RFL
Kigali

Kigali: Umwana wari wakomerekeye mu mpanuka ikomeye yitabye Imana

Yanditswe na: Ngabonziza Justin
Taliki:10/01/2023 0:29
1


Umwana wari mu bana bakomerekeye mu mpanuka yabaye mu gitondo cyo kuwa Mbere tariki ya 9 Mutarama, yitabye Imana.



Uyu mwana Kenny Mugabo yari afite imyaka 12 y'amavuko, akaba yigaga mu mwaka wa Gatanu mu mashuri abanza. Ubwo imodoka yari itwaye abanyeshuri biga ku kigo cy'ishuri cya Path of Success, yataye umuhanda igwa mu ishyamba ku musozi wa Rebero abana bari bayirimo barakomereka.

Uwo mwana wapfuye ari mu banyeshuri bakometse bajyanwe ku bitaro bitandukanye mu mujyi wa Kigali. Kenny Mugabo yagejejwe ku bitaro bya kigali bya Kaminuza CHUK bamwongerera amaraso, ariko nyuma yaje gupfa. 






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Hakizimana jean baptiste 1 year ago
    Sad





Inyarwanda BACKGROUND