Nyuma yo kugaragara mu cyumba aryamanye n’inkumi agakingirizo kari hafi y’amaguru ye, Davis D yashyize hanze udukingirizo twe yise "D Protection" mu rwego rwo gufasha abakundana n'abashakanye kujya bikingira mbere yo gukora imibonano mpuzabitsina.
Mu kiganiro
yagiranye na inyaRwanda.com, Davis D yavuze ko yasohoye utu dukingirizo mu rwego rwo gufasha urubyiruko cyane ko ari rwo rwugarijwe, kwirinda inda
zitateganyijwe no kwirinda SIDA muri rusange
Yagize ati: ’’Nk’umuhanzi
kandi w’urubyiruko nifuje gutanga umusanzu wanjye ku rubyiruko benshi
badukurikirana, icyo nagiraga ngo mbashishikarize ni ukwirinda SIDA cyane ko
ari cyo kibazo cyugarije urubyiruko cyane. Ndetse no kwirinda izindi ndwara
zibonekera mu mibonano mpuzabitsina n’inda zitateganyije.
Uruhare
rwanjye rero kuri utu dukingirizo twa "D Protection" ni ugushishikariza
urubyiruko kwirinda mbashishikariza kwikingira. Rero kugira ngo babyumve neza
nabakoreye agakingirizo kanjye. Rero benshi bakunda Davis D n’ibihangano byanjye
bagakoresha ndetse banishimira ko bari gukoresha agakingirizo k’umuhanzi wabo
bakunda.’’
Davis D
yavuze o ubu utu dukingirizo tutarajya ku isoko, gusa bari gushaka uko badukwirakwiza
mu gihugu. Yavuze kandi ko vuba abantu bari bumenye ibiciro byatwo n’aho badusanga n’ubwo
yaciye amarenga ko igiciro ari igisanzwe.
Utu
dukingirizo dusohotse nyuma y’uko uyu muhanzi agaragaye mu cyumba n’inkumi
yavugishije abatari bake ubwo yari yicaye ndetse anaryamye mu bihe bitandukanye, impande ye hagaragara agakingirizo kakoreshejwe.
Davis D yinjiye
mu bucuruzi bw'udukingirizo mu gihe umwaka ushize usize amateka akomeye kuri we mu muziki nyarwanda
dore ko yabashije guhagararira u Rwanda ibwotamasimbi, aho yakoze
ibitaramo ahantu henshi hatandukanye.
Davis D
yakoreye ibitaramo mu Burayi, avuyeyo anyarukira muri Congo, avuayo ajya mu
gihugu cya Uganda, nyuma yerekeza mu Burundi, asoreza mu Rwanda mu gitaramo cya
East African Party aho yishimiwe bidasanzwe.
Udukingirizo twa Davis D
Mu minsi iza turatangira kuboneka ku isoko
KANDA HANO UREBE TRUTH OR DARE REMIX DAVIS D AHERUTSE GUKORANA NA BIG FIZZO
TANGA IGITECYEREZO