Kayije Kagame ukomoka mu Rwanda yashyizwe ku rutonde rw’abakinnyi 10 ba filime bitwaye neza mu 2022 ku mugabane w’u Burayi, bityo kubera impano zabo bakazahabwa amahirwe muri Porogaramu yiswe ‘European Shooting Stars’ ikorerwa mu iserukiramuco rya filime ribera mu Mujyi wa Berlin mu Budage.
Abajya muri iyi porogaramu batoranywa bigizwemo uruhare
na European Film Promotion (EFP),
isanzwe ihuriyemo ibigo bitandukanye bikora akazi ko kumenyekanisha ubuhanzi
bwo muri sinema mu bihugu 37 byo mu Burayi.
Abatoranyijwe iyo bageze muri ‘Berlin International Film Festival’ bahabwa umwanya uhagije wo guhura n’abantu b’ingeri zitandukanye muri sinema, bafite icyo babafasha muri uyu mwuga. Aba barimo aba-agents b’impano, abatunganya filime bakomeye [producers], abayobozi ba filime n’abandi.
Uwabonye aya mahirwe aba ahawe rugari ngo yigaragaze, ndetse bimufungurire amarembo amenyekane ku rwego mpuzamahanga no ku isi yose muri rusange.
Abantu bahiriwe no kunyura muri ‘European Shooting
Stars’, barimo Umwongerezakazi Michaela Coel uheruka kugaragara muri ‘Black Panther: Wakanda Forever’ yitwa
Aneka, Umutaliyani Luca Marinelli, Umunya-Suède Alica Vikander umaze kubaka izina mu buryo
bukomeye n’abandi benshi.
‘Berlin International Film Festival’ izaberamo iki
gikorwa uyu mwaka izaba muri Gashyantare.
Kayije Kagame yahawe aya mahirwe kuba mu bakinnyi ba filime
10 bagaragaye kuri uru rutonde, nyuma yo gukina mu yitwa ‘Saint Omer’ ya Alice
Diop imara amasaha abiri n’iminota ibiri.
Muri iyi filime, KayijeKagame akina yitwa Rama, aba ari umwanditsi w'ibitabo utwite witabiriye urubanza
rwa Laurence Coly, umugore wo muri Senegal ushinjwa kwica umwana we w'amezi 15 akamusiga
ku mucanga kugira ngo atwarwe n'umuraba.
Aba yagiye muri uru rubanza kugira ngo azabone uko
abara inkuru ya nyayo y’ibyabaye. Iyi filime
ishingiye ku nkuru nyayo y’urubanza
rwabereye mu Bufaransa mu 2016 rwa
Fabienne Kabou, wahamwe n'icyaha nk’iki. Alice Diop wayoboye akanagira uruhare
mu kwandika iyi film, yari yitabiriye uru rubanza
rwa Kabou.
Kayije mu mwaka ushize mu Bufaransa yahawe igihembo
gitangwa na Académie des Arts et Techniques du Cinéma, kizwi nka Césars. Iki yagihawe
nk’umukinnyi utanga icyizere mu mwaka wa 2023.
Uyu mukobwa wimyaka 35 ubusanzwe ni umukinnyi w’ikinamico,
akaba umunyarwenya, umubyinnyi wa ‘Dance contemporaine’ n’ibindi.
Yavukiye i Genève mu Busuwisi ku babyeyi b’Abanyarwanda.
Yize ibijyanye no gukina filime n’amakinamico muri École Nationale Supérieure
des Arts et Technique du Théâtre de Lyon mu 2014, nyuma mu 2015 ajya kuba mu
nyubako yagenewe abahanzi ya Watermill International Summer Program iba i New
York muri Amerika.
Uno mukobwa ni umunyempano muri sinema
REBA HANO AGACE GATO KA FILIME KAYIJE KAGAME YAKINNYEMO IRI GUCA IBINTU
TANGA IGITECYEREZO