RFL
Kigali

Abakinnyi b'abanyarwanda bakiri bato basoje 2022 batanga icyizere

Yanditswe na: ISHIMWE Olivier Ba
Taliki:7/01/2023 23:25
0


Mu bice bitandukanye by'imikino, imbaraga n'icyizere biri kwimurirwa mu bakiri bato ku buryo bwa burundu ndetse bitanga icyizere muri Siporo y'ahazaza.



Nyuma ya COVID-19 twavuga ko ubu ubwinyagamburiro bwo kugaragaza icyo umuntu ashoboye bwongeye kugaruka ndetse amahitamo yari buri wese ari kuyakora uko ashaka.

Muri Siporo naho ntagucikanwa. Umwaka wa 2022 usize hari icyizere mu mikino itandukanye  ko ishobora kuzahagararirwa neza mu myaka iri imbere, nyuma y'impano zitandukanye ziri kugaragara.

Tugiye kugaruka ku bakinnyi bakiri bato bagaragaje impano zikomeye mu mikino itandukanye, twavuga ko bakomerejeho mu myaka iri imbere byaba isura nziza muri Siporo y'igihugu.

Mu mupira w'amaguru

Nyamurangwa Moses

Umukinnyi wo mu kibuga hagati mu ikipe ya Sunrise FC, uzwiho imbaraga nyinshi ndetse no guhangana gukomeye. Moses w'imyaka 20, mu 2022 yagaragaje ko ashobora kuzagira ejo heza nyuma yo gufasha Sunrise FC kuzamuka mu cyiciro cya mbere ndetse agafasha ikipe y'igihugu y'abatarenge imyaka 23, ubwo yakinaga nka nimero 6 wayo.

Iradukunda Pascal

Umukinnyi wo mu kibuga hagati ariko ukina agana imbere, ni umukinnyi wa Rayon Sports uzwiho amacenga menshi ndetse no kwigirira icyizere. 

Uyu musore w'imyaka 17 yamenyekanye muri Rayon Sports ubwo umwaka w'imikino wendaga gutangira, ahabwa imikino ya gicuti, byatumye yigarurira abakunzi ba Rayon Sports, kuri ubu akaba amaze gukina imikino 5 ya shampiyona.

Niyomukiza Faustin

Aherutse kuzuza imyaka 20 y'amavuko, akaba ari umwe mu bakinnyi bazamuye ikipe ya Rwamagana City mu cyiciro cya mbere, nyuma ahita yerekeza muri Bugesera FC akinira nka nimero 3 akaba amaze gutanga imipira igera kuri 3 ivamo ibitego. 

Faustin yakoranye urugendo n'ikipe y'igihugu Amavubi mu batarengaje imyaka 23 akaba umwe mu bakinnyi twakwitegaho kuzaba nimero 3 ikomeye y’ikipe y’igihugu Amavubi.

Ntarindwa Aimable

Yagiriwe icyizere n'umutoza wa Mukura victory Sports Afahmia Lotfi. Uyu musore yatangiye kugaragara no kugaragaza impano ubwo Mukura yari ifite ikibazo cy'abakinnyi badahagije kandi igomba kwitabira shampiyona nk’ibisanzwe. 

Aimable ukina nka nimero 6 yari amaze imyaka igera kuri 2 akinira ikipe ya kaminuza y'u Rwanda, ariko igice cya mbere cya shampiyona kigiye kurangira ari mu bakinnyi bafatiye runini Mukura Victory Sports.

Gitego Arthur

Rutahizamu wa Marine FC akaba umukinnyi w'umunyarwanda ufite ibitego byinshi kuva shampiyona y'icyiciro cya mbere 2022-23 yatangira. 

Uyu musore witwara nka Sugira Ernest ndetse ufite igihagararo cyenda kungana n’icye, yari mu bakinnyi ngenderwaho b'ikipe y'igihugu Amavubi y'abatarengeje imyaka 23 akaba atanga icyizere mu gihe kiri imbere ko ashobora kuzaba rutahizamu u Rwanda rurambirijeho. 

Iradukunda Elie Tatou

Rutahizamu wa Mukura w'imyaka 16 y'amavuko, yazamukiye muri Mukura y'abato, shampiyona ijya gutangira ahita azamurwa mu ikipe nkuru. Uyu musore usatira aciye ku mpande, amaze gutsindira Mukura ibitego 3 akaba ari we wagiye ahindura umukino kenshi. Imikino yagiye mu kibuga asimbuye harimo umukino wa Rayon Sports, Musanze FC n'indi itandukanye.

Kamanzi Ashraf

Nawe ni undi musore wa Mukura Victory Sports wigaragaje mu mwaka dusoje wa 2022. Kubera kwitwara neza byatumye ahamagarwa mu ikipe y'igihugu Amavubi y'abatarengeje imyaka 23 anatsinda igitego kimwe rukumbi iyi kipe yatsindiye muri Libya, cyanayifashije gusezerera iki gihugu ubwo bacyakiraga i Huye.

Mu magare

Tuyizere Hashimu

Ni we uza ku mwanya wa mbere mu bakiri bato ndetse imibare yerekana ko yitwaye neza kurusha abo mu cyiciro cy'ingimbi bose muri uyu mwaka. Uyu muhungu wa Les Amis Sportif, aratanga icyizere cyo kuzaba umusimbura mwiza w'abarimo Areruya Joseph, Ndayisenga Valens n'abandi bazamuye igare i Rwamagana.

Shyaka Janvier


Ni ingimbi y'ibigango n'igihagararo gikanganye, kimworohereza kwitwara neza muri Sprint. N’ubwo yahuye n'impanuka eshatu mu masiganwa ya 2022, uyu musore wa ANCA yizewe mu bazaserukira u Rwanda neza mu bihe bizaza.

Uhiriwe Espoir


Umusore wa Nyabihu CC na we ni umwe mu batanga icyizere mu mukino w’amagare kuko yakunze kugaragara mu myanya ya mbere akanegukana irushanwa rya Human Right race ryabereye i Gisagara mu minsi ishize.

Mwamikazi Djazila

Niwe watwaye amarushanwa menshi mu bangavu batarengeje imyaka 18. Uyu mwaka yagaragaje ubuhanga bukomeye kuko akinira Les Amis Sportif ari wenyine agahangana n'andi makipe aba afite abakinnyi benshi arimo nka Bugesera Cycling Club. 

Umwaka wa 2022 yegukanye amasiganwa agera kuri ane, ndetse akaba umukobwa utanga ikizere mu myaka iri imbere.

Muri Tennis

Joshua ni umwe mu bakinnyi bagaragaje impano ndetse berekana ko imyaka iri imbere azitwara neza. Mu 2022 yitabiriye amarushanwa 4 harimo Exhibition Match in Cameroun, yitabira GMT agera muri 1/4, akina Davis Cup agera ku mukino wa nyuma. 

Mu Ugushyingo yitabiriye irushanwa rya Cogebank araryegukana, naho mu Ukuboza yitabira irushanwa mpuzamahanga rya Rwanda Open agarukira muri ¼.

Volleyball

Ingabire Hycinthe

Ubu akinira ikipe y’ikigo cy’Igihugu cy’Imisoro (Rwanda Revenue Authority (RRA) ya Volleyball y’abagore (RRA Volleyball Women Club ‘RRA WVC’), akaba amaze igihe gito asinyiye iyi kipe. 

Mahoro ni umwe mu bakinnyi bahagaze neza muri Volleyball by'umwihariko mu bagore akaba akunze gufasha ikipe ye aho byakomeye ayibonera amanota y'itandukaniro.

Steven

Umukinnyi wa Gisagara VC uri gukina umwaka we wa mbere muri shampiyona y’icyiciro cya mbere ya Volleyball. Steven w'imyaka 21, umwaka wabanje wa shampiyona yakinaga mu cyiciro ya kabiri mu kigo cya Don Bosco Gatenga, ari na ho yavuye ajya mu ikipe ya Gisagara.

Basketball

Nyiramugisha Hope

Ni umukinnyi w'ikipe y'igihugu y'abangavu batarengeje imyaka 18. Uyu mukobwa ukomoka muri Kayonza yigaragaje cyane mu mikino y'amashuri ubwo yari Kapiteni wa LDK. Umwaka ushize kandi, Hope usanzwe ukinira ikipe ya The Hoops yajyanye n'ikigo cye mu mikino ya FEASSA yabereye muri Tanzania naho yitwara neza.

Dick Rutatika Sano

Rutatika Sano Dick w'imyaka 18 y'amavuko, wabonye izuba tariki 31 Mutarama 2004, akaba areshya na metero ebyiri na santimetero 6 (2,06 cm). Uyu musore usanzwe ari Kapiteni w'ikipe y'igihugu ya Basketball y'ingimbi (U-18), yayifashije kwegukana igikombe cy'irushanwa ry'Akarere ka Gatanu ryabereye muri Uganda.

Byabahesheje itike yo gukina imikino y'igikombe cy'Afurika cyabereye i Antananarivo muri Madagascar. Muri iyi mikino ya Zone V, Sano yahembwe mu mukinnyi wahize abandi “MVP”.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND