Kigali

Producer Element mu nzira zerekeza muri 1:55 AM ifasha Bruce Melodie?

Yanditswe na: Theos Uwiduhaye
Taliki:8/01/2023 13:28
0


Mugisha Fred Robinson wubatse izina nka Producer Element, ari mu nzira zerekeza muri 1:55 AM ifasha umuhanzi Bruce Melodie mu muziki we yashinzwe n’abarangajwe imbere na Gael Coach.



Amakuru InyaRwanda yahawe n’umwe mu bantu ba hafi muri 1:55 AM avuga ko Element yamaze gusinya muri iyi nzu ifasha abahanzi nk’utunganya indirimbo, ndetse bari kurangiza imirimo ya nyuma ya studio nshya azakoreramo.

Ati ‘‘Element yasinye muri 1:55 AM. Amasezerano y’ibijyanye n’igihe bazakorana ntabwo aramenyekana. Igihari ni uko ubu muri label bari kurangiza imirimo ya nyuma ya studio nshya  azakoreramo, kuko yasinye nka producer uzajya atunganya indirimbo.’’

Yaciye amarenga y’uko muri iyi label bashatse kwifashisha uyu musore cyane ko ari umwe mu bahanzwe amaso mu gutunganya indirimbo muri iki gihe, ikindi bakaba bashaka gushyira imbaraga nyinshi muri label ku buryo hasinya n’abandi bahanzi mu gihe cya vuba, bityo akaba yajya akorana na Prince Kiiizi wari usanzwe akorana n’iyi label nka producer wayo.

InyaRwanda yagerageje kuvugisha Element ariko ntabwo yabonetse kuri telephone.

Ku rundi ruhande, twagerageje kuvugisha ubuyobozi bwa Country Records aho Element ari gukorera kuri ubu, ntibashaka kugira icyo babivugaho.

Element uri mu marembo asohoka muri Country Records, ni umwe mu basore bagezweho mu gutunganya indirimbo. Uyu musore wasoje amashuri yisumbuye mu 2018 muri ‘MPC (Maths, Physics and Computer Science)’, yatangiye gutunganya indirimbo 2019.

Yatangiye kumenyekana mu 2020 ubwo yakoraga indirimbo ya Bruce Melodie yamamaye yise ‘Henzapu’.

Element ni umwe mu basore bamenyekanye cyane mu gutunganya indirimbo Uyu musore amaze imyaka irenga ibiri yigwizaho ibihembo bitandukanye

Ahazaza ha Country Records hazamera gute, Element nagenda?

Country Records kugeza ubu guhera muri Mutarama umwaka ushize, ifite undi producer witwa Kozze.

Uyu musore w’imyaka 22 ubusanzwe yitwa Irakoze Jean Pierre akaba avuka mu Karere ka Rusizi mu Burengerazuba bw’u Rwanda. Yize gushushyanya ku Nyundo aho yasoje amasomo ye mu 2020.

Ntabwo yigeze yiga ikintu na kimwe kijyanye n’umuziki, ahubwo gutunganya indirimbo ni ibintu byamujemo nk’umuhamagaro kuruta kuba ibyo yakwishakamo.

Kozze yigiye gutunganya indirimbo muri Country Records abifashijwemo na Element wari usanzwe ari inshuti ye, agenda abimenya kugeza ubwo na we yatangiye gukora indirimbo zitandukanye.

Mu njyana uyu musore yiyumvamo harimo Afrofusion ndetse na Hip Hop, ariko akaba avuga ko na we afite indi njyana y’iwabo mu karere ka Rusizi ashaka kuzana ku isoko rya muzika yitwa Nkombo Style.

Kozze ushobora gusigara muri Country Records

Amaze gukora indirimbo zakunzwe zirimo ‘Kanjenje’ ya Papa Cyangwe na Chriss Eazy, ‘Umuana’ ya Kevin Kade, ‘Loyal’ ya Juno Kizigenza n’izindi nyinshi.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND