RFL
Kigali

Clare Akamanzi wa RDB ku rutonde rw’abanyafurika 100 bubashywe

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:4/01/2023 15:01
0


Umuyobozi Mukuru w'Ikigo cy'Igihugu cy'Iterambere, RDB, Clare Akamanzi, ni we munyarwanda rukumbi uri ku rutonde rw’Abanyafurika ijana (100) bubashywe ba 2023, rwasohowe n’Ikigo cya ‘Reputation Poll International (RPI)’.



Uru rutonde rwasohowe n’iki kigo kuri uyu wa Kabiri tariki 3 Mutarama 2023. Rugaragaraho ab’inzego bwite za Leta, abanyapolitiki, ababarizwa mu myidagaduro, abaharanira uburenganzira bwa muntu, mu burezi, ubuvugizi n’ubushabitsi.

Iki kigo kivuga ko cyakoze uru rutonde rw’aba bantu ijana bubashywe ku Mugabane w’Afurika ‘100 Most Reputable Africans’ gishingiye “ku bunyangamugayo (bwa buri umwe), ubushishozi no kuzana impinduka muri sosiyete.”

Hariho Clare Akamanzi wa RDB, umunya-Kenya Amina Chawahir, umunya-Afurika y’Epfo Bonang Mohale akaba n’umwarimu muri Kaminuza ya Free State mu Mujyi wa Johannesburg, umunya-Cameroon Njoya Tiku uyobora Ishami ry'Umuryango w'Abibumbye rishinzwe Iterambere, UNDP mu Burengerazuba n’Afurika yo hagati.

Mu nzego bwite za Leta, uru rutonde rugaragaraho Perezida wa Kenya, William K. Ruto, Perezida wa Malawi Lazarus Chakwera na Senateri wa Côte d'Ivoire, Chantal Moussokoura Fanny n’abandi.

Mu bijyanye n’ubushabitsi, uru rutonde ruriho umunya-Misiri Naguib Onsi Sawiris, uyobora ikigo ‘Weather Investment company’, umunya-Ghana, Sir Samuel Esson Jonah akaba n’Umuyobozi Mukuru wa Kaminuza ya Cape Coast, umunya-Nigeria Dr. Dauda Lawal usanzwe ari umuyobozi wa Credent Capital and Advisory Ltd.

Mu kurengera uburenganzira bwa muntu, uru rutonde rwashyizeho Minisitiri w’Ubutabera wa Kenya, Martha K. Koome, ndetse n’umunya-Nigeria, Aisha Yesufu.   

Mu miyoborere harimo Perezida wa Ethiopia, Sahle Work-Zedwe, Umunya-Nigeria Dr. Paul Enenche MD, Umunya-Ghana, Afua Kyei (Umuyobozi Ushinzwe Imibare muri Banki y’u Bwongereza) n’abandi.

Uru rutonde ruriho kandi Denis Mukwege wahawe igihembo cy’amahoro cyitiriwe Nobel mu 2018. Niwe washinze ibitaro bya Panzi Hospital. 

Afatwa nk’intwari muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC), ahanini biturutse ku buvuzi yagiye atanga ku bagore n’abakobwa bahuye n’ibyago bwo gufatwa ku ngufu mu ntambara ibera mu Burasirazuba bw’iki gihugu.

Ariko yakunze kugarukwaho cyane kubera kugendera ku moko. Ndetse, kenshi yumvikanye mu mvugo yumvikanisha ko yanga u Rwanda.

Agaragaza amashyushyu yo kwinjira muri politiki, ku buryo iturufu yo kwanga u Rwanda yamugeza kure- Ni umurongo na Perezida Félix Tshisekedi wa DR Congo yayobotse kugira ngo azabashe kongera guhatana mu matora azaba mu Ukuboza 2023.

Mu gushyira hanze uru urutonde, Madamu Beldina Auma, Umuyobozi Wungirije ashinzwe ubusesenguzi n’ubugenzuzi, akaba n’Umuyobozi muri Banki y’Isi na Perezida wa SCIP international, yavuze ko uyu muryango ugamije guha ‘agaciro no gushimira abantu n’amatsinda ahora aharanira impinduka nziza, haba muri Afurika no ku Isi yose’.

Clare Akamanzi washyizwe kuri uru rutonde ni umuyobozi muri Leta, umucuruzi n'umunyapolitiki, wabaye umuyobozi Mukuru w’ikigo gishinzwe iterambere ry’u Rwanda, kuva ku ya 4 Gashyantare 2017.

Mu mwaka wa 2020, Ishami ry'Umuryango w'Abibumbye ryita ku Buzima (WHO) ryatangaje ko Akamanzi yari umwe mu bagize inama y'ubutegetsi yashinze Fondasiyo WHO.

Afite Impamyabumenyi y’icyiciro cya Gatatu [Masters] mu bucuruzi n’Ishoramari, yakuye muri Kaminuza ya Pretoria muri Afurika y’Epfo.

Afite kandi ‘Masters’ mu buyobozi bwa Leta, yakuye muri Kaminuza ya Harvard, i Cambridge, Massachusetts, muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Urutonde rw’abantu 100 bubashywe ku Mugabane wa Afurika mu 2023:

1.Abdulrazak Gurnah FRSL

2.Afua Kyei

3.Agnes Matilda Kalibab

4.Aisha Yesufu

5.Amani Abou-Zeid (H.E)

6.Amina Chawahir Mohamed Jibril

7.Arunma Oteh

8.Basita Michael (Esq)

9.Bibata Ganemtore Nabaloum

10.Bibi Ameenah Firdaus Gurib

11.Birama Sidibé

12.Bolaji Akinremi (Amb.)

13.Carol Bouwer || CEO, Carol Bouwer Productions

14.Carolyn Steyn

15.Chantal Moussokoura Fanny (Sen.)

16.Clare Akamanzi

17.Conrad Mbewe (Pastor)

18.Cosmas Maduka

19.Coumba D. Sow

20.Dag Heward-Mills (Bishop)

21.Danai Jekesai Guirira

22.Dauda Lawal (Dr.)

23.David Olaniyi Oyedepo (Bishop)

24.Denis Mukwege

25.Edi Mūe Gathegi

26.Edward Kobina Enninful OBE || Umwanditsi w’ikinyamakuru Vogue

27.Ellen Johnson Sirleaf (H.E) || Yayoboye Liberia

28.Enoch Adeboye (Pastor)

29.Eric Yirenkyi Danquah

30.Fatoumatta Njai ||

31.Fitsum Assefa Adela ||

32.Goodluck Ebele Azikwe Jonathan (H.E GCFR, GCON) || Yayoboye Nigeria

33.Helena Ndume (Dr.)

34.Jane Naana Opoku-Agyemang

35.Jennifer Douglas (Dr.)

36.Jonathan Fonati Koffa

37.Joaquim Alberto Chissano || Yayoboye Mozambique

38.Joseph-Achille Mbembe

39.Joyce Msuya

40.Judy Dlamini

41.Kandeh Kolleh Yumkella (Alhaji, Dr.)

42.Kanya King, CBE

43.Ken Kwaku

44.Kofi Tutu Agyare

45.Lazarus Chakwera (H.E) || Perezida wa Malawi

46.Leruo Tshekedi Molotlegi

47.Leymah Gbowee

48.Leïla Slimani

49.Lia Tadesse || Minisitiri w’Ubuzima muri Ethiopia

50.Lindiwe Mazibuko

51.Lucy Quist

52.Lydia Heather Mudhari

53.Marieme Jamme

54.Maritza Peña Rosabal || Yabaye Minisitiri w’Uburezi muri Cape Verde

55.Martha Karau (Hon.)

56.Martha K. Koome ||Minisitiri w’Ubutabera wa Kenya

57.Martin Kimani || Umudipolomate w’umunya-kenya

58.Mike Jocktane ||

59.Mogoeng Thomas Reetsang Mogoeng || Wabaye Minisitiri w’Ubutabera muri Afurika y’Epfo

60.Mohamed Moustapha Malick Fall ||

61.Mohamed Mustafa ElBaradei || Umunya-Misiri w’umunyamategeko

62.Mohammed “Mo” Ibrahim || Umuyobozi wa ‘Mo Ibrahim Foundation’

63.Monica Geingos

64.Monique Ilboudo

65.Mthuli Ncube

66.Naguib Onsi Sawiris

67.Nelson Makamo

68.N’Gunu Tiny

69.Nicholas F. Oppenheimer

70.Nj Ajuk

71.Njoya Tiku

72.Nonkululeko Nyembezi-Heita

73.Ogiame Atuwatse III

74.Olaniyi Olatunji Nelson

75.Patrick Ngugi Njoroge

76.Paul Enenche (Dr., Pastor)

77.Phuthi Mahanyelle

78.Ronald Ozzy Lamola

79.Rosalia Martins-Hausiku

80.Sadia Haji Samatar

81.Sahle-Work Zewde

82.Samuel Esson Jonah

83.Sheila Dinotshe Tlou

84.Soha Ali

85.Tembeka Nicholas Ngcukaitobi

86.Thebe Ikalafeng

87.Theresa Ayaode

88.Tijjani Muhammad-Bande

89.Tuma Adama Gento- Kamara

90.Victoire Sidémého Dzidudu Dogbé Tomegah

91.Victor Ochen

92.Wally Adeyemo

93.Wanjiru Kamau-Rutenberg

94.WF Kumuyi (Pastor)

95.Wided Bouchamaoui

96.Wilfried Mbappé

97.William K. Ruto

98.Winnie Byanyima

99.Workneh Gebeyehu Negewo

100.Zeinab Badawi

Umuyobozi Mukuru w'Ikigo cy'Igihugu cy'Iterambere, RDB, Clare Akamanzi, yashyizwe ku rutonde rw’Abanyafurika ijana (100) bubashywe ba 2023






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND