Kigali

Espoir FC yirukanye abakinnyi 5 itangira inzira y'imanza

Yanditswe na: ISHIMWE Olivier Ba
Taliki:7/01/2023 13:39
1


Ikipe ya Espoir FC yirukanye abakinnyi bagera kuri 5 ibahora umusaruro udashamaje mu mikino ibanza ya shampiyona.



Espoir FC yinjije abakinnyi barenga 12 mu ntangiriro za shampiyona umwaka w'imikino 2022-23, byatumye iba ikipe yaguze nabi ndetse byayishyize habi mu mikino ibanza. Kuri uyu Gatandatu ni bwo Espoir FC yafashe umwanzuro wo gutandukana n'abakinnyi 5 bashinjwa umusaruro udahagije. 

Muri aba bakinnyi basezerewe harimo abo yari yaguze umwaka ushize, harimo Munezero Fiston wari umaze iminsi adafite ikipe, Byumvuhore Tresor wari umaze gutandukana na Rayon Sports, Bigirimana Issa wayigezemo nta kipe yari afite, Idrissa Dagnogo wari mu mwaka we wa nyuma ndetse na Senyange Ivan.

Munerezo Fiston ubanza ibumoso, nyuma yo gusesa amasezerano na Etoile de l'Est akimara kuyasinya, yongeye kwirukanwa na Espoir FC 

Ibi bije nyuma yaho Bisengimana Justin wari wagize uruhare mu kuzana bamwe muri aba bakinnyi nawe yerekewe umuryango mu minsi ishize. Amakuru InyaRwanda yamenye ni uko aba bakinnyi ndetse n'umutoza Justin wabatozaga, bafitanye inama y'uburyo bagomba kuregamo Espoir FC. 

Abakinnyi 5 birukanwe

Bisengimana Justin wahembwaga Miliyoni ku kwezi, yari asigaje amwaka n'igice ku masezerano yari yasinye, bivuze ko agomba kwishyuza Espoir FC miliyoni 18 z'amanyarwanda.

Imikino ibanza ya shampiyona 15 igizwe n'amanota 45, muri aya manota Espoir FC yakiniye yatahanye amanota 7. Ukoze ijanisha wasanga Espoir FC ifite umusaruro w'amanota 15.5%. Espoir FC yatsinze ibitego 4 gusa mu mikino ibanza ya shampiyona. 

Espoir FC na Marine FC ni zo kipe ziri ku mwanya wa nyuma muri shampiyona n'amanota 7






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Ndayishimiye varens1 year ago
    Ikipeyacu turayemera



KOPA

Inyarwanda BACKGROUND