Umuraperi Hakizimana Amani wiyise Ama G The Black, yashyize hanze indirimbo yise ‘Abapagani nitwe benshi’ yakomoye ku magambo yaganiriye na Pst Dr Antoine Rutayisire, akamugaragariza ko gutwara Bibiliya cyangwa kwambara ikositimu atari byo bituma adacumura.
Ni indirimbo yakozwe na Evydecks mu Ibisumizi bya
Riderman. Yagiye hanze mu buryo bwa ‘lyrics’.
Uyu muhanzi atangira avuga ko iyi ndirimbo ayituye abantu
bose. Agakomeza avuga ko kwambara amakote cyangwa kwirirwa umuntu agendana Bibiliya atari byo bituma aba umukiranutsi wa nyawe.
Aririmba abacuruza Bibiliya babona
abaguzi bake kurusha abacuruza byeri. Mu kurangiza iyi ndirimbo ati ‘‘Uko
turushaho kuba benshi ni ko Imana izakomeza kutwicaza ku gatebe k’abasimbura.’’
Mu kiganiro yagiranye na InyaRwanda, uyu muraperi
yavuze ko iyi ndirimbo yayihimbye agendeye ku magambo yaganiriye na Pst Dr
Antoine Rutayisire, usanzwe ari Umushumba Mukuru wa Paruwasi ya Remera mu
Itorero ry'Abangilikani mu Rwanda.
Ati ‘‘Byatewe n'uko nagiye mbona abantu ugasanga
umuntu afite Bibiliya cyanga Korowani ariko ari iby’umuhango. Nabikuye kuri
Antoine Rutayisire ambwira ko kuba umurokore atari ukuba ufite Bibiliya. Ikindi
nabikomoye ku magambo ari muri Bibiliya avuga ngo n’intugane bwira icumuye
karindwi. Gucumura ni ubupagani.’’
Akomeza avuga ko bigoye gukizwa kuko umuntu areba
agacumura, yatekereza agacumura. Ati ‘‘Turareba tugacumura. Twavuga tugacumura
ikibazo ni ukubyemera. Twese turi abapagani icyo twakora ni ukwihana.’’
Avuga ko yagiye muri studio amagambo y’iyi ndirimbo
agahita amuzamo kuko icyo kuririmba yari yagiyemo agifite mu mutwe.
Yavuze ko mu 2023 agiye kugaragara na cyane ko yitegura
gushyira hanze izindi ndirimbo zirimo iyitwa ‘Bana muraseka iki?’, ‘Ibishingwe’
n’izindi.
Ati ‘‘Uyu mwaka nari [nkumbuye] abafana banjye nari narabatereranye ariko
uyu mwaka nshaka kugaruka.’’
Uyu muraperi ni umwe mu bakunzwe cyane mu ndirimbo zirimo
‘Uruhinja’ yatumye amenyekana.
TANGA IGITECYEREZO