Bitandukanye n’indi myaka cyane cyane mu 2022, umuziki wa Afurika wigaranzuye iyindi yo ku yindi migabane ku buryo bugaragara n’ubwo n’ubundi guhera mu myaka irenga itanu ishize wari utangiye kwigarurira imitima ya benshi.
Mu myaka nk’itanu ishize wasangaga abahanzi bo muri Amerika cyangwa n’abandi bakomeye ku isi, bisanzura cyane ku bahanzi nka Wizkid na Davido kurusha abandi kabone niyo baba ari ibyamamare mu bihugu byabo muri Afurika cyangwa se muri Nigeria iwabo wa Afrobeats bayoboye; bakabarenza ingohe.
Uyu mwaka wabaye uw’impinduka urebye ‘Collabo’ zakozwe
hagati y’abahanzi batandukanye kamwe bamwe bagakorana n’abakizamuka byagaragaje
ko ‘Afrobeats’ mu minsi iri imbere izaba intumbero y’umuziki.
Biragoye ko ubu wajya mu kabyiniro ako ariko kose
kacuranzwemo n’Umu-Dj ugezweho ugasanga Atari gucuranga indirimbo ziganjemo izo
muri Afurika[ari uwo mu Rwanda we
birumvikana ko atakwibagirwa iz’iwabo cyane n’abahanzi bacu basigaye bakora
ibintu binogeye amatwi kandi biri ku rwego mpuzamahanga].
No mu magambo ye umuraperi Kanye West[Ye] aheruka
kuvuga ko indirimbo yitwa ‘Essence’ yahuriyemo Tems na Wizkid ariyo ndirimbo
y’ibihe byose kuri wese, ibintu byatunguranye.
Icyo gihe yagize ati ‘‘Indirimbo nziza kugeza ubu[icyo gihe hari muri Nzeri umwaka
ushize] mu mateka ni Essence ya Wizikid na Tems.’’
Umuziki
wa Afurika wavuye kure!
Mu myaka yatambutse hatangwagaga ibihembo bya BET, umuhanzi wahize abandi muri
Afurika yahabwaga igihembo mu gikari munsi y’urubyiniro[backstage] ndetse bigakorwa mbere y’amasaha menshi ngo
ibirori nyabyo bitangire ikintu benshi bikomye ubudasiba.
Abahanzi bo muri Afurika bakunze kugaragara babirwanya
cyane ko mu 2015 Eddie Kenzo byamugendekeye gutya bigakurura impaka nyinshi
gusa icyo gihe uyu muhanzi yumvikanye avuga ko byatewe n’uko igihembo yahawe
abari bagiteye inkunga batari bishyuriye kugitangira ku rubyiniro gusa ntabwo
byari byo.
Muri uwo mwaka nabwo Wizkid wo muri Nigeria yanze
kwitabira ibi bihembo avuga ko ‘bisuzuguza umuhanzi wa Afurika kurusha uko bimuteza
imbere’, mugenzi we Fuse ODG, umunya-Ghana ukorera umuziki mu Bwongereza na we
yabyamaganiye kure ndetse yanga kubyitabira icyo gihe.
Ku nshuro ya mbere mu 2018 nibwo aka gasuzuguro
kacitse.
Eddie Kenzo ni umwe mu bahanzi bavugishije benshi ubwo yahabwaga igihembo mbere y'uko itangwa ry'ibihembo ritangira
Umuziki wa Afurika wabanje kujya usuzugurwa mu myaka yashize
Beyoncé
yabonye imbaraga z’umuziki wa Afurika, ahitamo kwifashisha abahanzi baho 10 kuri
album ye; ibintu byari bibayeho bwa mbere
Mu 2019 ubwo yashyiraga hanze album ye “The Lion King:
The Gift”, umuhanzikazi Beyoncé Giselle Knowles-Carter uri mu bakomeye mu
muziki wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika yifashishije abahanzi bo muri Afurika
10; ibintu byari bibayeho bwa mbere ku bahanzi bo kuri uyu mugabane.
Izina rya album ryakomowe kuri film yitwa Lion King
yanakinnyemo, yakozwe n’ikigo gitunganya film muri Amerika cya Disney. Uyu
muhanzikazi yayigereranyije ‘n’ibaruwa
y’urukundo kuri Afurika’ kubera abahanzi batandukanye kuri uyu mugabane
bayiriho.
Iriho Wizkid, Burna Boy, Tekno, Yemi Alade, Mr Eazi na
Tiwa Savage bo muri Nigeria; Shatta Wale wo muri Ghana, Salatiel wo muri
Cameroon, Busiswa na Moonchild Sanelly bo muri Afurika y’Epfo n’abatunganya
indirimbo batandukanye bo muri Afurika bayikozeho.
N’ubwo abahanzi nka Wizkid na Burna Boy bo bari baramaze
kwigarurira isoko ryo mu bihugu bikomeye nk’u Bwongereza na Leta Zunze Ubumwe
za Amerika, gukorana na Beyoncé kuri iyi album nabyo hari ikintu gikomeye byari
bivuze kuri bo.
Mu gusobanura impamvu yahisemo gukoresha kuri iyi album
abanyafurika benshi, Beyoncé yavuze ko byari uburyo bwo kugaragaza ubwiza
bw’umuziki wo muri Afurika.
Yabwiye ABC News ati “Nashakaga ko twifashisha impano nziza kurusha izindi muri Afurika, kandi ntidukoreshe ijwi cyangwa uburyo njye numvamo ibintu. Nashakaga ko ukomeza kuba umwimerere, wa muziki mwiza wa Afurika.”
Iyi album iriho indimi zitandukanye zirimo n’izo muri
Afurika nk’Iki-Zulu, Igiswahili, Xhosa na Yoruba; iriho n’injyana nka
Afrobeats, Pop, R&B, hip-hop na Gqom yo muri Afurika y’Epfo.
Iyi album ya Beyoncé yitwa “The Lion King: Gift” iriho
indirimbo 14.
Beyonce ni umwe mu barabutswe ko umuziki wa Afurika wihariye
‘Amapiano’
yabaye imbarutso yo kwibuka ko Afurika igira umuziki mwiza?
Uretse Afrobeats isanzwe izwi nk’umuziki wa gakondo ya
Afurika ubu injyana ya ‘Amapiano’ nayo iri guca ibintu muri iki gihe ku isi
yose. Iyi njyana ifite inkomoko muri Afurika y’Epfo guhera mu 2012. Ifite
imicurangire imwe yakomowe ku njyana ya Bacardi.
Iyi njyana yamenyekanye cyane muri Katlehong mu Burasirazuba
bwa Johannesburg muri Afurika y’Epfo. Umwihariko wayo ni ingoma zidunda,
amafirimbi aba yumvikanamo n’ibindi biryohera amatwi.
Mu 2020 nibwo ‘Amapiano’ yagize umuriri ukomeye bigeze,
hanyuma mu 2021 iza kugera cyane mu Rwanda abahanzi batandukanye barariyoboka.
Amapiano n’ubwo ari injyana imaze imyaka 10, yatangiye
kugira umuriri ku isi yose mu 2020 kuzamura. Byatumye abahanzi batandukanye ku
isi yose bifuza kuyifashisha bakora ibihangano bitandukanye.
Si abahanzi bo muri Afurika y’Epfo gusa ahubwo yabaye
ikimenyabose muri bose. Iyi njyana yanahuruje ibinyamakuru bitandukanye
bikomeye ku isi nka CNN bitangira kuyihanga amaso no kuyisobanura abantu.
Iki kinyamakuru cyigeze gutangaza ko mu kiganiro cyagiranye
n’umuyobozi ushinzwe ibikorwa muri Tik Tok muri Afurika y’Epfo, Yuvir Pillay,
ari rwo iyi njyana yamamariyeho
yayibwiye ko yatangiye kwigarurira Tik Tok mu 2019 gusa byagera mu gihe
bya Guma mu rugo mu 2020 na 2021 bikaba ibindi.
Icyo mu mashakiro atandukanye y’uru rubuga niyo yazaga
imbere , hashtag ya #Amapiano yarebweho
inshuro zirenga miliyali 1,6; ku buryo izina ryayo ryahise ryamamara ku
isi yose.
‘Collabo’
nyinshi z’abahanzi b’abanyafurika barimo abakizamuka n’abamaze kubaka izina ku isi …
Uyu mwaka abahanzi bo hanze ya Afurika bayobotse uyu
mugabane bakorana indirimbo n’abahanzi barimo n’abakizamuka bataragira amazina
akomeye.
Aha twavuga nk’Umunya-Nigeria Oyinkansola Sarah
Aderibigbe umaze kwamamara nka Ayra
Starr, uri mu bahanzi bari kuzamuka neza mu muziki uheruka gukorana n’umuhanzi
w’Umunyamerika Kelly Rowland wamamaye mu myaka yo hambere; ibintu byagaragaje
ko hari indi ntera umuziki wa Nigeria na Afurika na Nigeria by’umwihariko uri
gutera imbere.
Aba basubiranyemo indirimbo ya Ayra Starr yise ‘Bloody
Samaritan’.
Hari kandi n’umuririmbyi Rema uheruka kongera
gusubiranamo indirimbo ye yise ‘Cal Down’ na Selena Gomez. Bayisubiyemo nyuma
yo kunyurwa n’uburyohe bw’iyi ndirimbo. Iyi yanashyizwe kuri shene ya Youtube
ya Selena Gomeza ifite abarenga miliyoni 32 bakoze ‘subscribe’.
Hari kandi Fireboy DML
uheruka gukorana na Chris Brown n’umunya-Jamaica
wamamaye nka Shenseea, indirimbo bise ‘Diana’.
Urebye izina Chris Brown gukorana na Fireboy ni ikintu gikomeye cyane ko aribwo
kuzamuka.
Omah nawe yakoranye na Justin Bieber iyo bise ‘Attention’.
Muri Gicurasi umwaka ushize umuraperi w’Umunyamerika
Future yahisemo kwifashisha umunya-Nigeria Tems mu ndirimbo yise ‘WAIT FOR U’
yanamuhurijemo na mugenzi we Drake
ukomoka muri Canada.
Hari kandi na Oxlade na
Camila Cabello baheruka
gusubiranamo indirimbo ya Oxlade yise ‘KU LO SA’. Oxlade ntabwo ari izina
rikomeye cyane mu muziki wa Afurika ndetse n’iwabo ntabwo yari yarakabaye
ikirangirire byabaye amaze gukora iyi ndirimbo.
Muri Gicurasi umwaka ushize nabwo Monalisa yamamaye
ya Lojay ft Sarz yasubiwemo bafatanyije na Chris Brown.
Izindi ndirimbo zakozwe n’iz’abahanzi n’ubundi
bisanzura ku bahanzi bakomeye zirimo iya Chris Brown ft Wizkid na Burna Boy na
Ed Sheeran.
TANGA IGITECYEREZO