanda wo mu gisekuru cya nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu
1994.
Safi ari mu batumye Butera Knowless tuzi uyu munsi aba
uwo ariwe mu muziki w’u Rwanda n’ubwo mu 2011 iby’urukundo rwabo byaje guhagarara
buri wese agaca inzira ye ariko icyo gihe Knowless yari umwe mu bahanzikazi
bamaze kugira izina.
Aba bombi babanye mu nzu imwe i Nyamirambo bagikundana
ndetse Safi yigeze gukorera isabukuru uyu mugore icyo gihe avuga ko ari ‘umugore we’.
Kuva Knowless yatandukana na Safi yahise atangira
gukururana na Ishimwe Clement banakorana
muri Kina Music nyuma baza gukundana ndetse baranashakana mu 2016.
Nyuma yo gutandukana kwa Safi na Knowless, indirimbo
nyinshi za Urban Boyz wasangaga zivuga cyane ku rukundo rwabo ariko mu buryo
bw’amarenga ariko n’iyo Safi yahimbiye Knowless urukundo rwabo rugihehereye.

Safi na Knowless barakundanye bigera aho kwitana umugore n'umugabo
Umwanzuro
Iyi ni imwe mu ndirimbo za Urban Boyz zifite uburyohe,
yagiye hanze mu mpera za 2010 ubwo urukundo rwa Safi na Knowless rwasaga
n’urugifite icyanga. Ndetse Safi yifashishije uyu mukobwa bakina urukundo mu
mashusho y’iyi ndirimbo.
Nizzo bahoraga basa nk’abahanganye muri iri tsinda Safi
yavuyemo mu 2017 agasiga bagenzi be, nawe yakoresheje mu mashusho y’iyi
ndirimbo Sacha Kate bari bahararanye muri icyo gihe bakaza gutandukana mu 2011.
Barahurura
Iyi ndirimbo kimwe n’indi yitwa ‘Wampoye iki ?’ zo
Urban Boyz yazishyize hanze Knowless na Safi bamaze gutandukana buri wese agaca
inzira ye mu rukundo.
Muri Barahurura yagiye hanze mu 2013, Safi aba asa
nk’usubiza Butera Knowless mu ndirimbo yise ‘Wari urihe?’ aho yaririmbaga
urukundo yahawe na Clement akagereranya urwa Safi n’umukara mu gihe urw’uyu
mugabo babana magingo aya rwo yarugereranyaga n’umweru.
Safi hari aho agira ati “Byatangiye ari imikino si nari nziko
bizaba uku, bizaba gutya, ugira uti nari ndihe, ese bo dukundana bo barihe ?
Hoya sindi umukara kandi sindi n’umweru."
Muri ‘Wampoye iki ?’ ho iri tsinda riba ryishyize mu
mwanya w’umusore wanzwe n’umukobwa nta kintu gifatika bapfuye kandi bari
barasezeranye ko batazigera batana. Iyo yagiye hanze mu 2012 ubwo Safi na
Knowless bari bamaze igihe gito batandukanye.
Vuba
Vuba
Knowless na Safi muri iyi ndirimbo ya Dj Zizou yitwa
‘Vuba Vuba’ bombi bahuriyemo baririmba ibyo umuntu yakwita nko guterana
amagambo.
Safi yararirimbye ati “Nta mpuhwe abatagire
bangiriraga, nabaga nikundiye bakamuyora, abandi ngo mba mbashyire mu mago
kandi ndi mutoya, ariko uyu we aziye igihe icyo aricyo nzakimuka, ameze neza
murabibona. Vuba vuba."
Butera Knowless uba akurikiranye n’uyu muhanzi we aza
aririmba ati “Wari umwana ntabwo wari uzi aho bigana, isomo niba utararifashe
uzongera ubabare."
Knowless yigeze kuvuga ko ‘Vuba Vuba ajya kuyirimba
“ntabwo nari numvise amagambo ya Safi kuko nagiye muri studio ndi kumwe na
Christopher yamara kuririmba nanjye nkaririmba ariwe nsubiza ".
Arongera ati “Mu kurangiza indirimbo nibwo bahuje
igitero cyanjye n’icya Safi, numvise indirimbo numva icyanjye gikurikirana
nicye urumva umuntu wese wayumvise biroroshye gukurikiza amarangamutima ye.
Abantu bamwe bumvise ko ari ugusubizanya.’’
Wumvise amagambo Safi yagiye mu bihe bitandukanye uhita
wumva ko yababajwe n’uyu mugore yafashije
mu muziki, hari naho avuga ko ‘naguhaye utwanjye twose ngapfa ndapfuka,
sinkwifuriza inabi’.
Wari
uri he ?
Iyi ndirimbo yagiye hanze mu 2013, mu nyikirizo
Knowless aba agira ati “Urankunda bikandenga bikantera kwibaza utubazo twinshi,
uranyuzuza nkanyurwa, wari urihe? Kera hose ""
Naho mu gitero cya mbere ati“Iyo ntaza kubona umukara
simba naramenye ko umweru ubaho, iyo ntaza kuyobagurika simba narahuye
n’umuyobozi, kubana nawe byanzaniye gukundwa ". Imana nagize ni uko bamenye ko
nayobye nkagarukira igihe."
Icyerekana ko hari aho ihuriye na Safi ni uko uyu
muhanzi we mu ndirimbo Urban Boyz yasohoye muri uwo mwaka yitwa ‘Barahurura’
yaririmbye asa nk’usubiza uyu muhanzikazi n’ubwo aterura ngo avuge ko ariwe
yabwiraga.
Iyi ndirimbo Knowless yayihimbye mu bihe yari atangiye
kuryoherwa n’urukundo rwe na Clement.Aba bombi bakanyujijeho mu rukundo
7. Riderman na Asinah
Ndakabya
Mu 2015 nibwo Riderman yahuriye mu ndirimbo n’umuhanzi
Christopher Muneza wamamaye nka Christopher, iyi bayise ‘Ndakabya’. Ukurikiye
amagambo Riderman aririmbamo n’ibihe yari arimo wahita ubihuza n’ibyavugwaga
nyuma yo gutandukana kwe na Asinah.
Uyu muraperi hari aho aririmba ati “Mu gicuku
ugaragarana inzoga n’intore kandi njye wirirwa umbwira ko uri umurokore,
simbyemera gusa banyereka amafoto mu tubari wacakaje usomagura imyoto[…] itangazo
nahinduye umuvuno sinzongera gukunda inkundarubyino."
N’ubwo hari aho avuga ko uyu mukobwa yaririmbaga ko ari umurokore kandi
Asinah asengera muri Islam, birashoboka ko yabikoze bya gihanzi ashaka kuyobya
uburari no gushyira benshi mu rujijo.
Gooms
Mu 2016 nabwo, uyu muraperi ubusanzwe witwa Gatsinzi
Emery yashyize hanze amashusho y’indirimbo yise ‘Get Out Of My Soul’,
aririmbamo umukobwa udashobotse uba yarananiye umugabo akamusenda.
‘Get Out Of My Soul’ iri mu njyana ya Reggae,
yumvikanamo amagambo y’Igifaransa, Icyongereza ndetse n’Ikinyarwanda. Riderman
yavuze ko yayihimbye agendeye kuri filime y’urukundo yarebye avanamo isomo
yifuje gusangiza abakundana.
Iyi ndirimbo yari iri kuri album y’uyu muraperi yise
‘Ukuri’ yagiye hanze mu 2016. Ukurikije amagambo yari arimo n’uburyo yari amaze
igihe gito atandukanye na Asinah bakundanye imyaka umunani wabihuza n’ubwo uyu
muhanzi atemeraga ko yaririmbaga uyu mukobwa bari baratandukanye.
Asnah yakundanye na Riderman imyaka umunani batandukana
bitunguranye mu ntangiriro za 2015 ndetse uyu muraperi ahita ashinga urugo
n’undi mukobwa witwa Agasaro Nadia.
Nyuma yo gutandukana na Riderman, Asinah yinjiye mu
muziki, aririmba mu njyana ya Dancehall.
Nyuma yo kujya hanze kw’iyi ndirimbo Asinah wasaga
nk’aho ariwe waririmbwe mu buryo buteruye yahise akameza ajya ku mbuga
nkoranyambaga asaba inzego zitandukanye zirengera umugore zirimo MIGEPROF na
PROFEMME kugira icyo bakora kuri Riderman yashinjaga gukora amashusho agaragaramo
guhohotera abagore.
Asinah
nawe yakoze mu nganzo
Uyu muhanzikazi mu buryo butunguranye akimara
gutandukana n’uyu musore bakundanaga yahise yinjira mu muziki aririmba injyana
ya Dancehall, bamwe batangira kuvuga yabitewe no guhungabanywa no kubengwa.
Mu ndirimbo yakoze yise ‘Game Over’ yagiye hanze mu 2016.
Muri iyi ndirimbo avuga umuhungu bakundanye ariko uyu mukobwa akaza kumubenga
kubera ko yamucaga inyuma.
Muri Mata 2019 nabwo Umuhanzikazi Asinah Erra yasubiyemo
indirimbo ya Kizz [Kiss] Daniel yitwa ‘F***k You’ maze yibasira abasore
batandukanye barimo na Riderman.
Izina ry’iyi ndirimbo ubusanzwe rifatwa nk’igitutsi
kibi cyane. Mu gace gato Asinah yashyize ku mbuga nkoranyambaga muri iyi
ndirimbo aba agaragara nk’umukobwa ufite uburakari bwinshi, ashinja umusore
kuryamana n’umukobwa yitaga umufana we.
Akomeza avuga ko uyu mugabo wamutaye akishakira undi
mugore amugarukira amusaba ko basambana ubundi akamwuzuzaho ibitutsi ari naho
avugamo Riderman n’abandi.
Ibikubiye byose muri iyi ndirimbo bifite izingiro ku
mateka ya Riderman na Asinah batandukanye nyuma y’urukundo rwabo rwari rumaze
imyaka umunani.

Uvuze inkuru nk'izi turimo ukibagirwa Asinah na Riderman waba wakishe
Ubwo Riderman yasohoraga indirimbo yitwa 'GOOMS' Asinah yari yasizoye
8. Hotel Kiyovu
Benshi mu bakunda indirimbo zo hambere ntibayobewe
iyitwa Hotel Kiyovu, ikubiyemo ubutumwa bw’akababaro ka Kanyenzi Theoneste
wayihimbye kubera ishavu yatewe n’uwari umufasha we wamutanye ikibondo.
Iyi ndirimbo ikundwa na benshi kubera ubutumwa
bwihariye bukubiyemo gusa bamwe ntibazi ko ari inkuru mpamo y’ibyabaye kuri
Kanyenzi wayihimbye, nyuma yo kujyana umugore we muri Hotel Kiyovu agataha
imbokoboko ndetse umugore we akagenda umuti wa mperezayo kugeza ubu akaba
yibera Bugande.
Umwana yonsaga yanasigiye Kanyenzi kuri ubu ni umukobwa
w’inkumi wasoje kaminuza akaba ataca iryera nyina umubyara kuva yatsembera umugabo bari bajyanye muri
Hotel Kiyovu agahitamo gutaha iwabandi. Kuri ubu Kanyenzi afite undi mugore yashatse nyuma yo gutabwa
n’uwo yari yarihebeye.
Kanyenzi siyahimbye iyi ndirimbo wenyine dore ko nyuma
y’iyi nkuru ibabaje y’ibyamubayeho yahise yisunga mugenzi we bakoranaga
witwaga Nyirinkwaya[umaze imyaka irenga
20 avuye mu mubiri] bahita bajya muri studio barayitunganya ndetse iza gukundwa
mu buryo bwihariye bwanatumye kugeza uyu munsi ikiri mu zituma Kanyenzi yitabira
ibitaramo bitandukanye.
Kanyenzi umaze imyaka igera kuri 30 akora umuziki avuka
mu karere ka Rusizi gusa kuri ubu atuye mu mujyi wa Kigali, akarere ka Gasabo,
umurenge wa Jabana, akagari ka Bweramvura, umudugudu wa Rugogwe.Uyu mugabo niwe waririmbye iyitwa 'Hotel Kiyovu'
9. Ntabwo Mbyicuza ya Lick Lick na Oda
Paccy
Mu 2011, nibwo Oda Paccy yibarutse umwana w’umukobwa
yise Linka Mbabazi yabyaranye na Producer Lick Lick.
Hari igihe cyageze aba bombi barebanaga ay’ingwe kuko
nko muri Kamena 2012 Producer Lick Lick yakoze indirimbo yise ‘Ntabwo mbyicuza’
arenzaho kuyikorera agace gato k’amashusho aho yagaraye acagagura amafoto ya
Oda Paccy.
Muri iyi ndirimbo Producer Lick Lick yabwiraga Paccy ko
aticuza inkurikizi zabaye hagati yabo nyuma yo kubyarana bakanatandukana.
Mbere yo gukora iyi ndirimbo kandi Lick Lick yabanje
kwerurira zimwe mu nshuti ze ko yayanditse agamije kubwira Oda Paccy nk’igihano
yari amugeneye ku bwo kuba yaramukoreye amakosa akajyana umwana wabo mu ruhame
mu gitaramo yakoze cyo kumurika album ya mbere yise ‘Miss President’ , ibintu
byamubabaje cyane.
Iyo ndirimbo igisohokana n’agace gato k’amashusho yayo
agaragaramo acagagura amafoto ya Paccy, uyu muraperikazi we yanze kuvuga
byinshi gusa yihaniza Lick Lick amubwira ko ‘amurambiwe’.
Mu 2015 Paccy yazuye akaboze asohora indirimbo na we
ayita ‘Ntabwo mbyicuza’, ikubiyemo amagambo akarishye asubiza Producer Lick
Lick.
Icyo gihe, Oda Paccy yeruye ko yanditse iyi ndirimbo
agamije guha Lick Lick igisubizo ku byo yamuririmbyeho muri 2012.
Ngo yayikoreye uyu musore nkana nk’ikimenyetso
kimwereka ko Paccy abayeho neza kandi nta ruhare na ruto Lick Lick abifitemo
nubwo muri 2012 yivugaga imyato ko agiye gusenya ubuzima bw’uyu mukobwa.
Mu 2012 Oda Paccy yanashyize hanze indirimbo yise
‘Icyabuze’ yaririmbye nyuma yo kwibaruka umwana we na Lick Lick. Iyi yiganjemo
ubutumwa bugaragaza ukuntu abantu bamwihaye nyuma yo gutwita, akavuga ko
agarutse mu muziki gushaka umwanya we mu muziki waratwawe.Oda Paccy baratandukanye batangira guterana amagambo
10. Elina
Ab’ubu bayizi mu zo bita ‘Karahanyuze’, ni indirimbo
yamamaye cyane mu myaka yo hambere, ikora ku mitima ya benshi batazi ko ari
inkuru mpamo yabayeho.
Iyi ndirimbo yahimbwe na Bushayija Pascal mu 1986,
yamamaye cyane muri icyo gihe ndetse kugeza n’uyu munsi iri mu zikundwa cyane
iyo bigeze ku za kera.
Irimo ubutumwa bwumvikanisha ishavu n’agahinda k’uyu
mugabo ubwo yaburaga umukunzi we akazenguruka Kigali na Butare agenda abaririza
Elina akunda.
Bushayija avuka mu Karere ka Rubavu mu Burengerazuba bw’u Rwanda, yavuze yamenyanye na Elina yaririmbye, bahuriye mu bukwe bambariye abageni.
Ubu bukwe bwabereye iwabo wa Bushayija, bwabaye mu 1985
bombi bahuza urugwiro, baribwirana birangira bahanye imyirondoro batangira
kujya bandikirana amabaruwa. Bushayija avuga ko kugira ngo yandike ibaruwa
igere ku muntu byasabaga igihe kinini cyane kigera no ku kwezi.
Bushayija urukundo rwaramuriye ruramurembya ahitamo
kujya iwabo wa Elina i Butare, aho yigishaga aramubura, akajya yirirwa
asirisimba mu mihanda y’i Kigali na Butare ageze aho ararambirwa.
Avuga ko yageze aho akarambirwa yabaza abakobwa
babanaga na Elina bakamubwira yashatse umugabo ariko bakaba batazi aho atuye. Bushayija
avuga ko nyuma yo gutandukana na Elina bakongera guhura mu 2014, yaje
kumuhishurira ko gutandukana kwabo kwagizwemo uruhare n’iwabo w’umukobwa.
Iyi ndirimbo ya Elina yaciye ibintu, uyu musaza yemeza
ko igihe cyageze kugira ngo nibura arebe ko yazabona umukunzi we agahitamo
kujya mu nganzo. Ubu n’abana be bajya bamwibutsa iby’inkuru ya Elina,
bakamuseka bamubaza ikibatsi cy’urukundo cyari cyamufashe akora iriya ndirimbo.
Mu kubasubiza akababwira ko kera baririmbaga ‘ibintu biriho’.Bushayija yakunze umukobwa birangira batabanye