RFL
Kigali

FIFA igiye gusaba ibihugu byose ku Isi kugira Stade imwe yitirirwa Pele

Yanditswe na: Dushime Nina Cynthia
Taliki:3/01/2023 21:01
0


Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru ku isi ‘FIFA’, irateganya gusaba ibihugu byose byo ku Isi kugira stade imwe bitirira umunyabigwi mu mupira w'amaguru, Pele, uherutse kwitaba Imana ku myaka 82 azize kanseri y'amara, yari arwaye kuva muri Nzeri 2021.



Nk’uko byatangajwe n'umuyobozi wa FIFA, Gianni Infantino ubwo yari Sao Paulo muri Brazil mu muhango wo gushyingura Pele, yabwiye ibinyamakuru ati "Tugiye gusaba ibihugu byose byo ku isi kugira stade imwe yitwa Pele."

Mu makuru dukesha SkySport ni uko ibi bitangajwe nyuma y'uko Rio de Janeiro ivanyeho gahunda yo kwitirira Pele stade ikomeye ya Maracana, kubera ko byanzwe na guverineri w'iyi Leta muri Mata 2021.

Umuyobozi wa FIFA, Gianni Infantino yatangaje ko igiye gusaba ibihugu byose ku Isi kugira Stade imwe bitirira Pele

Pele yasezeweho ku wa Mbere, mu kibuga cya Vila Belmiro mu mujyi yavukiyemo wa Santos. Iki akaba aricyo kibuga cy’ikipe yatsindiye bimwe mu bitego byiza, mu mwuga we wo gukina umupira w'amaguru.

Isi yose yababajwe n'urupfu rwa Pele wapfuye ku myaka 82 azize kanseri y'amara

Infantino yasohoye itangazo ku munsi Pele yapfiriyeho, agira ati "Ku muntu wese ukunda uyu mukino mwiza, uyu niwo munsi tutigeze twifuza ko uzabaho. Umunsi tubura Pele."

Yakomeje asobanura ko Pele ari "Umukinnyi w'intangarugero" yongeraho ati" Pele yari afite imbaraga za rukuruzi, ku buryo mu gihe wabaga uri kumwe na we, ibindi byose ku Isi byarahagararaga.

Ubuzima bwe burenze umupira w'amaguru, yahinduye imyumvire ayigira myiza muri Brazil, muri Amerika y' Epfo ndetse no ku Isi hose. Umurage we ntushobora kuvugwa mu magambo make."






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND