RFL
Kigali

GS Gahini mu makipe 20 azitabira shampiyona ya Basketball mu 2023

Yanditswe na: ISHIMWE Olivier Ba
Taliki:6/01/2023 22:35
1


Amakipe 8 mu bagore n'amakipe 12 mu bagabo, niyo azitabira shampiyona ya Basketball umwaka w'imikino 2022-23.



Groupe Scolaire de Gahini ni imwe mu makipe mashya yagaragaye ku rutonde rw'amakipe azitabira shampiyona y'icyiciro cya mbere muri Basketball, aho izajya yakirira imikino yayo mu karere ka Kayonza aho iki kigo giherereye.

Umwaka w'imikino 2022-23 muri Basketball uzatangira tariki 21 Mutarama uyu mwaka, aho amakipe azajya akina hagati yayo. 

Amakipe azitabira shampiyona

Mu bagabo: REG BBC, Patriots BBC, APR BBC, Tigers BBC, Espoir BBC, RP IPRC Kigali, UGB, Shoot 4 Stars, RP IPRC Huye RP IPRC Musanze, K titans na Orion BBC. 

Shampiyona mu bagabo izatangira tariki 13 naho mu bagore itangire tariki 21.

Mu bagore: REG BBC, APR BBC, RP IPRC Huye The Hoops Rwa, GS Marie Rene UR Busogo, UR Kigali na GS Gahini.

REG BBC mu bagabo no mu bagore nizo zibitse igikombe cya shampiyona, gusa uyu mwaka ukaba uzarangwa n'ihangana rikomeye mu bagabo REG BBC ihanganye na APR BBC, mu gihe mu bagore REG BBC nayo izaba ihanganye na APR BBC.

Muri shampiyona ya basketball y’umwaka ushize wa 2022, ibikombe byose byihariwe cyane n’amakipe ya REG Basketball Club, nk’aho mu kiciro cy’abagabo ikipe ya REG BBC yegukanye igikombe cya shampiyona ihigitse ikipe ya Patriots nyuma yo kuyitsinda mu mikino ya kamarampaka (playoffs) imikino 3-2. 

Naho ikipe y’abagore ya REG WBBC yo yegukanye igikombe cya shampiyona itsinze ikipe ya APR Women BBC amanota 63-54, mu mukino wa kane wa kamarampaka.

Mu bagore hazitabira amakipe umunani gusa






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Byiringiro Gad1 year ago
    Harebwe uko amakipe azakina afatwa kugirango champions izagende neza





Inyarwanda BACKGROUND