RFL
Kigali

The Ben yagaragaye ateruye umuhanzi ugezweho Shemi akiri muto-AMAFOTO

Yanditswe na: Abitije Seraphin Elise
Taliki:10/01/2023 15:37
0


Umuhanzi Mugisha Benjamin uzwi nka The Ben wizihiza isabukuru y’amavuko y’imyaka 36, yifurijwe isabukuru nziza n'abarimo umwishywa we Shema Mico Gibril ukomeje kwandika izina mu muziki nka Shemi.



Abinyujije ku mbuga nkoranyambaga ze, Shemi w’imyaka 18 wakuze asubiramo indirimbo za The Ben, yagize ati: ”Isabukuru nziza Marume.” 

Igitangaje kurushaho ni amafoto yaherekesheje ubutumwa bwifuriza The Ben isabukuru y’amavuko nziza.

Shemi yakoresheje amafoto arimo iyo mu 2016 ubwo The Ben yagarukaga mu Rwanda, akagenda agiye kumwakira, undi na we akamuterurana urugwiro rwinshi. Hari kuri Hotel Portifino mu Mujyi wa Kigali.

Indi foto igaragaza The Ben ku isabukuru ye yo mu mwaka wa 2017, ari kumwe na Shemi. 

Mu kiganiro aherutse kugirana na inyaRwanda.com, Shemi yavuze ko yifuza ko umunsi umwe yazakorana indirimbo na The Ben.

The Ben ari mu bishimiye bikomye kuba uyu mwana yarinjiye mu muziki, agaragara aririmba indirimbo ya Shemi igezweho yitwa ‘Peace of Mind’ imaze kurebwa inshuro ibihumbi 246 kuri Youtube.

Shemi yabonye izuba mu mwaka wa 2004, mu gihe The Ben yabonye izuba mu mwaka 1987 bivuze ko amukubye hafi kabiri.

Mu muryango wo kwa The Ben abahagaze neza mu muziki twavugamo nka Green P, Shemi na Tom Close mu buryo bumwe cyangwa n’ubundi.

Shemi uri mu bahanzi bakomeje kwishimirwa 

The Ben ateruye Shemi umwana wa mushiki we, ubu wamaze kwinjira mu muzikiKu isabukuru ya The Ben yo muri 2017 ari kumwe na Shemi

KANDA HANO WUMVE UNAREBE INDIRIMBO 'PEACE OF MIND' YA SHEMI

">






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND