RFL
Kigali

Umutoza wa Newcastle yihakanye Cristiano Ronaldo

Yanditswe na: Aloys Niyonyungu
Taliki:4/01/2023 16:12
2


Eddie Howe utoza ikipe ikina shampiyona y'u Bwongereza ya Newcastle, arahakana ibyo kuba Cristiano Ronaldo yakwerekeza muri iyi kipe.



Ku munsi w’ejo nibwo kizigenza Cristiano Ronaldo yerekanwaga ku mugaragaro mu ikipe ya Al Nassr, ikinira muri Saudi Arabia. Iyi kipe yaguze Cristiano Ronaldo yigenga nta kipe afite, nyuma yo gusohoka muri Manchester United ku bwumvikane azize amagambo ari mukiganiro yagiranye n'umunyamakuru witwa Piers Morgan. 

Cristiano Ronaldo yaguzwe ibifurumba by'amafaranga kuko niwe mukinnyi kugeza ubu uzajya uhembwa amafaranga menshi mu mupira w'amaguru, mu gihe kingana n'imyaka  2.5 yasinye. Azajya ahembwa miliyoni 200 z'amayero ku mwaka. 

Ejo Cristiano Ronaldo yerekanwa

Ku munsi w’ejo nibwo amakuru yagiye hanze avuga ko kizigenza Cristiano Ronaldo ashobora kuzerekeza muri Newcastle United mu kwezi kwa 6 muri uyu mwaka, mu gihe iyi kipe yabona itike yo kujya mu mikino ya Champions League kandi birashoboka ko yazayibona, ibyo bikaba biri mu masezerano yagiranye na Al Nassr. 

Ubwo umutoza wa Newcastle United yari ari mu kiganiro n'itangazamakuru yabajijwe kubya Cristiano Ronaldo, maze abihakana agira ati: "Twifurije ibyiza byose mu rugendo rushya rwa Cristiano Ronaldo, ariko nta kuri kurimo kuba uyu mukinnyi yaza mu ikipe mbereye umutoza". 

N’ubwo uyu mutoza yahakanye ibi ariko birashoboka cyane kuko aya makipe yombi afitanye isano, kandi Cristiano Ronaldo yifuzaga gusoreza umwuga we mu ikipe ikina Champions League, yashatse no gusohoka muri Manchester United kubera ko itabonye itike yo gukina aya marushanwa, ariko biranga.


Cristiano Ronaldo n'abana be ku kibuga cya Al Nassr








TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Ange1 year ago
    Ababakinnyi ndabakunze
  • Ange1 year ago
    Ngewe nkunda appel





Inyarwanda BACKGROUND