Kirenga Saphine uri mu bakobwa bamamaye muri sinema nyarwanda, agiye kurushinga n’umusore w’Umu-Diaspora witwa Dr. Mirindi Eric Dusenge, ndetse bavuye gusezerana mu murenge wa Kimihurura.
InyaRwanda yahawe amakuru y’uko uyu mukobwa yagiye
gusezerana mu murenge nyuma y’aho uyu musore bagiye kurushinga yasesekaye mu
Rwanda mu minsi yashize, ndetse Kirenga akajya kumwakira ku kibuga cy’indege.
Uwaduhaye amakuru yagize ati ‘‘Imyiteguro y’ubukwe bwa
Kirenga igeze kure, ndetse ejo bundi nibwo uyu musore yaje mu Rwanda undi ajya
kumwakira ku kibuga cy’indege. Bamaze igihe bakundana ariko banze ko bijya
hanze. Ubu nabwo bavuye gusezerana mu
murenge.’’
Yakomeje avuga ko atazi neza igihe aba bombi bazakorera
ubukwe bwo gusezerana imbere y’Imana cyangwa se aho bazabukorera, gusa 'igihari
cyo nzi buri hafi'. Banze guhita bashyira hanze amakuru yose.
Kirenga agiye kurushinga nyuma y’aho mu ijoro ryo ku itariki ya 25 Nzeri 2015 ubwo yizihizaga isabukuru y’amavuko, mu buryo
butunguranye Sebera Eric bakundanaga icyo gihe yazanye impeta y’urukundo
[Fiançailles] ayambika uyu mukobwa, inshuti n’abavandimwe bose babireba.
Aba bombi bahise bavuga byeruye ko batangiye urugendo
rushya ruganisha ku gushinga urugo. Muri Kamena 2017, Kirenga Saphine yavugiye
ku Isango Star ko ‘ibye na Eric Sebera byarenze urukundo bihinduka igihango’, ndetse avuga ko biteguraga ubukwe.
Uyu mukobwa yamaze imyaka igera kuri itatu yambitswe
impeta y’urukundo ariko ibyayo byabaye umuhango gusa kugeza muri Mata 2018 ubwo byamenyekanaga ko Uwineza Ruburika
Nicole [Mama Beny] ukina muri City Maid yamutwaye uyu mugabo.
Sebera Eric wari wambitse Kirenga Saphine impeta ya Fiançailles
yamenyekanye mu muziki wo mu Rwanda, ubwo yari manager wa Rafiki Coga mu myaka
ya 2007 na 2008.
Kirenga Saphine azwi cyane muri filime yitwa
‘Sakabaka’; ubu ni umwe mu bakinnyi bakomeye b’iyitwa ‘Seburikoko’.
Ubutumire bwo gusezerana mu murenge
Akanyamuneza kari kose
Kirenga amaze igihe mu rukundo n'uyu musore uba hanze y'u Rwanda
Ubwo Kirenga n'umugabo we basezeranaga
Kirenga n'umukunzi we barebana akana ko mu jisho
TANGA IGITECYEREZO