RFL
Kigali

SKOL yabaye icyita rusange mu myidagaduro! Mu 2022 yateye inkunga ibitaramo 13

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:9/01/2023 20:14
0


Mu myaka 12 ‘Skol Brewery Ltd’ imaze mu Rwanda yenga ibinyobwa byiganjemo ibisembuye, ni uruganda rwirahirwa na benshi bakunda gusoma ku gahiye cyane ko kubicira akanyota babigize intego.



Mu 2022 uretse kuzirikana abahora bashaka kuzinzika icyaka, muri uwo mwaka bakoze iyo bwabaga maze bajyanisha umuziki no kugasoma maze bene amaguru baba beretswe urukwavu!

Ntabwo byari bisanzwe kuri uru ruganda ko batera inkunga ibitaramo bitandukanye bigera kuri 13 mu mwaka umwe, ariko kuri ubu uru ruganda rwongereye imbaraga mu gushyigikira bitaramo; ibintu byatumye rwiyegereza urubyiruko cyane mu buryo burushijeho.

Ku rundi ruhande ariko no mu bucuruzi byatumye rukomeza gutera imbere, cyane ko ugereranije uburyo mu bitaramo bitandukanye byanyobwaga n’ubwo nta mibare ifatika dufite, bigaragara ko ibinyobwa byarwo abantu babiguraga nk’abagura amasuka!

Umuyobozi ushinzwe iyamamazabikorwa muri SKOL, Tuyishime Karim yabwiye InyaRwanda ko intego z’uru ruganda ‘ni ugushimisha abakunzi b’ibinyobwa byacu’.

Yavuze ko ibitaramo 13 bateye inkunga mu 2022 ari umusaruro w’ikinyobwa cya SKOL Pulse, bashyize ku isoko mu mpera ya 2021.

Akomeza ati “SKOL hashize igihe tugaragara cyane mu mikino itandukanye, amagare na Football binyuze muri Rayon Sports, ndetse n’ibitaramo bya muzika bitandukanye.”

“Nyuma y’aho dushyiriye hanze ikinyobwa cyacu SKOL Pulse mu mpera z’umwaka wa 2021, twiyegereje abakunzi bacu bakunda imyidagaduro cyane tubinyujije muri Skol Pulse.”

Tuyishime Karim yavuze ko no muri uyu mwaka wa 2023, bazakomeza gushyigikira ibikorwa bitandukanye by’imyidagaduro. Ati “Turacyakomeje kuko mu ntangiriro za 2023 tuzakomeza gutanga ibyishimo, ku bakunzi b’ibinyobwa bya SKOL mu muziki ndetse na Sports.”

Kuva mu mwaka wa 2010 uruganda rwa Skol Brewery Ltd (SBL) rwatangira gukorera mu Rwanda, rwatanze imigabane ingana na 51% ku rundi ruganda rwitwa Brasserie de Mille Collines (BMC).

Kuva icyo gihe rwatangiye gusohora ibinyobwa bingana na 80,000hl buri mwaka, byiyongereyeho 35% ndetse n’ibinyobwa byasohokaga byiyongeraho 500,000hl mu mwaka wa 2019. Skol ikaba ifite intego yo kuzageza kuri miliyoni imwe buri mwaka mu myaka itanu iri imbere.

Kugeza uyu munsi uruganda rwa Skol (SBL) rufite ubwoko 7 bw’ibinyobwa rugeza ku isoko ry'u Rwanda, rwasohoye kandi ikinyobwa cya SKOL Gatanu, Virunga Mist na Virunga Gold, Skol Panache, Skol Lager, Skol Select, Virunga Mineral Water hamwe na Virunga Sparkling Water.

Mu myaka 10 uruganda rwa Skol rumaze rukorera mu Rwanda rwagiye rukora ibinyobwa bitandukanye, birimo ibisembuye ndetse n'ibidasembuye.

InyaRwanda igiye kugaruka ku bitaramo 13 SKol yateye inkunga mu 2022. Ariko hari n’ibindi bikorwa uru ruganda rwagiye rugiramo uruhare rukomeye.

1. Diamond

Ishoramari ry’uruganda rwa Skol mu mwaka wa 2022 ribarirwa muri za Miliyari, ushingiye ku bikorwa by’imyidagaduro rwagaragayemo rwateye inkunga.

Igitaramo cya Dimond cyagombaga kuba ku wa 23 Ukuboza 2022, kiza gusubikwa ku munota wa nyuma bitewe n’impamvu zitandukanye zirimo n’indege yagombaga kugeza i Kigali uyu muririmbyi w’icyamamare muri Afurika.

InyaRwanda ifite amakuru avuga ko BK Arena yasubitse iki gitaramo imaze kwakira miliyoni 33 Frw z’abari baguze amatike, binyuze ku rubuga rwa ticqet.rw.

Ni mu gihe Skol yashoyemo Miliyoni 40 Frw kuri Miliyoni 100 Frw Diamond yatse, kugira ngo azabashe gutaramira i Kigali.

Hari amakuru avuga ko iki gitaramo kizasubukurwa mu ntangiriro za Werurwe 2023.


2. Skol Football Village

SKOL Football Village ni agace kari kashyizweho n'uruganda rwa Skol kabaye ikimenyabose, kubera imbaraga z'ibyishimo katanze kuri buri wese waharebeye imikino y'igikombe cy'Isi cyabereye muri Qatar.

Abafana babaga babukereye amabendera y'ibihugu bafana ari hejuru, n'ubwo bamwe batahaga bababaye kubera gutsindwa.

Muri Skol Football Village wasangaga ibyo kunywa no kurya byose ku giciro cyo hasi. Byabereye muri Kigali Conference and Exhibition Village, ahazwi nka Camp Kigali.

Iyi mikino yarangiye igikombe cy’isi cyegukanwe n’ikipe ya Argentine ya Messi, nyuma yo gutsinda u Bufaransa.


3. Tayc

Uyu muririmbyi w’Umufaransa ni we muhanzi wa mbere wabashije kuririmba igihe kinini, urebye ku bihe by’abandi banyamahanga bamubanjirije gutaramira i Kigali.

Mu gitaramo yakoreye i Kigali ku wa 30 Nyakanga 2022, uyu muhanzi w’umunya- Cameroon w’Umufaransa Tayc yagaragaje ko adasanzwe kandi yihariye, mu bahanzi bubakiye umuziki wabo ku ndirimbo ziri mu rurimi rw’Igifaransa.

Yemeje abanya-Kigali biganjemo abanyeshuri, basatiraga ibihumbi icyenda (9000) mu gitaramo ‘Tayc Live in Kigali’, yakoreye mu nyubako y’imyidagaduro ya Bk Arena.

Iki gitaramo kitabiriwe n’umubare munini wiganjemo urubyiruko rw’abanyeshuri bari mu biruhuko bisanzuye cyane mu rurimi rw’igifaransa, byatumye BK Arena igira abashyitsi benshi.

Tayc yarabyinnye, yitera ibendera ry’u Rwanda- Abantu bamukurira ingofero mu gitaramo cyari giherekejwe n’uruganda rwa SKOL.


4. Singah

Ku wa 16 Nyakanga 2022, umunya-Nigera Singah yahaye ibyishimo Abanyarwanda binyuze mu gitaramo ‘Trappish Concert II’ cyabereye Canal Olympia ku i Rebero.

Ni igitaramo cyatewe inkunga na Skol kandi gisiga amateka avuguruye, mu kwerekana ko umuziki nyarwanda ugeze ku rwego rushimishije.

Iki gitaramo cyaririmbyemo abahanzi bo mu Rwanda barenga 23, cyaranzwemo n’imbyino zidasanzwe ariko zibyinwa n’urubyiruko.

Singah wataramiye mu Rwanda ku nshuro ye ya mbere, abarizwa mu inzu ifasha abahanzi mu bya muzika “P Classic Records” yashinzwe n’umuhanzi Peter Okoye ‘Mr P’.

Ibinyamakuru bitandukanye byo muri Nigeria, byandika ko Singah ari umuhanzi ufite umuziki uri gukura uko bukeye n’uko bwije.


5. Dripp City Concert

Iki gitaramo cyabaye ku wa 19 Gashyantare 2022 kuri Canal Olympia ku i Rebero, kiririmbamo abahanzi babiri bo muri Nigeria Ruger ndetse na AV.

Ubwitabire bw’iki gitaramo ntibwari hejuru. Ariko kitabiriwe cyane n’urubyiruko n’abandi batandukanye, bari bafite inyota yo kwihera ijisho aba baririmbyi.

Cyaririmbyemo kandi abahanzi bo mu Rwanda bafite indirimbo z’umudiho ukundwa na benshi, barimo nka Ish Kevin, Kenny K Shot, Confy, Ariel Wayz, Okkama n’abandi.


6. Uncle Waffles

Ku wa 8 Gicurasi 2022, umunya-Afurika y’Epfo, Ungelihle Zwane [Uncle Waffles] yacurangiye i Kigali mu gitaramo yahuriyemo n’aba-Dj batandukanye bo mu Rwanda.

Nta muhanzi waririmbye muri iki gitaramo, ahubwo cyacuranzemo aba-Dj barimo Dj Rusam na Hig, DJ Bloww, DJ Kalex, DJ Pyfo, DJ Toxxyk n’abandi batandukanye.

Igitaramo cyatewe inkunga n’uruganda rwa Skol, cyabereye i Kinyinya ahazwi nka Mez Park.


7. Kivu Fest i Gisenyi

Iri serukiramuco rizwi nka Kivu Fest ryabaye ku wa 2 Nyakanga 2022, ribera mu Karere ka Rubavu ho mu Burengerazuba bw’u Rwanda, ku nkengero z’Ikiyaga cya Kivu.

Iki gitaramo cyaririmbyemo Costa Titch, ariko kandi gicurangamo aba-Dj barimo Bood Ups DJs, DJ Rugamba, DJ Julz, DJ Khalex, DJ Tyga, DJ Yumbs, DJ Tyga, DJ Lou, DJ Yumbs ndetse na DJ Marnaud.

Iri serukiramuco ryitabiriwe n’umubare munini w’urubyiruko, ndetse n’abanyamujyi bari bagiye gutangirira ukwezi ku nkombe z’ikiyaga cya Kivu.


8. Dj Spinal muri Juru Park

Ijoro ryo ku wa Gatandatu rishyira ku Cyumweru tariki 10 Nyakanga 2022, ryasize abanyabirori by'umwihariko abakunda uruvange rw'umuziki w'aba-DJ, banezerewe ku musozi wa Rebero mu cyanya cy'ibirori cya Juru Park, ahabereye igitaramo cyiswe 'Party In The Hills' cyihariwe n'abavangamiziki (DJs) bayobowe n'umunya-Nigeria DJ Spinal.

Ahagana i Saa 15:00 ku manywa, Juru Park yari yatangiye gutegurwa no gutakwa amabara yihariye y'umuhondo, asanzwe aranga uruganda rwa SKOL rwenga ibinyobwa bisembuye n'ibidasembuye, ari narwo rwari rwateguye ibi birori ku bufatanye na Cobra Productions.

Iki gitaramo cyacuranzemo abacuranzi barindwi aribo; Dj Pyfo, Dj Lou, Dj Julz, Dj Trapboy, Dj Briane, Dj Sabba ndetse na DJ Spinall waturutse muri Nigeria.


9. Fully Focus

Ku Cyumweru tariki 2 Gashyantare 2022, Dj Fully Focus uri mu ba Dj bakomeye muri Kenya yacurangiye i Kigali, mu ruhererekane rw’ibitaramo byiswe “Intore Sundays” bitegurwa na kompanyi yitwa Intore Entertainment. 

Iki gitaramo yagihuriyemo n’aba-Dj barimo nka Dj Toxxyk, Dj Pyfo, Dj Klein na Dj Lou. Cyabereye mu busitani bw’inzu ya Sunday Park, iherereye Nyarutarama.

Si ubwa mbere Fully Focus yari ataramiye i Kigali, kuko yaherukaga mu gitaramo ‘Kivu Fest’ yari yatumiwemo na Bruce Intore.


10. Soul Netviz

Mu 2022, itsinda rya ‘Soul Nativez’ ryo muri Afurika y’Epfo ryataramiye mu Rwanda inshuro eshatu. 

Muri Nyakanga 2022 bacurangiye abanyabirori mu iserukiramuco rya ‘Kivu Fest’, ryabereye ku nkombe z’ikiyaga cya Kivu muri Rubavu.

Mu Ugushyingo 2022, biyambazwa ku munota wa nyuma y’uko umunya-Afurika y’Epfo Dj Maphorisa atengushye Intore Entertainment yari yamutumiye, mu gitaramo ‘Intore Sundays’. Aha hose, uruganda rwa Sko rwari rwateye inkunga.

Mu Ukuboza 2022 kandi, iri tsinda ryatumiwe mu gitaramo cyabereye mu kabiri kagezweho ka ‘Boogaloo’.


11. Ariel Wayz

Ku wa 9 Nzeri 2022, umuhanzikazi Ariel Wayz yakoze igitaramo gikomeye yamurikiyemo umuzigo muto (Extended Play, EP) wa kabiri, yise ’Touch The Sky’.

Ni igitaramo kitabiriwe n’abo mu muryango we, inshuti ze, abahanzi bagenzi be n’abandi bagera ku 100 yari yatumiyemo.

Ubwo yari imbere ku rubyiniro muri iki gitaramo cyatewe inkunga na Skol ibicishije mu kinyobwa cyayo Skol Pulse, yavuze ko yishimiye kuririmbira imbere y’ababyeyi be cyane ko bwari bwo bwa mbere.

Yaririmbye indirimbo nka ‘F.U’,  ‘You Should Know’, ‘Far From you’ n’izindi.


12. Symphony Band

Ku wa 5 Ugushyingo 2022, itsinda rya Symphony Band ryakoreye igitaramo gikomeye kuri Institut Français bise "Fantasy Music Concert.”

Iki gitaramo cyashimangiye ubwiyunge na Ariel Wayz, nyuma y’igihe cyari gishize iri tsinda ritarebana neza n’uyu mwari.

Icyo gihe, Frank wo muri iri tsinda yabwiye itangazamakuru ko iki gitaramo atari igisobanuro cy’ubwiyunge hagati yabo na Ariel Wayz, kuko atari yo ntego.

Ati “Ntabwo ari igitaramo cy’ubwiyunge. Ntabwo ariyo ntego. Intego ya mbere nk’abantu twakoranye, abantu twabanye, tukabana nk’abavandimwe, tugakora umuziki, ntabwo ikintu nka kiriya gishobora gutuma dushwana. Ni ibintu bibaho nk’abantu nyine babanye, wa mugani nk’uko ‘ntazibana zidakomanya amahembe.”


13. Rayon Day

Ku wa 15 Kanama 2022, habaye ibirori bikomeye bizwi nka “Rayon Sports Day”, Umunsi w’Igikundiro utegurwa na Rayon Sports mu rwego rwo kwerekana abakinnyi izakoresha mu mwaka w’imikino, igaterwa inkunga n’uruganda rwa Skol.

Umunsi nk’uyu uhuzwa n’ibitaramo by’abahanzi bakomeye mu Rwanda n’abandi mu rwego rwo gususurutsa abakunzi b’iyi kipe, bivugwa ko ariyo ifite abafana benshi mu Rwanda.

‘Rayon Sports Day’ yaririmbyemo Eric Senderi washyuhije abantu binyuze mu ndirimbo yitwa “Aba-Rayon”, Afrique ndetse n’umuraperi Ish Kevin.

Ni mu gihe kandi Dj Brianne ari we wifashishijwe mu gususurutsa abantu, binyuze mu ndirimbo z’abahanzi bo mu Rwanda n’abo mu mahanga. 


Skol yateye inkunga ibikorwa by'imyidagaduro birenga 13 mu mwaka wa 2022










TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND