Byishimo Pamella wari umwe mu bagize itsinda ry’abaririmbyi rya Healing Worship Team, rimaze kuba inganzamarumbu mu ndirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, yitabye Imana.
Mu butumwa bwanyujijwe ku mbuga nkoranyambaga z’iri tsinda, bagaragaje ko batewe agahinda gakomeye n’urupfu rwa Byishimo Pamella bati: “Imitima
yacu itewe agahinda no kubura umwe mu baririmbyi bacu Byishimo Pamella, imitima
yacu yuzuye ishavu kubwo kumva iyi nkuru y’incamugongo.”
Gusa batangaza ko igihe bagiranye na we kizatuma iteka ahorana
nabo, bati: “Nyuma y’amarira icyo dufite kidutera ibyishimo ni ibihe twagiranye n’umukundwa
wacu watuvuyemo, ibi nibyo bituma azahora iteka mu mitima yacu n’intekerezo
zacu kandi azakomeza kubaho binyuze muri twe dukomere.”
Baboneraho kandi kwihanganisha umuryango we bati: “Kandi
tuboneyeho umwanya wo kwihanganisha umuryango wawe, ukomere kandi roho y’umuririmbyi
wacu Byishimo Pamella iruhukire mu mahoro.”
Nta makuru y’icyateye urupfu rw’uyu mukobwa
bigaragara ko yarakiri muto, batangaje.
Byishimo Pamella Imana imwakire mu bayo.
TANGA IGITECYEREZO