RFL
Kigali

Amashirakinyoma ku burwayi bwa Makanyaga bwari bwatumye bamwe bakuka imitima

Yanditswe na: Theos Uwiduhaye
Taliki:8/01/2023 18:57
0


Makanyaga Abdoul wamamaye mu muziki wo hambere urwariye mu bitaro bya Kaminuza ya Kigali (CHUK), mu masaha make ashize hadutse inkuru zimubika ndetse n’abagerageje kumvikanisha ko atitabye Imana bakavuga ko arembye bikomeye, ndetse ari mu byuma byongera umwuka.



Makanyaga inkuru z’uko ari mu bitaro zatangiye kumenyekana mu Ukuboza 2022, aho uyu muhanzi yasubitse ibitaramo yari afite hanze ya Kigali.

InyaRwanda yahawe amakuru y’uko kuri ubu Makanyaga wari wavuzweho kuba arembye bikomeye ndetse bamwe bagatangira kumubika guhera ku wa Kane, ubu ameze neza ndetse mu gitondo yigenzaga ariko nyuma imbaraga zikaza kumubana nkeya, ariko kuri ubu akaba ameze neza.

Umuntu waduhaye amakuru uri mu bo mu muryango we, yagize ati ‘‘Makanyaga ntabwo amerewe neza cyane, ariko ari gutora agatege. Uyu munsi kuri iki Cyumweru yari yabyutse yigenza nta kibazo, nyuma nibwo yaje kugira ikibazo ariko nyuma yo kuva guhura n’abaganga ameze neza. Aravuga hari icyizere ko araza gukira mu gihe cya vuba.’’

Makanyaga yamamaye mu myaka irenga 30 ishize mu muziki. Yamenyekanye cyane ubwo yaririmbaga muri Orchestre Inkumburwa, yabayeho kuva muri 1981 kugeza mu 1991.

Makanyaga yongeye gutora agatege 
  





TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND