RFL
Kigali

Cristano Ronaldo yitiranyije igihugu agiye gukinamo

Yanditswe na: Aloys Niyonyungu
Taliki:3/01/2023 23:41
4


Umukinnyi w'ikipe y'igihugu ya Portugal, kizigenza Cristano Ronaldo ntabwo azi neza izina ry'igihugu agiye gukinamo.



Ikipe ya Al Nassr ikina mu gihugu cya Saudi Arabia yamaze kugura kizigenza Cristiano Ronaldo, uyu munsi nibwo yamwerekanye ku mugaragaro ku kibuga cyayo cyari kiriho ibihumbi n'ibihumbi by'abafana ndetse n'abanyamakuru. 

Cristiano Ronaldo ubwo yari ari gutanga ikiganiro cya mbere ku banyamakuru bo muri Saudi Arabia, yatunguranye yitiranya izina ry'igihugu agiye gukinamo akita South Africa. Mu magambo ye yagize ati: "Kuri njye ntabwo naje gukina muri South Africa kubera ko urugendo rwanjye mu mupira w'amaguru rurangiye, iki nicyo nashakaga guhindura. Ntabwo ngirira ubwoba ibyo abantu bamvugaho". 

Uyu mukinnyi yibeshye avuga South Africa mu mwanya wa Saudi Arabia. Ibi bihugu byombi bifite inyuguti zisa, ariko ntibituruka no ku mugabane umwe.

Ubwo Cristiano Ronaldo yerekanwaga kuri sitade ya Al Nassr

Cristiano Ronaldo yasinye amasezerano y'imyaka 2.5 muri Al Nassr, akazajya ahembwa miliyoni 200 z'amayero ku mwaka. Uyu mukinnyi kugeza ubu niwe uhembwa amafaranga menshi, mu bakinnyi bakina umupira w'amaguru ku isi.











TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Jean BINEGO1 year ago
    Ubu se uramukosoye?Ni South Arabia or Saudia Arabia??
  • Niyonsenga emmanoel1 year ago
    Njyewe nubwo Ronaldo yacyinamuri gasojyi mamyako ariwe wamberekwis
  • Eustahe1 year ago
    Ubwo rero nawe ngo uravuze ntumurusha geogrphy
  • NSENGIMANA Thomas1 year ago
    TWEBWE NKABAFANA BA RAYO SPROT NKAFERWAFA IDUHIDURIRE UMUTOZA





Inyarwanda BACKGROUND