Mu myaka 12 ‘Skol Brewery Ltd’ imaze mu Rwanda yenga ibinyobwa byiganjemo ibisembuye, ni uruganda rwirahirwa na benshi bakunda gusoma ku gahiye cyane ko kubicira akanyota babigize intego.
Mu 2022 uretse kuzirikana abahora bashaka kuzinzika
icyaka, muri uwo mwaka bakoze iyo bwabaga maze bajyanisha umuziki no kugasoma
maze bene amaguru baba beretswe urukwavu!
Ntabwo byari bisanzwe kuri uru ruganda ko batera
inkunga ibitaramo bitandukanye bigera kuri 13 mu mwaka umwe, ariko kuri ubu uru
ruganda rwongereye imbaraga mu gushyigikira bitaramo; ibintu byatumye
rwiyegereza urubyiruko cyane mu buryo burushijeho.
Ku rundi ruhande ariko no mu bucuruzi byatumye rukomeza gutera
imbere, cyane ko ugereranije uburyo mu bitaramo bitandukanye byanyobwaga n’ubwo
nta mibare ifatika dufite, bigaragara ko ibinyobwa byarwo abantu babiguraga
nk’abagura amasuka!
Umuyobozi ushinzwe iyamamazabikorwa muri SKOL,
Tuyishime Karim yabwiye InyaRwanda ko intego z’uru ruganda ‘ni ugushimisha
abakunzi b’ibinyobwa byacu’.
Yavuze ko ibitaramo 13 bateye inkunga mu 2022 ari
umusaruro w’ikinyobwa cya SKOL Pulse, bashyize ku isoko mu mpera ya 2021.
Akomeza ati “SKOL hashize igihe tugaragara cyane mu
mikino itandukanye, amagare na Football binyuze muri Rayon Sports, ndetse n’ibitaramo
bya muzika bitandukanye.”
“Nyuma y’aho dushyiriye hanze ikinyobwa cyacu SKOL
Pulse mu mpera z’umwaka wa 2021, twiyegereje abakunzi bacu bakunda imyidagaduro
cyane tubinyujije muri Skol Pulse.”
Tuyishime Karim yavuze ko no muri uyu mwaka wa 2023, bazakomeza gushyigikira ibikorwa bitandukanye by’imyidagaduro. Ati “Turacyakomeje
kuko mu ntangiriro za 2023 tuzakomeza gutanga ibyishimo, ku bakunzi b’ibinyobwa
bya SKOL mu muziki ndetse na Sports.”
Kuva mu mwaka wa 2010 uruganda rwa Skol Brewery Ltd
(SBL) rwatangira gukorera mu Rwanda, rwatanze imigabane ingana na 51% ku rundi
ruganda rwitwa Brasserie de Mille Collines (BMC).
Kuva icyo gihe rwatangiye gusohora ibinyobwa bingana
na 80,000hl buri mwaka, byiyongereyeho 35% ndetse n’ibinyobwa byasohokaga byiyongeraho
500,000hl mu mwaka wa 2019. Skol ikaba ifite intego yo kuzageza kuri miliyoni
imwe buri mwaka mu myaka itanu iri imbere.
Kugeza uyu munsi uruganda rwa Skol (SBL) rufite ubwoko
7 bw’ibinyobwa rugeza ku isoko ry'u Rwanda, rwasohoye kandi ikinyobwa cya SKOL
Gatanu, Virunga Mist na Virunga Gold, Skol Panache, Skol Lager, Skol Select,
Virunga Mineral Water hamwe na Virunga Sparkling Water.
Mu myaka 10 uruganda rwa Skol rumaze rukorera mu
Rwanda rwagiye rukora ibinyobwa bitandukanye, birimo ibisembuye ndetse
n'ibidasembuye.
InyaRwanda igiye kugaruka ku bitaramo 13 SKol yateye
inkunga mu 2022. Ariko hari n’ibindi bikorwa uru ruganda rwagiye rugiramo
uruhare rukomeye.
1. Diamond
Ishoramari ry’uruganda rwa Skol mu mwaka wa 2022 ribarirwa muri za Miliyari, ushingiye ku bikorwa by’imyidagaduro rwagaragayemo
rwateye inkunga.
Igitaramo cya Dimond cyagombaga kuba ku wa 23 Ukuboza 2022,
kiza gusubikwa ku munota wa nyuma bitewe n’impamvu zitandukanye zirimo n’indege
yagombaga kugeza i Kigali uyu muririmbyi w’icyamamare muri Afurika.
InyaRwanda ifite amakuru avuga ko BK Arena yasubitse
iki gitaramo imaze kwakira miliyoni 33 Frw z’abari baguze amatike, binyuze ku
rubuga rwa ticqet.rw.
Ni mu gihe Skol yashoyemo Miliyoni 40 Frw kuri Miliyoni
100 Frw Diamond yatse, kugira ngo azabashe gutaramira i Kigali.
Hari amakuru avuga ko iki gitaramo kizasubukurwa mu
ntangiriro za Werurwe 2023.
2. Skol
Football Village
SKOL Football Village ni agace kari kashyizweho
n'uruganda rwa Skol kabaye ikimenyabose, kubera imbaraga z'ibyishimo katanze kuri buri wese waharebeye imikino y'igikombe cy'Isi cyabereye muri Qatar.
Abafana babaga babukereye amabendera y'ibihugu bafana
ari hejuru, n'ubwo bamwe batahaga bababaye kubera gutsindwa.
Muri Skol Football Village wasangaga ibyo kunywa no
kurya byose ku giciro cyo hasi. Byabereye muri Kigali Conference and Exhibition
Village, ahazwi nka Camp Kigali.
Iyi mikino yarangiye igikombe cy’isi cyegukanwe
n’ikipe ya Argentine ya Messi, nyuma yo gutsinda u Bufaransa.
3. Tayc
Uyu muririmbyi w’Umufaransa ni we muhanzi wa mbere wabashije
kuririmba igihe kinini, urebye ku bihe by’abandi banyamahanga bamubanjirije
gutaramira i Kigali.
Mu gitaramo yakoreye i Kigali ku wa 30 Nyakanga 2022,
uyu muhanzi w’umunya- Cameroon w’Umufaransa Tayc yagaragaje ko adasanzwe kandi
yihariye, mu bahanzi bubakiye umuziki wabo ku ndirimbo ziri mu rurimi
rw’Igifaransa.
Yemeje abanya-Kigali biganjemo abanyeshuri, basatiraga ibihumbi icyenda (9000) mu gitaramo ‘Tayc Live in Kigali’, yakoreye mu nyubako
y’imyidagaduro ya Bk Arena.
Iki gitaramo kitabiriwe n’umubare munini wiganjemo
urubyiruko rw’abanyeshuri bari mu biruhuko bisanzuye cyane mu rurimi
rw’igifaransa, byatumye BK Arena igira abashyitsi benshi.
Tayc yarabyinnye, yitera ibendera ry’u Rwanda- Abantu
bamukurira ingofero mu gitaramo cyari giherekejwe n’uruganda rwa SKOL.
4. Singah
Ku wa 16 Nyakanga 2022, umunya-Nigera Singah yahaye
ibyishimo Abanyarwanda binyuze mu gitaramo ‘Trappish Concert II’ cyabereye
Canal Olympia ku i Rebero.
Ni igitaramo cyatewe inkunga na Skol kandi gisiga
amateka avuguruye, mu kwerekana ko umuziki nyarwanda ugeze ku rwego
rushimishije.
Iki gitaramo cyaririmbyemo abahanzi bo mu Rwanda
barenga 23, cyaranzwemo n’imbyino zidasanzwe ariko zibyinwa n’urubyiruko.
Singah wataramiye mu Rwanda ku nshuro ye ya mbere,
abarizwa mu inzu ifasha abahanzi mu bya muzika “P Classic Records” yashinzwe
n’umuhanzi Peter Okoye ‘Mr P’.
Ibinyamakuru bitandukanye byo muri Nigeria, byandika ko
Singah ari umuhanzi ufite umuziki uri gukura uko bukeye n’uko bwije.
5. Dripp
City Concert
Iki gitaramo cyabaye ku wa 19 Gashyantare 2022 kuri
Canal Olympia ku i Rebero, kiririmbamo abahanzi babiri bo muri Nigeria Ruger
ndetse na AV.
Ubwitabire bw’iki gitaramo ntibwari hejuru. Ariko
kitabiriwe cyane n’urubyiruko n’abandi batandukanye, bari bafite inyota yo
kwihera ijisho aba baririmbyi.
Cyaririmbyemo kandi abahanzi bo mu Rwanda bafite
indirimbo z’umudiho ukundwa na benshi, barimo nka Ish Kevin, Kenny K Shot,
Confy, Ariel Wayz, Okkama n’abandi.
6.
Uncle Waffles
Ku wa 8 Gicurasi 2022, umunya-Afurika y’Epfo,
Ungelihle Zwane [Uncle Waffles] yacurangiye i Kigali mu
gitaramo yahuriyemo n’aba-Dj batandukanye bo mu Rwanda.
Nta muhanzi waririmbye muri iki gitaramo, ahubwo
cyacuranzemo aba-Dj barimo Dj Rusam na Hig, DJ Bloww, DJ Kalex, DJ Pyfo, DJ
Toxxyk n’abandi batandukanye.
Igitaramo cyatewe inkunga n’uruganda rwa Skol,
cyabereye i Kinyinya ahazwi nka Mez Park.
7. Kivu
Fest i Gisenyi
Iri serukiramuco rizwi nka Kivu Fest ryabaye ku wa 2
Nyakanga 2022, ribera mu Karere ka Rubavu ho mu Burengerazuba bw’u Rwanda, ku
nkengero z’Ikiyaga cya Kivu.
Iki gitaramo cyaririmbyemo Costa Titch, ariko kandi
gicurangamo aba-Dj barimo Bood Ups DJs, DJ Rugamba, DJ Julz, DJ Khalex, DJ
Tyga, DJ Yumbs, DJ Tyga, DJ Lou, DJ Yumbs ndetse na DJ Marnaud.
Iri serukiramuco ryitabiriwe n’umubare munini w’urubyiruko, ndetse n’abanyamujyi bari bagiye gutangirira ukwezi ku nkombe z’ikiyaga cya Kivu.
8. Dj
Spinal muri Juru Park
Ijoro ryo ku wa Gatandatu rishyira ku Cyumweru tariki
10 Nyakanga 2022, ryasize abanyabirori by'umwihariko abakunda uruvange rw'umuziki w'aba-DJ,
banezerewe ku musozi wa Rebero mu cyanya cy'ibirori cya Juru Park, ahabereye
igitaramo cyiswe 'Party In The Hills' cyihariwe n'abavangamiziki (DJs) bayobowe
n'umunya-Nigeria DJ Spinal.
Ahagana i Saa 15:00 ku manywa, Juru Park yari
yatangiye gutegurwa no gutakwa amabara yihariye y'umuhondo, asanzwe aranga
uruganda rwa SKOL rwenga ibinyobwa bisembuye n'ibidasembuye, ari narwo rwari
rwateguye ibi birori ku bufatanye na Cobra Productions.
Iki gitaramo cyacuranzemo abacuranzi barindwi aribo;
Dj Pyfo, Dj Lou, Dj Julz, Dj Trapboy, Dj Briane, Dj Sabba ndetse na DJ Spinall
waturutse muri Nigeria.
9. Fully
Focus
Ku Cyumweru tariki 2 Gashyantare 2022, Dj Fully Focus uri mu ba Dj bakomeye muri Kenya yacurangiye i Kigali, mu ruhererekane rw’ibitaramo byiswe “Intore Sundays” bitegurwa na kompanyi yitwa Intore Entertainment.
Iki gitaramo yagihuriyemo n’aba-Dj barimo nka Dj Toxxyk, Dj Pyfo, Dj Klein na Dj Lou. Cyabereye mu busitani bw’inzu ya Sunday Park, iherereye Nyarutarama.
Si ubwa mbere Fully Focus yari ataramiye i Kigali, kuko
yaherukaga mu gitaramo ‘Kivu Fest’ yari yatumiwemo na Bruce Intore.
10. Soul
Netviz
Mu 2022, itsinda rya ‘Soul Nativez’ ryo muri Afurika y’Epfo ryataramiye mu Rwanda inshuro eshatu.
Muri Nyakanga 2022 bacurangiye
abanyabirori mu iserukiramuco rya ‘Kivu Fest’, ryabereye ku nkombe z’ikiyaga cya
Kivu muri Rubavu.
Mu Ugushyingo 2022, biyambazwa ku munota wa nyuma
y’uko umunya-Afurika y’Epfo Dj Maphorisa atengushye Intore Entertainment yari
yamutumiye, mu gitaramo ‘Intore Sundays’. Aha hose, uruganda rwa Sko rwari
rwateye inkunga.
Mu Ukuboza 2022 kandi, iri tsinda ryatumiwe mu
gitaramo cyabereye mu kabiri kagezweho ka ‘Boogaloo’.
11. Ariel
Wayz
Ku wa 9 Nzeri 2022, umuhanzikazi Ariel Wayz yakoze
igitaramo gikomeye yamurikiyemo umuzigo muto (Extended Play, EP) wa kabiri, yise
’Touch The Sky’.
Ni igitaramo kitabiriwe n’abo mu muryango we, inshuti
ze, abahanzi bagenzi be n’abandi bagera ku 100 yari yatumiyemo.
Ubwo yari imbere ku rubyiniro muri iki gitaramo cyatewe inkunga na Skol ibicishije mu kinyobwa cyayo Skol Pulse, yavuze ko yishimiye kuririmbira imbere y’ababyeyi be cyane ko bwari bwo bwa mbere.
Yaririmbye
indirimbo nka ‘F.U’, ‘You Should Know’, ‘Far
From you’ n’izindi.
12. Symphony
Band
Ku wa 5 Ugushyingo 2022, itsinda rya Symphony Band
ryakoreye igitaramo gikomeye kuri Institut Français bise "Fantasy Music
Concert.”
Iki gitaramo cyashimangiye ubwiyunge na Ariel Wayz, nyuma y’igihe cyari gishize iri tsinda ritarebana neza n’uyu mwari.
Icyo gihe, Frank wo muri iri tsinda yabwiye
itangazamakuru ko iki gitaramo atari igisobanuro cy’ubwiyunge hagati yabo na Ariel
Wayz, kuko atari yo ntego.
Ati “Ntabwo ari igitaramo cy’ubwiyunge. Ntabwo ariyo
ntego. Intego ya mbere nk’abantu twakoranye, abantu twabanye, tukabana
nk’abavandimwe, tugakora umuziki, ntabwo ikintu nka kiriya gishobora gutuma
dushwana. Ni ibintu bibaho nk’abantu nyine babanye, wa mugani nk’uko ‘ntazibana
zidakomanya amahembe.”
13.
Rayon Day
Ku wa 15 Kanama 2022, habaye ibirori bikomeye bizwi
nka “Rayon Sports Day”, Umunsi w’Igikundiro utegurwa na Rayon Sports mu rwego
rwo kwerekana abakinnyi izakoresha mu mwaka w’imikino, igaterwa inkunga n’uruganda
rwa Skol.
Umunsi nk’uyu uhuzwa n’ibitaramo by’abahanzi bakomeye
mu Rwanda n’abandi mu rwego rwo gususurutsa abakunzi b’iyi kipe, bivugwa ko
ariyo ifite abafana benshi mu Rwanda.
‘Rayon Sports Day’ yaririmbyemo Eric Senderi washyuhije
abantu binyuze mu ndirimbo yitwa “Aba-Rayon”, Afrique ndetse n’umuraperi Ish
Kevin.
Ni mu gihe kandi Dj Brianne ari we wifashishijwe mu gususurutsa abantu, binyuze mu ndirimbo z’abahanzi bo mu Rwanda n’abo mu mahanga.
Skol yateye inkunga ibikorwa by'imyidagaduro birenga 13 mu mwaka wa 2022
TANGA IGITECYEREZO