Kigali

Amafoto 30 y'indobanure utabonye ya Kirenga Saphine asezerana mu mategeko

Yanditswe na: Theos Uwiduhaye
Taliki:8/01/2023 0:07
0


Kirenga Saphine uri mu bakobwa bamamaye muri sinema nyarwanda, aheruka gusezerana mu mategeko na Dr. Mirindi Eric Dusenge uba hanze y’u Rwanda.



Ni ibirori byabaye mu ibanga, bibera ku Murenge wa Kimihurura. Byitabiriwe na benshi mu byamamare muri sinema nyarwanda nka Ingabire Pascaline uzwi nka Samantha, Antoinette Uwamahoro benshi bazi ku mazina atandukanye arimo Intare y’Ingore, n’abandi.

Hari kandi abanyamakuru b'amazina azwi nka Rose Nishimwe na Aissa Cyiza wa Royal FM.

Ntabwo haramenyekana amatariki yo gusaba no gukwa cyangwa gusezerana imbere y’Imana, ariko amakuru inyaRwanda ifite avuga ko bizaba vuba aha.

Kirenga agiye kurushinga nyuma y’aho mu ijoro ryo ku itariki ya 25 Nzeri 2015 ubwo yizihizaga isabukuru y’amavuko, mu buryo butunguranye yambitswe impeta na Sebera Eric bakundanaga icyo gihe.

Aba bombi bahise bavuga byeruye ko batangiye urugendo rushya ruganisha ku gushinga urugo. Muri Kamena 2017, Kirenga Saphine yavugiye ku Isango Star ko ‘ibye na Eric Sebera byarenze urukundo bihinduka igihango’, ndetse avuga ko biteguraga ubukwe.

Uyu mukobwa yamaze imyaka igera kuri itatu yambitswe impeta y’urukundo ariko ibyayo byabaye umuhango gusa kugeza muri Mata 2018 ubwo byamenyekanaga ko Uwineza Ruburika Nicole [Mama Beny] ukina muri City Maid yamutwaye uyu mugabo.

Sebera Eric wari wambitse Kirenga Saphine impeta ya Fiançailles yamenyekanye mu muziki wo mu Rwanda, ubwo yari manager wa Rafiki Coga mu myaka ya 2007 na 2008.

Kirenga Saphine azwi cyane muri filime yitwa ‘Sakabaka’; ubu ni umwe mu bakinnyi bakomeye b’iyitwa ‘Seburikoko’.Abarimo Aissa Cyiza bari bagiye gushyigikira Kirenga Bakase umutsima bishimira intambwe bateye 

Nyuma yo gusezerana mu murenge habayeho ibirori by'akataraboneka Kirenga yarahamirije karahava 

Kirenga yemera kuba umugore wa Mirindi 

Umugabo wa Kirenga amanika akaboko arahirira kuba uwe Nyuma yo guhamya isezerano barahoberanye biratindaIri ni itangiriro riganisha ku kurushinga kw'aba bombi Kirenga yari ashyigikiwe n'abo babana mu ruganda rwa sinema Akanyamuneza kari kose 

Antoinette Uwamahoro wamamaye muri sinema yari yagiye gushyigikira uyu mukobwa 
Kirenga yari yashyigikiwe n'inshuti n'abavandimwe 
Ingabire Pascaline wamenyekanye nka Samantha ni uku yari yaserutse mu birori bya mugenzi weAbageni basangiye ifunguro n'abari baje mu birori byabo 

AMAFOTO-Moments Studio






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND