RFL
Kigali

Papi Clever & Dorcas bakubutse i Burayi bateguye igitaramo gikomeye bise "Yavuze Yego Live Concert"

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:8/01/2023 7:50
0


Abaramyi Papi Clever na Dorcas bamaze iminsi micye bavuye i Burayi mu bitaramo bari batumiwemo, bagiye gukora igitaramo cyabo cya mbere bise "Yavuze Yego Live Concert".



Igitaramo "Yavuze Yego Live Concert" cya Papi Clever na Dorcas, kizaba tariki 14 Mutarama 2023, kibere muri Camp Kigali. Amarembo azaba akinguye kuva saa cyenda z'amanywa. Aba baramyi bagiye gukora iki gitaramo bashyigikiwe n'Ibigo birimo Rwanda Forensic Laboratory [RFL].

Papi Clever na Dorcas bamaze gutangaza abahanzi bazaba bari kumwe nabo, abo akaba ari: Ben & Chance nabo bakorera Imana nk'itsinda ry'mugabo n'umugore, Prosper Nkomezi wamamaye mu ndirimbo "Amamara", umutaramyi Josh Ishimwe, Hirwa Gilbert na Jonathan Nish.

Batangaje kandi ko kwinjira muri iki gitaramo ari ubuntu mu myanya isanzwe naho muri VIP ni ukuba ufite ubutumire (Invitation). Nubwo kwinjira ari ubuntu ku bo mu myanya isanzwe, barasabwa kwiyandikisha banyuze kuri ishema.rw cyangwa bakandika muri telefone *797*30#.

"Ni byo koko ni ubwa mbere dukoze igitaramo twabitegereje igihe kinini dutegereje igihe Imana izaduhera 'Green Light' [kubibemerera], dukomeza tubisengera. Rero tubona 'confirmation' [uburengnzira] kandi itunguranye, niyo mpamvu twahisemo kuyita 'YAVUZE YEGO'" - Papi Clever

Papi Clever yakomeje abwira inyaRwanda impamvu batangaje ko bafite igitaramo mu buryo butunguranye dore ko babikoze habura nk'iminsi 15 ngo kibe. Ati "Impamvu itunguranye rero kandi iminsi mike ni uko ari Imana yabitubwiye kandi inaduha italiki, buriya hari impamvu z'Imana twe tutamenya. Ariko tuzamenya nyuma".

Ni iki Papi Clever na Dorcas bahishiye abazitabira igitaramo cyabo?


Ni ubwa mbere aba baramyi bagiye gukora igitaramo cyabo cya mbere mu Rwanda. Birumvikana benshi bafite inyota yo gutaramana nabo, ndetse nabo ubwabo bari kwitegura cyane kugira ngo igitaramo cyabo cya mbere kizagende neza. Aha ni ho twahereye tubabaza ibyo bahishiye abakunzi babo bazitabira iki gitaramo.

Papi Clever yavuze ko mu gaseke k'uruhisho bafitemo "Indirimbo nshya" n'ibindi bitandukanye bizanyura imitima y'abazitabira. Yakomeje ati "[Tubafitiye] indirimbo zisanzwe zacu n'izindi zo mu gitabo zitamenyerewe cyane ndetse n'Umuziki mwiza amajwi meza, ibintu biteguye neza".

Bagiye gukora iki gitaramo nyuma yo kuva i Burayi n'i Burundi


Muri Nzeri n'Ukwakira 2022, Papi Clever na Dorcas bakoreye ibitaramo mu bihugu binyuranye by'i Burayi nk'u Bufaransa, u Bubiligi, Denmark na Suwede. Ibyo bitaramo harimo icyo bakoreye muri Zion Temple Danmark, icyiswe "An Evening of Thanksgiving" bakoreye muri Sweden tariki 02.10.2022, n'ibindi.

InyaRwanda yabajije aba baramyi bakunzwe bikomeye muri iyi minsi ikintu cyabashimishije cyane mu ivugabutumwa bakoreye i Burayi binyuze mu ruhererekane rw'ibitaramo bise "Europe Tour". Basubije ko Imana yabiyeretse irabashoboza nk'uko yari yabibabwiye bakiri mu Rwanda.

Bati "Icyadushimishije ni uburyo Imana yabanye natwe kandi tujya kugenda yarabitubwiye iduha umurongo ngenderwaho kandi twabonye ibirenze ibyo twari twiteze, tubona abantu bakira Umwami Yesu n'ibindi butandukanye".

Umunyarwanda yavuze ko akanyoni katagurutse katamenya iyo bweze. Iri tsinda ryabajijwe ibyo ryasanze amahanga arusha u Rwanda, riti "Birahari ibyo baturusha, gusa njyewe [Papi] nitaye ku byo tubarusha kandi tudaha agaciro nko kuba twemerewe gusenga mu bwisanzure, abantu benshi bajya mu nsengero n'ibindi byinshi usanga twe dufite amahirwe nubwisanzure bo badafite".


Biyemeje gukorera kugeza imvi zibaye uruyenzi

Papi Clever na Dorcas ni abaramyi bakunzwe cyane mu muziki wo kuramya no guhimbaza Imana ndetse by'umwihariko umwaka wa 2022 wababereye uw'amata n'ubuki mu muziki wabo dore ko ari bwo bataramiye bwa mbere i Burayi ndetse banakorera igitaramo mu gihugu cy'u Burundi. 

Ikindi ni uko imibare ya Youtube igaragaza ko baza ku isonga mu baramyi bafite ibihangano byarebwe cyane mu mwaka wa 2022 mu Rwanda, ndetse bakaba baza muri batanu ba mbere mu bahanzi bose barebwe cyane mu Rwanda. Ibi bishimangira igikundiro bafite uyu munsi wa none.

Tuyizere Clever na Ingabire Dorcas [Papi Clever & Dorcas] barushinze tariki 07 Ukuboza 2019, basezeranywa na Rev. Isaie Ndayizeye uyobora ADEPR. Birunduriye mu kuramya Imana nk'umuryango. Bafite umwihariko wo kuririmba indirimbo zo mu gitabo bagashyiramo iburungo biryohereye by'amajwi yabo azira amakaraza.


Papi Clever yatangiye aririmba wenyine Imana iza kumuha umufasha wahise anamufasha mu kuririmba banzura gukora itsinda Papi Clever & Dorcas


Ingabire Dorcas yaririmbaga muri Korali y'i Musanze mbere yo kurushinga na Papi Clever


Ni abakozi b'Imana byahamye!


Bafite umugisha w'abana babiri


Papi Clever na Dorcas bagiye gukora igitaramo cyabo cya mbere






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND