Umuntu aramutse akubwiye ati ‘‘Ihangane ukubite inzu ibipfunsi, womore inkingi, ungurize icyatanu’’; nta kabuza mu ntekerezo zawe hahita hazamo isura ya Mitsutsu umaze kwamamara cyane mu gutera urwenya.
Uyu musore amaze kwamamara mu rwenya ruca kuri shene za
Youtube zitandukanye, ndetse ari mu bakundwa na benshi kubera uko yitwara imbere
ya camera, bikaryohera benshi.
Mu mikinire ye akina yisanisha n’umwongereza Charlie Chaplin, wamenyekanye mu myaka myinshi yatambutse. Yaba mu myambarire n’uko bitwara gusa
bagatandukanira ku kuba Mitsutsu we aba avuga, mu gihe Charlie atavugaga ahubwo
yakinaga urwenya ruzwi nka ‘Silent Comedy’.
Mu kiganiro na InyaRwanda, yabajijwe impamvu
yisanishije na Charlie, mu gusubiza ati ‘‘Charlie Chaplin niwe narebeyeho njya
gutangira gukina.’’
Arakomeza ati ‘‘Niwe nabonye mbona atakiriho, kandi
amafilime ye yarakunzwe n’abantu benshi ndavuga nti ubwo atakivugwa nakina mu
buryo yakinagamo, hanyuma abantu bakongera bakamumenya nanjye byakunda
bakamenya, nawe agakomeza akavugwa ko abambonye bajya bamumbonamo.’’
Mitsutsu w’imyaka
24, ubusanzwe yitwa Kazungu Emmanuel, yavutse mu 1998. Yavukiye mu karere ka
Ngoma mu murenge wa Ngoma. Avuka mu bana batandatu, akaba uwa gatatu. Yize Imibare, Ubugenge
ndetse n’Ubumenyi bw’Isi [MPG].
Uko
yiswe Mitsutsu…
Iyo umubajije ukuntu izina Mitsutsu ryaje, agusubiza ko
byaturutse ku mugande wari inshuti bari baturanye.
Ati ‘‘Hari ahantu nabaga hari umugande twajyaga
tuganira, akambwira inkuru z’umuntu witwa Mitsutsu wagiraga utuntu turyoshye. Yagiye
nta kintu tubivuganyemo ko iri zina nzaryiyita, turaburana. Ariko risobanura ibintu ‘bisekeje’.’’
Uyu musore avuga ko kuba umunyarwenya yabitangiye mu
myaka ine ishize, afashijwe na mugenzi we Nyaxo afata nk’umugiraneza
akamugereranya n’Umusamariya uvugwa muri Bibiliya.
Ati ‘‘Kuba umunyarwenya, byaturutse kuri Nyaxo wambereye
nk’Umusamariya. Nyuma naravuze nti nanjye nabigerageza mu bundi buryo
butandukanye n’ubwe nkareba ko byakunda, ngize ishaba abantu barabikunda.
Nahuye nawe mu 2018, mu 2020 ntangira gukina ku giti cyanjye.’’
Umuntu
ntagikora icyo yize…
Uyu musore iyo umubajije ukuntu ahuza imbare no gukina
urwenya, agusubiza ko umuntu atagikora ibyo yize. Ati ‘‘Kwiga imibare nkaba
umunyarwenya ni ibintu bisanzwe mu buzima. Ibyo umuntu yize sibyo akora muri
iki gihe. Ibintu by’imibare hari igihe abikoresha ahandi hantu.’’
Akomeza asubiza abakunze kwibaza niba ukuntu akina nta montage iba irimo, asubiza ko hari igihe bashyiramo
‘montage’ ariko ibyinshi bikaba ari ibya nyabyo. Aseka cyane ati ‘nanjye hari
igihe mbikora nkagira ubwoba. Ni ukwigengesera ibibaye bikaba.’
Gukinana na Mugisha na Rusine abifata nk’ibintu
byamufashije mu kumwongera uburambe, ikindi akunguka abantu basanzwe ari
abafana b’aba banyarwenya bakunzwe mu Rwanda.
Avuga ko gukina
urwenya biri gutanga amafaranga muri iki gihe.
Ati ‘‘Ibyo Imana
itanze nibyo twakira. Nishimira ko ibyo natekereje n’ubwo abantu bagiye banca
intege, abenshi nibo baguca intege. Icyo nishimira ni uko abancaga intege ubu
babona ko hari aho maze kugera. Muri aka kanya nibo bampamagara bambwira ngo
nkomereze aho. Ndishimira ibyo maze kugeraho.’’
Umuryango we wamushyigikiye agitangira. Ngo ntabwo
babanje kubyumva, ariko nyuma batangira kumushyigikira.
Soloba bakunze gukinana iyo umubajije ukuntu bahuye
bagahuza, asobanura ko bakinanaga kuva
kera.
Ati ‘‘Soloba yitwaga Navy twese dukinana muri Killaman baramuhimbye izina rya Ndogo, yambwiye ko abantu batari kumumenya mubwira ko ngiye gushinga shene yanjye kandi nzamufasha kuko yari yatangiye gucika intege.
Mubwira ko nzamushakira izina. Turi gukina mu bice bya mbere bya filime zanjye
sinzi ukuntu yavuze akantu ka Soloba, aba ariryo zina muha.’’
Soloba ubusanzwe yitwa Navy Suède.
Mu mikinire ye yigana Charlie Chaplin
Uyu musore mu mikinire ye akunda gushimisha benshi
Ajya anyuzamo akunga ubumwe na Mugisha na Rusine
Akomora inganzo kuri Charlie Chaplin wamamaye mu myaka yo mu 1900
Mu bwana bwe Inyuma ya Camera aba ari umusore usirimutse
Mitsutsu ubanza iburyo ari kumwe na Soloba
Zimwe
muri filime zakinnwe na Mitsutsu
REBA
FILIME SOLOBA YASHYIZE HANZE
TANGA IGITECYEREZO