Umwaka w’imyidagaduro wari umaze igihe utangizwa n’ingamba nshya ndetse n’imyanzuro ikakaye yatewe n’icyorezo cya Covid-19, akenshi hahagarikwa ibitaramo ndetse n’ibyo kurasa umwaka bitariho, kuri ubu habaye impinduka.
Umwaka wa 2023 ukomeje kurangwa n’ibidasanzwe ndetse kuva imyidagaduro yo mu Rwanda yabaho ni bwo bwa mbere ibyamamare bibiri bitandukanye ndetse bidafite aho bihuriye, byiharira
imbuga nkoranyambaga.
Byatangiriye
ku muririmbyi w'umuryamyi w’umuhanga, Aline Gahongayire, ubwo yashyiraga ku
mbuga nkoranyambaga ze ifoto imugaragaza akuriwe aho yari afashe ku inda bigaragara ko atwite. Ni ifoto atigeze
agira icyo ayivugaho ngo avuge niba atwite ari naho benshi bahereye bibaza niba atwite.
Nyuma yo gusangiza
abamukurikira iyo foto, abantu benshi baravuze karahava ba bandi bazi gukora
mu nganzo kuri Twitter baravuga barongera baravuga. Batangiye kumwibasira, abandi bavuga ko icyaha cy’ubusambanyi kitakibaho.
Ibyo byose
byavugwaga ku ruhande rwa Aline yari ataragira icyo avuga, ndetse uko yatindaga
kugira icyo atangaza, ni nako abantu batandukanye bakomezaga kumwibasira no
kumwiha.
Abantu
benshi mu gutandukira kwabo bakomeje kumuvuga kugeza ubwo bamenye ukuri ndetse
bamwe babona ko ibyo bavuze byose batandukiriye kandi bahubutse nyuma yo
gusanga ari filime yakinaga.
Umwaka wa
2023 ukiri mu ntangiriro wihariye ibyafashwe nk’ibiteye isoni by’umuyobozi
washinze Moshions kugeza ubwo ibyo yakoze hari bamwe brimo KNC, bahisemo gutwika
no kutazongera kwambara imyambaro ye.
Mu
ntangiriro z’uyu mwaka mu minsi ishize, ku mbuga nkoranyambaga hasakaye
amashusho ya Moses washinze Moshions amugaragaza yambaye uko yavutse ndetse ubwambure bwe
bubonwa na buri wese.
Ku iherezo
ry’ayo mashusho hagaragaraho uyu mugabo ari kumwe n’abazungu babiri bari gukora
imibonano mpuzabitsina kandi bahuje ibitsina, ibintu byasanga nk’ibigayitse mu bantu benshi bo mu Rwanda.
Nyuma yo
gukubita no gutera akajisho kuri ibi, abantu benshi baravuze, benshi
batungurwa n’ibyo uyu musore akoze barumirwa na cyane ko bamufataga nk’ikitegererezo
mu mideli.
Mu gihe
bakiri kwibaza kuri aya mashusho n’aho avuye, Moses yiyemereye ko ari aye uretse
ko ari firime ari gukina, gusa yiseguye ku bayabonye kuko
nawe atazi uko yasohotse.
Mu gihe
babuze ibyo bafata n’ibyo bareka, hongeye gusohoka amafoto uyu
mugabo noneho yambaye uko yavutse, ubugabo bwe bwose buri hanze ndetse ubona ko
ibyo akora abizi.
Ibi byavuzwe
mu mwaka wa 2023, bikomeje gufata indi ntera ndetse haracyari urujijo kuri uyu
mugabo cyane ko yamaze kugaragaza ko ibyo akora abizi neza ndetse ko atigeze abihubukira
Ku mbuga nkoranyambaga haratigise
TANGA IGITECYEREZO