Urubuga Elcrema rutanga inama z’urukundo ruvuga ko umusore utabeshya umukobwa akora uko ashoboye kose ngo yerekane ko yihebeye umukobwa . Umusore utakubeshya ngo aba ashaka kukwereka ko atandukanye n’abandi bahungu wigeze kumenyana nabo.
Dore ibintu 6 byakwereka ko umuhungu agukunda byahebuje:
1. Aguha ikaze mu Isi ye, mu buzima bwe bwose
Nubwo abasore benshi barangwa no kutavuga amagambo menshi, yemwe ntube wanamenya ko bari mu rukundo, umusore wakwihebeye aguha ‘karibu’ mu buzima bwe bwose ukamenya ibyo akora n’ibyo apanga kuzakora.
2. Akwereka inshuti n’abavandimwe be n’imiryango
Ni ikintu cy’ingezi cyane kuba umusore mukundana yakwereka inshuti ze, abavandimwe be n’abandi bagize imiryango kandi muba mutaratangira kubana. Ibyo byerekana ko nta buryarya abifitemo ndetse ko agukunda by'ukuri ku buryo akubonamo umugore we w'ahazaza.
3. Akubonamo umuntu udasimburwa
Umusore ugukunda byahebuje akubonamo umuntu udasimburwa, w’indashyikirwa mu bandi kandi agahora abikugaragariza.
4. Ntabwo iyo mugiranye ibibazo abitindaho cyane
Ni ibintu bisanzwe kuba abantu bakundana bagirana ibibazo, ariko iyo umusore ugukunda bihebuje iyo mugiranye ibibazo akora ku buryo mubikemura mu buryo bwiza kandi nta komeze kubigira inzika cyangwa urwitwazo. Nta yindi mpamvu ibitera ni uko aba agira ngo atazagutakaza wowe mukobwa kandi aguha agaciro.
5. Nta mikino agira ibintu byose avuga aba akomeje kandi ntacyo agukinga
Iyo umusore agukunda, aba aziko iby’imikino byarangiye. Aragufungukira, ntagire ikintu aguhisha ,iyo yatangiye kukugira umujyana we, icyo gihe ubona ko wamwigaruriye umutima we.
6. Aba ari kumwe nawe mu byiza no mu bibi
Umusore wamaze ku kwihebera akuba bugufi niyo waba uri mu bihe bibabaje , afatanya nawe kubabara , akakwihanganisha kandi akagukomeza.
Kuba hamwe nawe ni ikintu cy’ingenzi kandi aba yumva ataba kure yawe.