Gufatanya urukundo n’ubucuruzi bwawe bwa buri munsi bishobora kukwangiriza ibikorwa byawe, maze ukazisanga ubuze byose nk’ingata imennye, ugasubira aho wari waravuye.
Birababaza cyane gushora imbaraga zacu ngo twiteze imbere, tukigomwa
ibyiza kubw’ahazaza hacu, tukibabaza twiyima bimwe by’ingenzi dukeneye kubwo
kureba kure ngo dutegure ejo heza maze tukazasanga ibyo twubatse bivunanye,
impamvu nyamukuru yo gusenyuka kwabyo ari twe twabigizemo uruhare, tukazitwa rya
zina rya Barihima.
Biragora gukora ibintu bitandukanye mu gihe
kimwe. Bamwe barabikora bakabishobora ariko abandi bikabananira, bityo bigatera
ibibazo bibangamira ibyo bikorwa byabo.
Bamwe bavuga ko inkundo z’iyi minsi zigoranye kuzijyamo uri mu kazi cyane cyane mu bucuruzi, ngo kuko abantu b’iki gihe aho gukunda umuntu bakunda ibyo atunze! Nk’uko bisigaye bivugwa, ngo biragoye gukunda ukennye muri iyi minsi.
Bamwe mu bo
twabonye cyangwa twumvise barahombye bava ku isoko, kubera igihombo batewe n’abakunzi
babo. Aho amarangamutima yawe kuyagenzura uri kumwe n’umukunzi bikunanira
ugatanga ibyawe kugira ushimishe uwo ukunda, nyamara ukirengagiza ko usubiza
inyuma ibikorwa bya bizinesi yawe.
Iyi ndwara byagaragaye ko yiganje mu rubyiruko muri ba bandi bakiri mu myaka mito bataragira inshingano nyinshi, ariko babaho nk’abadatekereza ku hazaza, bimwe bita ngo “abaho nk’uzapfa ejo”.
Ariko si urubyiruko gusa kuko n’abakuze
bibabaho, ugasanga umugore cyangwa umugabo ahirise buzinesi. Hari n’abagabo
b’abacuruzi bahomba kubera baca inyuma abagore babo, bagaha abana b’abakobwa
amafaranga kugira ngo baryamane.
Umusore witwa
Sindikubwabo James utuye mu karere ka Rubavu mu murenge wa Rugerero, utarifuje
ko hagaragazwa amashusho ye, yaduhaye ubuhamya bw’ukuntu yakennye kubera umukobwa bakundanaga, akamufasha kwaya
umutungo we bikarangira bizinesi yari afite ya butiki ihombye akabura n’amafaranga
yo kwishyura inzu yo kubamo.
Yagize ati “Nari nitunze kubera butiki yanjye ndetse
nari ntunze umuryango wanjye, nshobora no kwiha icyo nshaka cyose. Nari mfite
inzozi zo kuzashinga urugo mbiheshejwe na butiki yanjye. Nabonaga bishoboka
kuko nabonaga inyungu nyinshi, kandi nakoreraga ahantu heza mfite abakiriya
benshi kandi nari naratangije igishoro gifatika. Nari mfite buri kimwe gikenerwa
muri butiki, nteganya no kuyagura cyangwa ikambyarira ibindi bikorwa.”
Yatubwiye ukuntu umukobwa yihebeye ariwe wabaye
intandaro yo guhomba kwe, ariko nyuma atubwira ko ahanini byatewe n’uburangare
bwe no gukunda buhumyi.
Yagize ati “Uwo mukobwa nakunze yarikundaga, ndetse
agakunda ubuzima buhenze kandi nta kazi agira. Bikaba ngombwa ko icyo akeneye
cyose akinsaba, kubera ko namukundaga numvaga ntacyo namwima, maze nawe kuko
yabonaga mukunda cyane bikamuha imbaraga zo kunyifuzaho icyo akeneye cyose. Kuko
iyo namuhakaniraga ansabye amafaranga yararakaraga nanjye nkababara, ngahitamo
kuyamuha ngo adakomeza kubabara cyangwa akanyanga.”
Uyu musore yakomeje kujya ashimisha umukobwa akunda
amuha amafaranga, rimwe na rimwe bakayasangira basohokanye. Iyo umukobwa yabaga
yagize nk’isabukuru umusore yatakazaga amafaranga angana n’ayamuviramo
igishoro, utibagiwe impano za hato na hato ku bakunzi.
Ubwo yaganiraga n’InyaRwanda.com yifuje gutanga inama ku rubyiruko ndetse no muri
rusange, kubijyanye no kumenya kujya mu rukundo uri mu kazi ndetse yavuze ko
cyane abwira urubyiruko, kuko aribo bakora aya makosa yamuteje igihombo.
Yagize ati “Urukundo nicyo kintu nabonye cyangiriza ubuzima bw’umuntu, iyo atarutwaye neza. Gukunda ni byiza no gukora ni byiza, kandi byose birajyana kuko ntabwo wavuga ngo ugiye gukora akazi nikarangira nibwo uzakunda, cyangwa ngo uvuge ngo ngiye gukunda nzakora nyuma, byose birajyana.
Reka twige
gushishoza mu byo dukora, kandi amarangamutima ntaduteshe umuronko. Biba byiza
uhisemo umukunzi cyangwa umwunganizi ureba kure kandi ukunda gukora, aho
kuguhombya akagufasha kongera inyungu yawe.”
Yasoje avuga ko yabonye isomo kandi atakongera
gukora ayo makosa yakoze, ahubwo ko yize isomo ry’ubuzima. Abwira n'igitsinagore gukunda gukora bakigira, kuko kutibeshaho kwabo byatuma bisanga bajyanywe mu zindi ngeso nk'ubusambanyi, kubera ko babaha ibyo batakwishakira.
Hari ingero nyinshi z’abantu bari kwicuza kubwo
gufata imyanzuro idahwitse no kwitwara nabi, ndetse no kubaho ubuzima budafite
intego. Niba umukunzi wawe atakugira inama nzima, bisobanuye ko n’umuryango
mwagirana yawangiriza. Mureke kuko nta hazaza he ahubwo uhite mo umuntu muzima,
muzafatanya urugendo rwo kwiyubaka.
Aho guha umuntu amafaranga, mufashe kubona ibyo akora yishakire aye yakoreye.
Amafaranga yo muri bizinesi ntabwo ari ayo kujya kubyinira mu rungano no kujyanira abatarayavunikiye, ahubwo akomeza kwifashishwa mu bindi bikorwa byunganira ubwo bucuruzi bwawe, kugeza ugeze ku rwego rufatika.
Kora bike byiza, aho kuvanga byinshi ukabura na kimwe. Ibyo dukora byose
bigenda neza iyo tubikoranye ubwenge n’ubushishozi, kandi dufite ubushobozi bwo
kwifatira imyanzuro ihamye.
TANGA IGITECYEREZO